Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo wakora ngo uhangane n’umunaniro uterwa n’icyorezo

Icyo wakora ngo uhangane n’umunaniro uterwa n’icyorezo

 Ese kubaho muri iki gihe twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 bituma wumva uhangayitse? Niba bijya bikubaho, si wowe wenyine. Hashize amezi abantu bo hirya no hino ku isi bahanganye n’iki cyorezo. Dogiteri Hans Kluge, umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima mu Burayi yaravuze ati: “Abantu benshi bagize ibyo bahindura kugira ngo bahagarike ikwirakwira ry’icyorezo cya, ibyo bishobora gutuma umuntu yumva yacitse intege, nta kintu kimushishikaza kandi agahorana umunaniro.”

 Niba wumva uhangayitse, kandi unaniwe bitewe n’icyorezo cya COVID-19, humura. Bibiliya yafashije abantu benshi kwihangana muri iki gihe kigoye. Nawe ishobora kugufasha.

 Umunaniro uterwa n’icyorezo ni iki?

 Umunaniro uterwa n’icyorezo si uburwayi ahubwo ni ukuntu abantu biyumva iyo bahangayikishijwe n’ukuntu icyorezo cyahungabanyije imibereho yabo kandi bakaba batazi uko ibintu bizamera mu gihe kiri imbere. Nubwo abantu babyitwaramo mu buryo butandukanye, dore bimwe mu bimenyetso biranga umunaniro ukabije uterwa n’icyorezo:

  •   Kumva nta cyo ushaka gukora

  •   Kubura ibitotsi no kudashaka kurya

  •   Kurakazwa n’ubusa

  •   Guhangayikishwa n’ibintu ubusanzwe wakoraga neza

  •   Kunanirwa gushyira ibitekerezo hamwe

  •   Kumva udafite ikizere k’ejo hazaza

 Kuki umunaniro uterwa n’icyorezo ari ikibazo gikomeye?

 Umunaniro uterwa n’icyorezo ushobora kuduteza akaga kandi ukagateza n’abandi. Iyo tutawurwanyije dushobora kugenda ducika intege buhorobuhoro, tukagera nubwo twumva tudakeneye kwirinda icyorezo cya COVID-19. Dushobora kwibwira ko iyo virusi nta cyo itwaye, kandi ikomeje gukwirakwira no kwica abantu. Nanone dushobora kugera ubwo twumva turambiwe gukurikiza ingamba zashyizweho, tukumva dushaka umudendezo kandi ibyo byashyira ubuzima bwacu n’ubw’abandi mu kaga.

 Muri ibi bihe bitoroshye, abantu benshi bibonera ko amagambo avugwa muri Bibiliya ari ukuri. Ayo magambo aragira ati: “Nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke” (Imigani 24:10). Bibiliya itwereka amahame yadufasha kwihanganira ibintu biduca intege, harimo n’iki cyorezo.

 Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yagufasha kwihanganira umunaniro uterwa n’icyorezo?

  •   Nubwo utabonana n’inshuti imbonankubone uge ukomeza kuzitaho

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Incuti nyakuri . . . ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

     Impamvu ari ngombwa: Inshuti nyakuri ziratwubaka (1 Abatesalonike 5:11). Kumara igihe tutari kumwe n’abandi bishobora kudutera uburwayi.—Imigani 18:1.

     Gerageza gukora ibi: Jya ukomeza kuganira n’inshuti zawe ukoresheje videwo, terefone, imeri cyangwa mesaje. Mu gihe waramutse nabi jya ushaka inshuti ziguhumurize kandi na we uge uzibaza kenshi uko zimerewe. Muge mwungurana ibitekerezo ku bintu byabafasha kwihanganira iki cyorezo. Jya ushaka ibintu byiza wakorera inshuti zawe kuko ibyo bizatuma mwembi mumererwa neza.

  •   Jya ushaka uko wakora ibintu bigufitiye akamaro

     Icyo Bibiliya ibivugaho: Muge “mwicungurira igihe gikwiriye.”—Abefeso 5:16.

     Impamvu ari ngombwa: Iyo ukoresheje igihe neza bigufasha gukomeza kurangwa n’ikizere kandi bigatuma udahangayika bikabije.—Luka 12:25.

     Gerageza gukora ibi: Aho kwibanda ku byo utagishoboye gukora, jya utekereza ku bintu wakora byakugirira akamaro muri iki gihe. Urugero, ese hari imishinga cyangwa ibindi bintu bigushimisha wakora muri iki gihe? Ese ntiwarushaho kumarana igihe n’abagize umuryango wawe?

  •   Jya ugira gahunda idahindagurika ugenderaho

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Byose bikorwe . . . kuri gahunda.”—1 Abakorinto 14:40.

     Impamvu ari ngombwa: Abantu benshi bumva bishimye kandi batuje iyo bafite gahunda ihamye bagenderaho.

     Gerageza gukora ibi: Jya ukora gahunda y’ibyo uzakora ihuje n’imimerere urimo. Jya ugena igihe kizwi cyo gukora imikoro yo ku ishuri, akazi gasanzwe, imirimo yo mu rugo n’ibindi bintu byagufasha kuba inshuti y’Imana. Nanone jya ukora ibindi bintu byagufasha kugira ubuzima bwiza, urugero nko kumarana igihe n’abagize umuryango wawe, gutembera no gukora siporo. Jya usuzuma iyo gahunda ugenderaho buri gihe kandi ugire ibyo uhindura nibiba ngombwa.

  •   Jya ugira ibyo uhindura mu gihe ikirere gihindutse

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha.”—Imigani 22:3.

     Impamvu ari ngombwa: Bitewe n’aho utuye ihindagurika ry’ikirere rishobora gutuma utabona uburyo bwo kubona akayaga keza n’izuba, kandi ibyo ni ibintu by’ingenzi kugira ngo ugire ubuzima bwiza.

     Gerageza gukora ibi: Nubona itumba ryegereje uzagire ibyo uhindura muri saro cyangwa aho ukorera kugira ngo uge ubona akazuba. Jya utekereza ku bintu wajya ukorera hanze nubwo ari igihe k’ubukonje. Niba bishoboka uzashake imyenda yo kwifubika kugira ngo bizajye bigufasha kumara igihe kirekire hanze.

     Iyo impeshyi yegereje abantu benshi bamara igihe bari hanze. Ubwo rero uge wirinda. Jya uteganya aho uzajya kandi ugeyo igihe hatari abantu benshi.

  •   Jya ukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umuntu w’umupfu ararakara cyane kandi akiyiringira.”—Imigani 14:16.

     Impamvu ari ngombwa: COVID-19 irica kandi tutitonze dushobora kuyandura.

     Gerageza gukora ibi: Jya ugenzura buri gihe amabwiriza atangwa n’abayobozi bo mu gace kanyu kandi urebe ko uyakurikiza. Jya uzirikana ko ibyo ukora bikugiraho ingaruka, bikazigira no ku bagize umuryango wawe n’abandi.

  •   Komeza kuba inshuti y’Imana

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Mwegere Imana na yo izabegera.”—Yakobo 4:8.

     Impamvu ari ngombwa: Imana ishobora kugufasha guhangana n’ikibazo cyose waba ufite.—Yesaya 41:13.

     Gerageza gukora ibi: Jya usoma Bibiliya buri munsi. Iyi gahunda yo gusoma Bibiliya ishobora kubigufashamo.

 Nanone ushobora gusaba Abahamya ba Yehova bakakubwira uko bagira amateraniro muri iki gihe k’icyorezo. Urugero, Abahamya bo hirya no hino ku isi bamaze igihe bakoresha ikoranabuhanga rya videwo mu materaniro, igihe bizihizaga Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo no mu makoraniro aba buri mwaka.

 Imirongo yo muri Bibiliya yagufasha kwihanganira umunaniro uterwa n’icyorezo

 Yesaya 30:15: “Nimukomeza gutuza no kurangwa n’icyizere, ni bwo gusa muzakomera.”—Yesaya 30:15.

 Icyo usobanura: Gukurikiza inama Imana itugira, bizadufasha gutuza muri ibi bihe bitoroshye.

 Imigani 15:15: “Iminsi yose y’imbabare iba ari mibi, ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori.”—Imigani 15:15.

 Icyo usobanura: Gukomeza kwibanda ku bintu byiza bitubaho bizatuma twishima muri ibi bihe bitoroshye.

 Imigani 14:15: “Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze”—Imigani 14:15.

 Icyo usobanura: Jya ukurikiza ingamba zo kurinda ubuzima bwawe, kandi ntukihutire kumva ko nta kamaro zifite.

 Yesaya 33:24: “Nta muturage waho uzavuga ati “ndarwaye.”—Yes 33:24.

 Icyo usobanura: Imana idusezeranya ko izakuraho indwara zose.