Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umwami w’Ubwami bw’Imana ni nde?

Umwami w’Ubwami bw’Imana ni nde?

Imana yakoresheje abanditsi ba Bibiliya, bavuga ibintu byari kuranga uwari kuzaba Umwami w’Ubwami bwayo. Uwo Mwami yagombaga kuzuza ibi bikurikira:

  • Gutoranywa n’Imana. Muri Zaburi ya 2:6, 8 hagira hati: ‘Ni jye wiyimikiye umwami. Nzaguha amahanga abe umurage wawe, nguhe n’impera z’isi zibe umutungo wawe.’

  • Gukomoka mu muryango wa Dawidi. Muri Yesaya 9:6, 7 hagira hati: “Umwana yatuvukiye, twahawe umwana w’umuhungu . . . Ubutware bwe buziyongera kandi amahoro ntazagira iherezo ku ntebe y’ubwami ya Dawidi no mu bwami bwe, kugira ngo abukomeze.”

  • Kuvukira i Betelehemu. Muri Mika 5:2, 4 hagira hati: “Nawe Betelehemu . . . , muri wowe hazava umutware . . . Azakomera kugera ku mpera z’isi.”

  • Kwangwa kandi agatotezwa. Muri Yesaya 53:3, 5 hagira hati: “Yarasuzugurwaga kandi twamufataga nk’utagira umumaro. . . . Ibicumuro byacu ni byo yaterewe icumu, kandi ibyaha byacu ni byo yashenjaguriwe.”

  • Kuzurwa mu bapfuye agahabwa ikuzo. Muri Zaburi ya 16:10, 11 hagira hati: ‘Ntuzarekera ubugingo bwanjye mu mva. Ntuzemera ko indahemuka yawe ibona urwobo. Mu kuboko kwawe kw’iburyo hahora umunezero iteka.’

Yesu Kristo ni we ukwiriye kuba Umwami

Mu bantu bose babayeho, Yesu Kristo ni we wujuje ibyo bintu byose tumaze kuvuga. Umumarayika yabwiye Mariya nyina wa Yesu ati: “Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami ya se Dawidi, . . . kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”—Luka 1:31-33.

Yesu ntiyigeze aba umutegetsi muri iyi si. Ahubwo yari kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana agategekera mu ijuru. Kuki Yesu azaba Umutegetsi mwiza kuruta abandi bose? Reka turebe ibintu Yesu yakoze akiri hano ku isi.

  • Yesu yitaga ku bantu. Yesu yafashaga abagabo n’abagore, abato n’abakuze, abakire cyangwa abakene aho babaga bakomoka hose (Matayo 9:36; Mariko 10:16). Igihe umubembe yingingaga Yesu ati: “Ubishatse ushobora kunkiza,” Yesu yumvise amugiriye impuhwe maze aramukiza.—Mariko 1:40-42.

  • Yesu yatwigishije icyo twakora ngo dushimishe Imana. Yaravuze ati: “Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.” Nanone yavuze ko tugomba gufata abandi nk’uko twifuza ko badufata. Ikindi kandi Imana yita ku bikorwa byacu, ku byiyumvo byacu, no ku bitekerezo byacu. Ubwo rero niba twifuza gushimisha Imana tugomba gusuzuma ibiri mu mitima yacu (Matayo 5:28; 6:24; 7:12). Nanone Yesu yatsindagirije ko tugomba kumenya ibyo Imana idusaba kandi tukabikora kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri.—Luka 11:28.

  • Yesu yatwigishije uko twakunda abandi. Amagambo Yesu yavugaga n’ibikorwa bye, byakoze ku mutima abari bamuteze amatwi. ‘Abantu batangajwe n’uburyo bwe bwo kwigisha, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ubutware’ (Matayo 7:28, 29). Yarababwiye ati: ‘Mukunde abanzi banyu.’ Tekereza ko yanasenze asabira bamwe mu bari bagiye kumwica agira ati: “Data bababarire, kuko batazi icyo bakora.”—Matayo 5:44; Luka 23:34.

Yesu ni we Mutegetsi ukwiriye gutegeka isi kuko yita ku bantu kandi akaba ari umugwaneza. Ariko se azatangira gutegeka ryari?