Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibumoso: Yasser Qudaih/Anadolu via Getty Images; right: RONALDO SCHEMIDT/AFP via Getty Images

KOMEZA KUBA MASO

Intambara zizarangira ryari?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Intambara zizarangira ryari?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 “Iki ni cyo gihe cyo kugabanya intambara n’ingaruka ziteza. Iki ni igihe cyo kumenya kwifata uko bishoboka kose.” Byavuzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa ONU, António Guterres igihe Irani yateraga Isirayeli ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024.

 Intambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati, ni kimwe mu bigaragaza ibintu biri kubera hirya no hino ku isi.

 “Kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yaba, ku isi hose intambara n’ibikorwa by’urugomo byariyongereye cyane kandi abantu bagera kuri miriyari ebyiri, ni ukuvuga kimwe cya kane cy’abatuye isi bagerwaho n’ingaruka zabyo.”—Byavuzwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi, ku itariki ya 26 Mutarama 2023.

 Mu duce turi kwibasirwa cyane harimo Isirayeli, Gaza, Siriya, Azerubayijani, Ukraine, Sudani, Etiyopiya, Nijeri, Miyanimari na Hayiti.

 None se intambara zizashira ryari? Ese abategetsi b’isi bazazana amahoro? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Intambara hirya no hino ku isi

 Intambara ziri hirya no hino ku isi muri iki gihe zigaragaza ko Imana igiye gukuraho intambara zose. Izo ntambara zisohoza ibyo Bibiliya yari yarahanuye ko bizaba muri iki gihe. Bibiliya ivuga ko ibi bihe turimo ari “iminsi y’imperuka.”—Matayo 24:3.

  •   “Muzumva iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara. . . . Igihugu kizatera ikindi n’ubwami burwane n’ubundi.”—Matayo 24:6, 7.

 Soma ingingo ivuga ngo: ‘Ni ibihe bimenyetso biranga “iminsi y’imperuka”?’ kugira ngo umenye ukuntu intambara zibaho muri iki gihe zisohoza ubuhanuzi.

Intambara ya rurangiza

 Bibiliya yahanuye ko intambara zishyamiranya abantu zizashira. Ibyo bizashoboka bite? Ibyo ntibazaterwa n’imihati y’abantu ahubwo bizaba kuri Harimagedoni ari yo “ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” (Ibyahishuwe 16:14, 16). Iyo ntambara izatuma Imana isohoza ibyo yasezeranyije abantu ivuga ko bazagira amahoro iteka ryose.—Zaburi 37:10, 11, 29.

 Niba wifuza kumenya byinshi ku ntambara y’Imana izakuraho izindi zose, reba ingingo ivuga ngo: “Intambara ya Harimagedoni ni iki?