Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO

“Imperuka” ni iki?

“Imperuka” ni iki?

Ese iyo wumvise bavuga ngo “imperuka iri hafi,” ni iki uhita utekereza? Ese utekereza umuvugabutumwa ufashe Bibiliya mu ntoki, uhagaze imbere y’abayoboke be avuga mu ijwi riranguruye, ari na ko akora ibimenyetso by’umubiri bidasanzwe? Utekereza se umugabo ukuze ufite ubwanwa, wambaye ikanzu ndende yakenyeje umushumi, uhagaze mu mahuriro y’imihanda, ufite icyapa cyanditseho ubutumwa buvuga ibirebana n’imperuka? Bamwe bashobora kumva iby’imperuka bikabatera ubwoba, abandi bakumva itazabaho, naho abandi bakabiseka.

Bibiliya ivuga ko ‘imperuka izaza’ (Matayo 24:14). Iyo mperuka nanone yitwa ‘Umunsi ukomeye w’Imana’ cyangwa ‘Harimagedoni’ (Ibyahishuwe 16:14, 16). Ni iby’ukuri ko amadini menshi yigisha ibintu biteye urujijo cyane, bidasanzwe kandi bitumvikana ku birebana n’umunsi w’imperuka. Ariko kandi, Bibiliya isobanura neza icyo imperuka ari cyo. Nanone Ijambo ry’Imana ridufasha kumenya neza niba imperuka iri bugufi. Icyiza kurushaho, ni uko inatubwira icyo twakora ngo tuzayirokoke. Reka tubanze dusuzume imwe mu mitekerereze ikocamye ku birebana n’imperuka, hanyuma tuze gusuzuma icyo isobanura. None se Bibiliya ivuga ko mu by’ukuri “imperuka” ari iki?

ICYO IMPERUKA ATARI CYO

  1. IMPERUKA SI IRIMBUKA RY’ISI IRIMBUWE N’UMURIRO.

    Bibiliya igira iti “[Imana] yashyiriyeho isi imfatiro zihamye; ntizigera inyeganyega kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose” (Zaburi 104:5). Uwo ni umwe mu mirongo y’Ibyanditswe itwizeza ko Imana itazigera irimbura isi cyangwa ngo yemere ko irimburwa.Umubwiriza 1:4; Yesaya 45:18.

  2. IMPERUKA NTIZABAHO MU BURYO BW’IMPANUKA.

    Bibiliya ivuga ko imperuka ifite igihe izabera. Imana yagennye igihe nyacyo izazira. Bibiliya igira iti “naho uwo munsi cyangwa icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data. Mwitonde, mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi igihe cyagenwe kizasohorera” (Mariko 13:32, 33). Biragaragara neza ko Imana (“Data”) yashyizeho “igihe cyagenwe” izazanira imperuka.

  3. ABANTU CYANGWA IBINTU BITURUTSE MU KIRERE SI BYO BIZABA IMBARUTSO Y’IMPERUKA.

    Ni iki kizateza imperuka? Mu Byahishuwe 19:11 hagira hati “nuko mbona ijuru rikinguye, maze ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru. Uwari uyicayeho yitwa Uwizerwa kandi w’Ukuri.” Umurongo wa 19 w’icyo gice ukomeza ugira uti “nuko mbona ya nyamaswa y’inkazi n’abami bo mu isi n’ingabo zabo bakoraniye hamwe kugira ngo barwane n’uwicaye kuri ya farashi n’ingabo ze” (Ibyahishuwe 19:11-21). Nubwo imvugo yakoreshejwe muri iyi mirongo ahanini ari ikigereranyo, icyo twazirikana ni uko Imana izohereza ingabo z’abamarayika bakarimbura abanzi bayo.

Ubutumwa buvuga iby’imperuka ni bwiza aho kuba bubi

ICYO IMPERUKA ARI CYO

  1. NI IHEREZO RY’UBUTEGETSI BW’ABANTU BWANANIWE KUGIRA ICYO BUGERAHO.

    Bibiliya igira iti “Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu. Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose” (Daniyeli 2:44). Nk’uko byavuzwe ku kagingo ka 3, “abami bo mu isi n’ingabo zabo” bazaba “bakoraniye hamwe kugira ngo barwane n’uwicaye kuri ya farashi n’ingabo ze,” bazarimburwa.Ibyahishuwe 19:19.

  2. NI IHEREZO RY’INTAMBARA, URUGOMO N’AKARENGANE.

    Bibiliya igira iti “[Imana] ikuraho intambara kugeza ku mpera y’isi” (Zaburi 46:9). Nanone igira iti ‘abakiranutsi ni bo bazatura mu isi, kandi inyangamugayo ni zo zizayisigaramo. Naho ababi bazakurwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo’ (Imigani 2:21, 22). Ikomeza igira iti “dore ibintu byose ndabigira bishya.”Ibyahishuwe 21:4, 5.

  3. NI IHEREZO RY’AMADINI YATENGUSHYE IMANA N’ABANTU.

    Bibiliya igira iti ‘abahanuzi bahanura ibinyoma, n’abatambyi bagategeka uko bishakiye. None se muzabigenza mute ku iherezo ryabyo?’ (Yeremiya 5:31). Nanone igira iti “benshi bazambwira kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuye mu izina ryawe, tukirukana abadayimoni mu izina ryawe kandi tugakora ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Nyamara icyo gihe nzaberurira nti ‘sinigeze kubamenya! Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko.’ ”Matayo 7:21-23.

  4. NI IHEREZO RY’ABANTU BASHYIGIKIRA IBIBI BIBERA KU SI.

    Yesu Kristo yaravuze ati “iki ni cyo urubanza rushingiraho: umucyo waje mu isi, ariko abantu bakunda umwijima aho gukunda umucyo, kuko ibikorwa byabo ari bibi” (Yohana 3:19). Bibiliya ivuga iby’irimbuka ry’isi yose ryabayeho kera mu gihe cy’umugabo w’umukiranutsi witwaga Nowa. Igira iti ‘isi y’icyo gihe yarimbuwe igihe yarengerwaga n’amazi. Ariko iryo jambo ni ryo nanone ryatumye ijuru n’isi biriho ubu bibikirwa umuriro, kandi bikaba bitegereje umunsi w’urubanza no kurimbuka kw’abatubaha Imana.’2 Petero 3:5-7.

Zirikana ko ‘umunsi w’urubanza no kurimbura’ wegereje wagereranyijwe n’ “isi” yo mu gihe cya Nowa. Isi yarimbuwe ni iyihe? Uyu mubumbe wacu ntiwarimbuwe, ahubwo ‘harimbuwe abatubaha Imana,’ ari bo banzi bayo. Ku munsi “w’urubanza” w’Imana wegereje, abantu bahisemo kuba abanzi bayo na bo bazarimburwa. Incuti z’Imana zo zizarokoka nk’uko Nowa n’umuryango we barokotse.Matayo 24:37-42.

Ngaho sa n’uwiyumvisha ukuntu iyi si izaba ari nziza cyane, igihe Imana izaba imaze kurimbura ababi bose! Biragaragara ko ubutumwa bwo muri Bibiliya buvuga iby’imperuka ari ubutumwa bwiza aho kuba bubi. Ariko ushobora kwibaza uti “ese Bibiliya itubwira igihe imperuka izazira? Ese yaba yegereje? Nakora iki ngo nzayirokoke?”