Soma ibirimo

Ni nde mu by’ukuri utegeka isi?

Ni nde mu by’ukuri utegeka isi?

Ese utekereza ko ari . . .

  • Imana?

  • abantu?

  • undi muntu?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Isi yose iri mu maboko y’umubi.”​—1 Yohana 5:19, Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya.

‘Umwana w’Imana yaragaragajwe kugira ngo amareho imirimo ya Satani.’​—1 Yohana 3:8.

ICYO BISHOBORA KUKUMARIRA

Uzasobanukirwa neza impamvu ku isi hariho ibibazo.​—Ibyahishuwe 12:12.

Uzamenya impamvu dushobora kwizera ko iyi si izahinduka ikaba nziza.​—1 Yohana 2:17.

ESE KOKO DUSHOBORA KWEMERA IBYO BIBILIYA IVUGA?

Yego rwose! Hari nibura impamvu eshatu:

  • Ubutegetsi bwa Satani buri hafi kuvaho. Yehova yiyemeje kubuza Satani gukomeza gutegeka abantu. Asezeranya ko ‘azahindura ubusa Satani,’ kandi akavanaho ingaruka zose yateje.​—Abaheburayo 2:14.

  • Imana yatoranyije Yesu Kristo kugira ngo azategeke isi. Yesu atandukanye rwose n’umutegetsi utegeka isi muri iki gihe, w’umugome kandi wikunda. Ku bihereranye n’ibyo Yesu azakora ari Umwami, Imana yasezeranyije ko ‘azagirira impuhwe uworoheje n’umukene akabakiza urugomo no gukandamizwa.’​—Zaburi 72:13, 14.

  • Imana ntishobora kubeshya. Bibiliya ivuga mu buryo bweruye ko “Imana idashobora kuvuga ibeshya” (Abaheburayo 6:18). Iyo Yehova asezeranyije ko azakora ikintu runaka ni nk’aho kiba cyamaze gukorwa (Yesaya 55:10, 11). “Umutware w’iyi si agiye kujugunywa hanze.”​—Yohana 12:31.

BITEKEREZEHO

Isi izaba imeze ite umutegetsi wayo namara kuvanwaho?

Bibiliya isubiza icyo kibazo muri ZABURI 37:10, 11 no mu BYAHISHUWE 21:3, 4.