Soma ibirimo

Ese imibabaro izashira?

Ese imibabaro izashira?

Ese wasubiza uti . . .

  • Yego?

  • Oya?

  • Birashoboka?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Imana . . . izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”​—Ibyahishuwe 21:3, 4, Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya.

ICYO BISHOBORA KUKUMARIRA

Uzemera ko Imana itaduteza ibibazo.​—Yakobo 1:13.

Uzahumurizwa no kumenya ko Imana yiyumvisha uko tuba tumerewe iyo tugezweho n’imibabaro.​—Zekariya 2:8.

Uziringira ko imibabaro yose izashira.​—Zaburi 37:9-11.

ESE KOKO DUSHOBORA KWEMERA IBYO BIBILIYA IVUGA?

Yego rwose! Hari nibura impamvu ebyiri:

  • Imana yanga imibabaro n’akarengane. Zirikana uko Yehova Imana yumvise ameze igihe abagize ubwoko bwe bo mu bihe bya Bibiliya bakorerwaga urugomo. Bibiliya ivuga ko yababaraga bitewe n’“ababagiriraga nabi.”​—Abacamanza 2:18.

    Imana yanga cyane abagirira abandi nabi. Urugero, Bibiliya ivuga ko Yehova yanga “amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza.”​—Imigani 6:16, 17.

  • Imana itwitaho buri wese ku giti cye. Abantu si bo bonyine bamenya agahinda kabo ngo ‘buri wese amenye agahinda ko mu mutima we,’ ahubwo Yehova na we arakamenya.​2 Ibyo ku Ngoma 6:29, 30.

    Vuba aha Yehova azakoresha Ubwami bwe akureho imibabaro igera kuri buri wese ku giti cye (Matayo 6:9, 10). Hagati aho ariko, ahumuriza abamushakana umutima wabo wose.​—Ibyakozwe 17:27; 2 Abakorinto 1:3, 4.

BITEKEREZEHO

Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?

Bibiliya isubiza icyo kibazo mu BAROMA 5:12 no muri 2 PETERO 3:9.