Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Ubu noneho nshoboye gufasha abandi

Ubu noneho nshoboye gufasha abandi
  • IGIHE YAVUKIYE: 1981

  • IGIHUGU: GWATEMALA

  • KERA: NAHUYE N’IBIBAZO BIKOMEYE NKIRI UMWANA

IBYAMBAYEHO:

Navukiye mu mugi wa Acul uri mu karere k’imisozi, mu burengerazuba bwa Gwatemala. Dukomoka ku Bamaya bo mu bwoko bw’Abagisili. Uretse icyesipanyoli, nakuze mvuga ururimi rwacu kavukire. Navutse mu gihe kibi cy’intambara yashyamiranyaga abenegihugu muri Gwatemala. Iyo ntambara yamaze imyaka 36 ica ibintu, kandi Abagisili bayiguyemo ntibagira ingano.

Igihe nari mfite imyaka ine, mukuru wanjye wari ufite imyaka irindwi yakinishije igisasu kiramuturikana ahasiga ubuzima, naho jye kintera ubuhumyi. Nyuma yaho najyanywe mu kigo cyita ku bana babana n’ubumuga bwo kutabona mu mugi wa Gwatemala. Aho ni ho narerewe kandi ni ho nigiye gusoma inyandiko isomwa n’abatabona. Abayobozi b’icyo kigo bambujije kuganira n’abandi bana, ariko sinzi neza impamvu yabibateye. Abo twiganaga na bo batangiye kunyitarura. Nahoraga nigunze, nkumva si jye uzarota ikiruhuko cy’amezi abiri cya buri mwaka kigeze ngo nisangire mama mu rugo, kuko we yari umugwaneza kandi akagira impuhwe. Ikibabaje kurushaho ni uko igihe nari mfite imyaka icumi, mama na we yaje gupfa. Iyo natekerezaga ukuntu mfushije umuntu umwe rukumbi wankundaga, byanteraga agahinda kenshi.

Igihe nari mfite imyaka 11, nasubiye ku ivuko njya kuba kwa mukuru wanjye. We n’abagize umuryango we bampaga ibyo nabaga nkeneye byose, ariko ntibashobaraga kumpumuriza nk’uko nari mbikeneye. Hari igihe natakambiraga Imana nyibwira nti “Mana, kuki mama yapfuye? Kuki wemeye ko mba impumyi?” Abantu bambwiraga ko ibyo byago byambayeho bitewe n’uko ari ko Imana yabishatse. Ibyo byatumye ntekereza ko Imana itita ku bantu kandi ko irenganya. Ni uko nyine ntari nzi uko biyahura, naho ubundi mba nariyahuye.

Kugira ubumuga bwo kutabona byampinduye igisenzegeri kandi birampungabanya. Igihe nari nkiri muto, nafashwe ku ngufu incuro nyinshi. Sinigeze ngira uwo mbibwira kuko numvaga ko nta wunyitayeho. Abantu bamvugishaga gake cyane kandi sinabonaga uwo tuganira. Nari narihebye kandi nari mu bwigunge. Nta muntu nizeraga.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Igihe nari ingimbi, umugabo n’umugore we b’Abahamya ba Yehova baje kunsura ku ishuri mu masaha y’ikiruhuko. Umwe mu barimu bacu wangiriraga impuhwe, yari yarabasabye ko bansura. Bambwiye ibirebana n’amasezerano yo muri Bibiliya avuga ko abapfuye bazazuka, kandi ko impumyi zizahumuka (Yesaya 35:5; Yohana 5:28, 29). Ibyo bambwiye byaranshimishije, ariko nananiwe kuganira na bo kuko ntari menyereye kuvugana n’abantu. Nubwo babonaga nigunze kandi ntashaka kuvugisha abandi, barihanganye bakomeza kunsura kugira ngo banyigishe Bibiliya. Kugira ngo bagere iwacu bakoraga urugendo rw’ibirometero 10, kandi bikabasaba kuzamuka umusozi.

Mukuru wanjye yambwiye ko nubwo ubona basa n’aho ari abakene, bambara neza. Banyitagaho kandi bakajya banzanira utuntu. Nabonye ko nta bandi bantu bakwitanga bigeze aho uretse Abakristo b’ukuri.

Nize Bibiliya nifashishije inyandiko zisomwa n’ababana n’ubumuga bwo kutabona. Yego ibyo nigaga narabyumvaga, ariko hari ibyangoraga kubyemera. Urugero, kumva ko Imana inyitaho jye ubwanjye kandi ko hari abashobora kumfata nk’uko Imana imfata, byarangoye. Nasobanukiwe impamvu Yehova yaretse imibabaro igakomeza kubaho mu gihe runaka, ariko kwemera ko ari Data wuje urukundo byansabye igihe. *

Buhoro buhoro, ibyo nigaga mu Byanditswe Byera byatumye mpindura uko nabonaga ibintu. Urugero, namenye ko Imana yiyumvisha imibabaro y’abantu. Imana yavuze ibirebana n’abagaragu bayo bagirirwaga nabi igira iti “nabonye rwose akababaro k’ubwoko bwanjye . . . kandi nzi neza imibabaro yabo” (Kuva 3:7). Nishimiye imico ya Yehova maze binshishikariza kumwiyegurira. Mu mwaka wa 1998 narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova.

Ndi kumwe n’umuvandimwe uncumbikiye

Umwaka umwe nyuma yaho, nagiye kwiga amasomo yari agenewe abafite ubumuga bwo kutabona, hafi y’umugi wa Escuintla. Umusaza wo mu itorero ryo muri ako gace yaje kubona ko kuva iwacu nkaza mu materaniro yaho byangoraga. Itorero ryari hafi yo mu rugo, ni iryo ku musozi wa mugabo n’umugore we baturukagaho baje kunyigisha, kandi kugerayo byarangoraga. Kugira ngo uwo musaza anyorohereze, yandangiye umuryango w’Abahamya mu mugi wa Escuintla. Bari biteguye kuncumbikira no kumfasha kujya mu materaniro. Kugeza ubu ni bo banyitaho, kandi bamfata nk’umwana wabo.

Hari ibindi bikorwa bigaragaza urukundo nyakuri abagize itorero bankoreye, ariko sinabivuga ngo mbirangize. Ibyo byose byanyemeje ko ndi mu idini ry’Abakristo nyakuri, ari bo Bahamya ba Yehova.Yohana 13:34, 35.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Ubu numva ko mfite agaciro kandi mfite ibyiringiro. Noneho nsigaye nishimira ubuzima. Aho kwibanda ku bumuga bwanjye, nibanda ku murimo wo kwigisha Bibiliya ukorwa n’Abahamya ba Yehova, nkigisha abandi inyigisho z’agaciro kenshi. Nanone ndi umusaza mu itorero, kandi ntanga disikuru zishingiye kuri Bibiliya mu matorero yo muri ako gace. Uretse ibyo, njya ntanga izo disikuru mu makoraniro y’iminsi itatu aba yahuje abantu babarirwa mu bihumbi.

Ntanga disikuru nkoresheje Bibiliya y’abatabona

Mu mwaka wa 2010 nahawe impamyabumenyi mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Imirimo (ubu ryitwa Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami), ryabereye muri Eli Saluvadoru. Ibyo nize muri iryo shuri bimfasha gusohoza neza inshingano mfite mu itorero. Imyitozo naherewe muri iryo shuri yatumye numva ko mfite agaciro kenshi kandi ko Yehova Imana ankunda cyane, we uha uwo ari we wese ibikenewe kugira ngo akore umurimo we.

Yesu yaravuze ati “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Ubu rwose nshobora kuvuga ko mfite ibyishimo. Ubu noneho nshoboye gufasha abandi, nubwo kera numvaga ko bidashoboka.

^ par. 13 Niba wifuza kumenya impamvu Imana ireka imibabaro igakomeza kubaho, reba igice cya 11 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.