Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INAMA ZA KERA ARIKO ZIGIFITE AKAMARO

Mubabarirane rwose

Mubabarirane rwose

IHAME RYA BIBILIYA: “Mukomeze . . . kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.”Abakolosayi 3:13.

Ibyo bisobanura iki? Bibiliya igereranya icyaha n’ideni naho imbabazi ikazigereranya no gusonera umuntu umwenda (Luka 11:4). Hari igitabo cyavuze ko muri Bibiliya, ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “kubabarira” risobanura “guharira umuntu umwenda burundu.” Iyo tubabariye umuntu wadukoshereje, ntitwongera kumurwara inzika, ahubwo ibibazo twagiranye biba birangiye. Kubabarira tubikuye ku mutima, ntibisobanura ko dushyigikira ibibi, cyangwa ko tutababajwe n’ikosa badukoreye. Ahubwo bisobanura ko twirinda kubika inzika, ndetse no mu gihe ‘twagize icyo dupfa n’undi’ muntu gifatika.

Ese iyo nama iracyafite akamaro? Kubera ko tudatunganye, twese turacumura (Abaroma 3:23). Bityo rero, birakwiriye ko tubabarira abandi kuko byatinda byatebuka, natwe tuzakenera ko batubabarira. Nanone kandi, iyo tubabariye abandi bitugirira akamaro. Mu buhe buryo?

Iyo tutababariye abandi tugakomeza kurakara no kubika inzika, tuba twihemukira. Ibyo bishobora kutubuza ibyishimo, bikaduteza akaga kandi bigatuma tuba abantu babi. Nanone bishobora kudutera indwara zikomeye. Dogiteri Yoichi Chida na Porofeseri Andrew, baravuze bati “ubushakashatsi bwa vuba aha, bwagaragaje ko uburakari bushobora gutuma umuntu aba umugome cyangwa bukamutera indwara y’umutima.”Journal of the American College of Cardiology.

Icyakora kubabarira abandi byo bifite akamaro. Iyo tubabariye abandi tubikuye ku mutima byimakaza ubumwe n’amahoro, bityo bigatuma tubana neza. Icy’ingenzi kurushaho ni uko tuba twigana Imana, yo itubabarira ibyaha byacu, kandi na yo iba yiteze ko natwe tubabarira abandi.Mariko 11:25; Abefeso 4:32; 5:1.