Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

“Yehova ntiyigeze anyibagirwa”

“Yehova ntiyigeze anyibagirwa”
  • IGIHE YAVUKIYE: 1922

  • IGIHUGU: ESIPANYE

  • KERA: NIGISHAGA GATIGISIMU

IBYAMBAYEHO:

Navukiye hafi y’umugi wa Bilbao, mu majyaruguru ya Esipanye, mu gace gatuwe n’abantu bo mu rwego ruciriritse. Nari uwa kabiri mu bana bane. Umuryango wacu wari ukomeye ku idini Gatolika kandi najyaga mu misa buri munsi. Igihe nari mfite imyaka 23, nabaye umwarimu, kandi nakundaga uwo mwuga nakoze imyaka 40 yose. Nishimiraga kwigisha iyobokamana ry’Abagatolika, hanyuma nimugoroba nkigisha gatigisimu abana b’abakobwa bigiraga ukaristiya.

Umugabo wanjye yapfuye tumaranye imyaka 12 kandi tubanye neza, ansigira abana bane b’abakobwa. Icyo gihe nari mfite imyaka 33 gusa. Nagerageje gushakira ihumure mu Bagatolika bagenzi banjye, ariko nahoraga nibaza ibibazo byinshi. Naribazaga nti “niba Kristo yaraducunguye, kuki abantu bakomeza gupfa? Niba abantu beza bajya mu ijuru, kuki dusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza?” Ariko icyo nibazaga cyane ni ikigira kiti “niba Imana iducira urubanza iyo dupfuye, ubwo byaba ari ngombwa ko nyuma yaho tuzava mu ijuru, muri purugatori cyangwa ikuzimu tuje gucirwa urubanza rwa nyuma?”

Nabonanye n’abapadiri mbabaza ibyo bibazo, maze umwe muri bo aransubiza ati “simbizi; uzabaze musenyeri. Ubundi se kubimenya byakumarira iki? Ko wizera Imana, ikindi ushaka ni iki?” Ariko nakomeje gushakisha ibisubizo by’ibyo bibazo. Nyuma yaho naje gukurikirana ibiganiro byatanzwe n’Abayezuwiti, Abapantekote n’Abagunositiki, ariko nta washoboye kunsubiza ibibazo nibazaga.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Igihe nari ngeze mu kigero cy’imyaka 60, umwana w’umunyeshuri w’imyaka irindwi yantumiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Ibyo numvise n’ibyo nabonyeyo byaranshimijshije cyane. Icyakora sinongeye kubonana n’Abahamya, kuko nabaga mpuze cyane. Nyuma y’imyaka ibiri, umugabo n’umugore we b’Abahamya ari bo Juan na Maite bakomanze iwanjye. Namaze amezi atatu mbabaza ibibazo na bo bakansubiza, amaherezo batangira gahunda yo kunyigisha Bibiliya.

Nahoraga ntegerezanyije amatsiko kwiga Bibiliya. Nasuzumaga nitonze ikintu cyose Abahamya ba Yehova banyigishaga nkoresheje Bibiliya eshatu zitandukanye, kugira ngo ndebe ko ibyo banyigishaga ari ukuri. Bidatinze naje gutahura ko burya nari maze imyaka ibarirwa muri mirongo ndi mu rujijo bitewe n’inyigisho z’idini nari narigishijwe. Nabujijwe amahwemo no kumenya ko hari itandukaniro rinini hagati y’inyigisho nari narigishijwe, n’izo nigishwaga zishingiye kuri Bibiliya. Kurandura imyizerere nari nsanganywe ntibyanyoroheye na busa, kuko yari yarashinze imizi mu mutima wanjye.

Nabonye ubutunzi bw’agaciro

Nyuma yaho, umugabo wa kabiri nashatse na we yararwaye araremba maze arapfa. Icyo gihe nahawe ikiruhuko cy’iza bukuru, mva i Bilbao nimukira mu kandi gace marayo igihe gito. Juan na Maite na bo barimutse. Ikibabaje ni uko gahunda yanjye yo kwiga Bibiliya yahagaze. Ariko muri jye numvaga ko nabonye ubutunzi bw’agaciro. Sinigeze mbwibagirwa.

Nyuma y’imyaka igera kuri 20, igihe nari mfite imyaka 82, Juan na Maite bagarutse i Bilbao nuko umunsi umwe baransura. Igihe nongeraga kubabona narishimye cyane. Nabonye ko Yehova atigeze anyibagirwa, bituma nsubukura gahunda yanjye yo kwiga Bibiliya. Juan na Maite baranyihanganiye kuko nakundaga kubabaza ibibazo nari narababajije na mbere. Nari nkeneye guhora numva ibimenyetso bifatika bishingiye kuri Bibiliya, bimfasha guca ukubiri n’imyizerere yanjye ya kera yari yarashinze imizi. Nanone nashakaga kugira ibikenewe byose kugira ngo nshobore gusobanurira incuti zanjye n’abagize umuryango wanjye banjye ukuri ko muri Bibiliya.

Amaherezo naje kubatizwa mfite imyaka 87. Uwo ni wo munsi wandutiye iyindi mu mibereho yanjye yose. Nabatirijwe mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova. Umusaza w’Umukristo watanze disikuru y’umubatizo ishingiye kuri Bibiliya, yibanze cyane ku bari bagiye kubatizwa. Iyo disikuru yatumye ndira amarira y’ibyishimo. Mbese ni nk’aho Yehova ubwe ari we wamvugishaga. Nkimara kubatizwa, Abahamya babarirwa muri za mirongo baje kwishimana nanjye, nubwo abenshi muri bo batari banzi.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Kuva kera nari nzi ko Yesu Kristo ari we “nzira” (Yohana 14:6). Ariko kwiga Bibiliya byamfashije kumenya uwo Yesu atuyoboraho, ari we Yehova. Ubu nsenga Imana nyifata nka Data n’Incuti yanjye. Igihe nasomaga igitabo Egera Yehova, * imibereho yanjye yarahindutse cyane. Nabanje kukinyuzamo amaso mu ijoro rimwe. Igihe namenyaga ukuntu Yehova agira impuhwe, byankoze ku mutima cyane.

Iyo nshubije amaso inyuma nkareba ukuntu namaze igihe kirekire nshakisha idini ry’ukuri, nibuka amagambo Yesu yavuze agira ati “mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa” (Matayo 7:7). Ubu namaze kubona ibisubizo by’ibibazo nibazaga, kandi nshimishwa cyane no kubibwira abandi.

Nubwo ubu mfite imyaka 90, numva ngikeneye kwiga byinshi ku birebana na Yehova. Buri gihe nshimishwa cyane no kujya mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami. Nunguka ubumenyi bw’agaciro kandi ngashimishwa no kuba ndi kumwe n’Abakristo bagenzi banjye nkunda. Nifuza cyane kuzongera kuba umwarimu mu isi yasezeranyijwe izaba yahindutse paradizo (Ibyahishuwe 21:3, 4). Ubu ntegerezanyije amatsiko kuzongera kubona abanjye bapfuye igihe bazaba bazutse, nkabigisha ukuri ko muri Bibiliya (Ibyakozwe 24:15). Nifuza cyane kuzabasobanurira impano y’agaciro kenshi Yehova yampaye igihe nari ngeze mu za bukuru.

^ par. 15 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.