Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

“Nifuzaga kuzaba umupadiri”

“Nifuzaga kuzaba umupadiri”
  • IGIHE YAVUKIYE: 1957

  • IGIHUGU: MEGIZIKE

  • KERA: NIGAGA MU ISEMINARI KANDI NARI UMUNYAMAHANE

IBYAMBAYEHO:

Navukiye mu mugi muto wa Texcoco. Icyo gihe imihanda myinshi yari igitaka, kandi yabaga yuzuyemo ivumbi. Nakundaga kubona abantu bava mu midugudu yo hafi y’iwacu, bari kumwe n’indogobe zabo zabaga zihetse ibintu babaga bagiye kugurisha mu mugi. Nakuriye mu muryango ukennye cyane w’abana icyenda, nkaba ndi uwa karindwi. Data yadodaga inkweto za sandali (guarache) kugira ngo atunge umuryango, ariko yapfuye mfite imyaka irindwi. Kuva icyo gihe, mama yiyuhaga akuya kugira ngo abone ikidutunga.

Sogokuru yari umucuranzi, akaba n’umukuru w’itsinda ry’abaririmbyi b’abahanga mu kuririmba indirimbo z’idini. Abagize umuryango wacu hafi ya bose bari bazi gucuranga. Mama yaririmbaga muri korari, kandi marume yari umuririmbyi ufite ijwi ryiza, agacuranga na piyano. Iwacu twari Abagatolika barangwa n’ishyaka. Nari umuhereza, kandi nifuzaga kuzaba umumisiyonari. Ariko nanone, nakundaga filimi za karate. Uko nagendaga nzireba, ni ko nagendaga ndushaho gukunda urugomo.

Igihe nari mu mugi wa Puebla, nagiye kwiga mu ishuri ryigishaga iby’idini rimeze nka seminari. Intego yanjye yari ukuzaba umupadiri. Ngeze mu mwaka wa nyuma nazinutswe Kiliziya Gatolika, bitewe n’umubikira wari ukiri muto wansabye ko turyamana. Naramwangiye, ariko byatumye nifuza gushaka. Uretse n’ibyo, nabonaga abapadiri batandukanye bafite imibereho y’amaharakubiri. Amaherezo, ibyo kuba umupadiri nabivuyemo.

Nkiri umuhereza, nifuzaga kuzaba umumisiyonari. Ariko nanone, nakundaga filimi za karate, kandi ibyo byatumye ndushaho gukunda urugomo

Nafashe umwanzuro wo kwiga umuzika mu Ishuri Rikuru ry’Umuzika ryo mu mugi wa Mexico. Naje kuhavana impamyabumenyi, nshaka umugore hanyuma tubyarana abana bane. Kugira ngo mbone igitunga umuryango, naririmbaga mu misa muri Kiliziya Gatolika.

Mu mizo ya mbere, jye n’umugore wanjye twabanye nabi. Twahoraga turwana bitewe ahanini no gufuha. Twabanzaga gutongana hanyuma tukarwana. Amaherezo twafashe umwanzuro wo gutandukana tumaranye imyaka 13, nyuma yaho tuza gutana burundu.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Mbere yo gutandukana n’umugore wanjye, nari naraganiriye n’Abahamya ba Yehova. Abahamya babiri baje iwacu bansaba ko tuganira kuri Bibiliya. Kubera ko numvaga ko iby’idini mbizi cyane, niyemeje kubavuguruza. Nababajije ibibazo bikomeye numvaga ko badashobora gusubiza, ariko natunguwe n’uko bampaga ibisubizo binyuze kandi bishingiye kuri Bibiliya. Natangiye kubona ko burya nta cyo nari nzi. Icyakora ntibakomeje kudusura bitewe n’uko nahoraga mpuze kandi umugore wanjye akaba yarangaga Abahamya urunuka.

Nongeye kubonana n’Abahamya ba Yehova nyuma y’imyaka itanu, icyo gihe nkaba narabanaga n’undi mugore witwa Elvira. Kwiga Bibiliya byarushijeho kunyorohera kuko Elvira atabarwanyaga. Nubwo byari bimeze bityo ariko, kugira ngo mpinduke byantwaye imyaka itari mike.

Naje kubona ko kugira ngo nsenge Yehova n’umutima wanjye wose, nagombaga guhinduka mu buryo bugaragara. Nagombaga kureka kuririmba mu misa, ibyo bikaba byaransabaga gushaka akandi kazi kamfasha gutunga umuryango wanjye (Ibyahishuwe 18:4). Nanone nagombaga gushyingiranwa na Elvira mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kimwe mu bintu byangoye guhindura ni ukwifata mu gihe ndakaye. Hari imirongo ibiri yo muri Bibiliya yabimfashijemo. Umwe ni uwo muri Zaburi 11:5, hagaragaza ko Yehova yanga urugomo, undi ni uwo muri 1 Petero 3:7 uvuga ko kugira ngo Yehova yumve amasengesho yanjye ngomba kubaha umugore wanjye. Uko nagendaga ntekereza kuri iyo mirongo kandi ngasenga Yehova musaba kubimfashamo, ni ko nagendaga ndeka amahane.

Bibiliya yanyeretse ko kugira ngo Yehova yumve amasengesho yanjye ngomba kubaha umugore wanjye

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Ubu umuryango wacu urishimye. Nkora uko nshoboye kugira ngo mbane neza n’abahungu banjye nabyaranye n’umugore wa mbere, kandi nkihatira gufasha abagize umuryango turi kumwe kugira ngo bagire ukwizera gukomeye.

Nkiri umwana, nifuzaga kuzaba umupadiri ngafasha abantu. Ubu numva nishimiye ubuzima. Kugira ngo mbone igitunga umuryango wanjye, nigisha umuzika. Nshimira Yehova cyane, kuko yanyihanganiye agatuma mpinduka umuntu mwiza.