Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igikorwa kigaragaza ineza ya gikristo

Igikorwa kigaragaza ineza ya gikristo

SE WA John wo mu mudugudu muto wo muri Gujarat mu Buhindi, yabatijwe mu mpera z’imyaka ya 1950, aba Umuhamya wa Yehova. John n’abo bavukana batanu na nyina bari Abagatolika bakomeye kandi barwanyaga se cyane.

Umunsi umwe, se wa John yamusabye kumujyanira ibaruwa akayishyira umuntu bateraniraga hamwe. Icyakora muri icyo gitondo, igihe John yashakaga gufungura ingunguru, yakomeretse urutoki cyane. Ariko kubera ko atashakaga gusuzugura se, yafashe ibitambaro apfuka icyo gikomere, hanyuma ajyana iyo baruwa.

John agezeyo, yasanzeyo umugore wa nyiri urugo, na we wari Umuhamya wa Yehova. Yabonye ko John yari yakomeretse urutoki maze azana imiti n’ibipfuko, yoza icyo gikomere arangije aramupfuka. Hanyuma yamuhaye icyayi, akinywa baganira kuri Bibiliya.

Ibyo byatumye John atangira kwikuramo urwikekwe yari afitiye Abahamya, maze amubaza ibintu bibiri imyizerere ya se yari itandukaniyeho n’iye. Yamubajije niba Yesu yari Imana, anamubaza niba Abakristo bakwiriye gusenga Mariya. Kubera ko uwo Muhamya yari yarize ururimi rwa John rw’Ikigujarati, yamushubije akoresheje Bibiliya kandi amuha agatabo “Ubu Butumwa Bgiza bg’Ubgami.”

Nyuma yaho igihe John yasomaga ako gatabo, yumvise noneho atangiye gusobanukirwa Bibiliya. Yagiye kureba padiri amubaza bya bibazo bibiri. Padiri yahise arakara, afata Bibiliya ayimujugunya mu maso amukankamira ati: “Wahindutse Shitani! Nyereka aho Bibiliya ivuga ko Yesu atari Imana. Nyereka aho ivuga ko tutagomba gusenga Mariya. Hanyereke se!” John yababajwe cyane n’imyifatire ya padiri, aramubwira ati: “Wari uzi n’ikindi, sinzongera gukandagiza ikirenge mu kiliziya.” Kandi koko, ntiyasubiyeyo!

John yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya, ashimishwa n’ibyo yigaga maze atangira gukorera Yehova. Nyuma y’igihe, abandi bagize umuryango we na bo bageze ikirenge mu ke. John aracyafite inkovu ku rutoki rwo ku kiganza k’iburyo, aho yakomeretse mu myaka 60 ishize. Ntazigera yibagirwa igikorwa kigaragaza ineza ya gikristo, cyatumye ayoboka ugusenga kutanduye.—2 Kor 6:4, 6.