Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kugira neza ni umuco w’ingenzi mu maso y’Imana

Kugira neza ni umuco w’ingenzi mu maso y’Imana

HARI umusore wo mu Buyapani wakozwe ku mutima n’ineza yagaragarijwe n’umugabo ugeze mu za bukuru. Uwo mugabo wari umumisiyonari, nta myaka myinshi yari amaze muri icyo gihugu cyo muri Aziya, kandi ntiyari azi ikiyapani neza. Nyamara buri cyumweru yasuraga uwo musore kugira ngo amwigishe Bibiliya. Yarihanganaga agasubiza ibibazo byinshi uwo musore wari ufite amatsiko menshi yamubazaga, kandi buri gihe akamusubiza amwenyura kandi afite akanyamuneza.

Uwo musore ntiyigeze yibagirwa umuco wo kugira neza yagaragarijwe n’uwo mumisiyonari. Uwo musore yaratekereje ati “niba Bibiliya ituma umuntu agwa neza kandi akarangwa n’urukundo bene aka kageni, nagombye kuyiga rwose.” Ibyo byamushishikarije kwiga ibintu atari yarigeze amenya. Koko rero, uwo muco wo kugira neza ukora umuntu ku mutima maze akagira icyo akora, kandi akenshi ugira imbaraga kurusha amagambo.

Umuco uturuka ku Mana

Ni ibisanzwe ko tugirira neza bene wacu, kubera ko kugira neza byerekeza mbere na mbere ku rukundo ruba hagati y’abantu bafitanye isano. Icyakora, ubundi kugira neza ni umuco uturuka ku Mana. Yesu yavuze ko Se wo mu ijuru agirira neza abamukunda hamwe n’“indashima.” Yateye abigishwa be inkunga yo kwigana Imana, na bo bakagaragaza uwo muco. Yagize ati ‘mube abantu batunganye nk’uko So wo mu ijuru atunganye.’—Luka 6:35; Matayo 5:48; Kuva 34:6.

Kubera ko abantu baremwe mu ishusho y’Imana, na bo bashobora kugaragaza uwo muco wo kugira neza (Intangiriro 1:27). Koko rero, dushobora kwigana Imana, tukagirira neza n’abantu batari bene wacu. Bibiliya igaragaza ko umuco wo kugira neza ari umwe mu mbuto z’umwuka wera w’Imana (Abagalatiya 5:22). Ku bw’ibyo, dushobora kwitoza uwo muco twiga ibyerekeye Imana yo Muremyi wacu, kandi tukayegera.

Kubera ko kugira neza biba muri kamere y’umuntu, kandi Imana ikaba ibona ko ari umuco w’agaciro kenshi, birakwiriye ko idusaba ‘kugirirana neza’ (Abefeso 4:32). Nanone Bibiliya itwibutsa ko tutagomba ‘kwirengagiza gucumbikira abashyitsi,’ cyangwa kugirira neza abo tutazi.—Abaheburayo 13:2.

Ese muri iki gihe, aho abenshi mu batuye isi batarangwa n’ineza kandi bakaba ari indashima, birashoboka ko twagirira abandi neza, yemwe n’abo tutazi? Ni iki cyabidufashamo? Ariko se ubundi, kuki uwo muco wagombye kudushishikaza?

Kugira neza ni iby’ingenzi mu maso y’Imana

Birashishikaje kuba intumwa Pawulo amaze kuvuga iby’umuco wo kugirira neza abantu tutazi, yarakomeje agira ati “binyuze kuri wo, hari abakiriye abamarayika batabizi.” Ngaho nawe tekereza uko wakumva umeze, uramutse ubonye uburyo bwo gusabana n’abamarayika! Ariko kandi, zirikana ko Pawulo yashoje agira ati “batabizi.” Mu yandi magambo, yashakaga kuvuga ko nitugira akamenyero ko kugirira abantu neza, hakubiyemo n’abo tutazi, dushobora kuzabona imigisha tutari twiteze.

Bibiliya nyinshi zifite impuzamirongo, zihuza ayo magambo ya Pawulo n’inkuru zivuga ibya Aburahamu na Loti ziboneka mu gitabo cy’Intangiriro, igice cya 18 n’icya 19. Izo nkuru zombi, zigaragaza ko abamarayika babazaniraga ubutumwa bw’ingenzi, ariko bakaza biyoberanyije. Ubutumwa bazaniye Aburahamu, bwari bwerekeye isohozwa ry’isezerano Imana yari yaramuhaye, ry’uko yari kuzabyara umwana w’umuhungu. Naho ubwo bazaniye Loti, bwavugaga ibirebana n’uko yari kurokoka irimbuka ryari ryegereje ry’imigi ya Sodomu na Gomora.—Intangiriro 18:1-10; 19:1-3, 15-17.

Nusoma iyo mirongo y’Ibyanditswe tumaze kuvuga, uri bubone ko Aburahamu na Loti bagiriye neza abagenzi batari bazi. Ni iby’ukuri ko abantu bo mu bihe bya Bibiliya bari bafite umugenzo wo kwakira abahisi n’abagenzi, baba incuti, bene wabo cyangwa abanyamahanga, kandi bakumva ko ari inshingano yabo. Yewe n’amategeko ya Mose, yasabaga Abisirayeli kwita ku banyamahanga babaga mu gihugu cyabo (Gutegeka kwa Kabiri 10:17-19). Nubwo byari bimeze bityo ariko, Aburahamu na Loti bakoze ibirenze ibyasabwaga n’amategeko yatanzwe nyuma yaho. Bashyizeho imihati idasanzwe bagirira neza abo batari bazi, maze bibahesha imigisha.

Ineza ya Aburahamu yamuhesheje imigisha yo kubyara umwana w’umuhungu, kandi ibyo natwe byatugiriye akamaro. Mu buhe buryo? Aburahamu n’umuhungu we Isaka, bagize uruhare rukomeye mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Bari mu bantu b’ingenzi bagize igisekuru cyaje kuvukamo Mesiya ari we Yesu. Nanone imibereho yabo y’ubudahemuka, yashushanyaga ukuntu urukundo rw’Imana n’ubuntu bwayo butagereranywa, byari kuzatuma ishyiraho urufatiro rwo gukiza abantu.—Intangiriro 22:1-18; Matayo 1:1, 2; Yohana 3:16.

Izo nkuru zigaragaza neza icyo Imana yiteze ku bantu yemera n’ukuntu iha agaciro umuco wo kugira neza. Si umuco tugomba kugaragaza ari uko tubishatse, ahubwo ni uw’ingenzi mu maso y’Imana.

Kugira neza bituma turushaho kumenya Imana

Bibiliya ivuga ko muri ibi bihe turimo abantu bari kuzaba “indashima, ari abahemu, badakunda ababo” (2 Timoteyo 3:1-3). Nta gushidikanya ko buri munsi duhura n’abantu bameze batyo. Ariko kandi, ibyo ntibyagombye gutuma tureka kugirira abandi neza. Bibiliya igira Abakristo inama igira iti “ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye. Mujye mukora ibigaragarira abantu bose ko ari byiza.”—Abaroma 12:17.

Dushobora kugirira abantu neza dutanga tutitangiriye itama. Bibiliya igira iti “umuntu wese ugaragaza urukundo . . . azi Imana.” Kugirira abandi neza, ni bumwe mu buryo bwo kugaragaza urukundo (1 Yohana 4:7; 1 Abakorinto 13:4). Kandi koko, iyo tugiriye bagenzi bacu neza bituma turushaho kumenya Imana, ibyo na byo bikaduhesha ibyishimo. Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku musozi, yaravuze ati “hahirwa abagira neza, kuko na bo bazayigirirwa. Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana.”—Matayo 5:7, 8, Young’s Literal Translation.

Mu gihe utazi neza icyo wabwira umuntu cyangwa icyo wamukorera, mugirire neza cyangwa umubwire ijambo ryiza

Reka dufate urugero rw’umugore ukiri muto w’Umuyapani witwa Aki, ufite abana babiri b’abahungu. Igihe yapfushaga nyina amarabira, yahise arwara indwara ikomeye yo kwiheba. Hari igihe yumvaga amerewe nabi cyane, ku buryo yajyaga kwa muganga. Nyuma yaho, hari umuryango wimukiye hafi y’iwe. Umutware w’uwo muryango yari aherutse gupfa azize impanuka, asiga umugore n’abana batanu bato. Aki yumvise abagiriye impuhwe, maze akora uko ashoboye kugira ngo agirane ubucuti n’uwo mugore n’abana be. Yakoze ibishoboka byose kugira ngo afashe uwo muryango. Yabahaga ibyokurya, imyenda n’ibindi. Ibyo byamugiriye akamaro, kuko byatumye yoroherwa. Yiboneye ukuri kw’amagambo yo muri Bibiliya, agira ati “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Koko rero, kugirira abandi neza bishobora kukugirira akamaro cyane mu gihe wumva wihebye.

‘Kuguriza Yehova’

Kugirira abandi neza, ni nko ‘kuguriza Yehova’

Kugirira abandi neza ntibisaba amafaranga menshi. Ndetse ntibisaba imbaraga cyangwa ubuhanga. Kumwenyura, kuvuga ijambo ryiza, kugira icyo umarira umuntu, gutanga impano cyangwa kureka abandi bakabanza mu gihe muri ku murongo, birishimirwa cyane. Mu gihe utazi neza icyo wabwira umuntu cyangwa icyo wamukorera mu mimerere runaka, mugirire neza cyangwa umubwire ijambo ryiza. Imyitwarire irangwa n’ubugwaneza ya wa mumisiyonari wari ugeze mu za bukuru yakoze ku mutima wa musore wavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo, ku buryo yatumye ahinduka kurusha ibyo yamubwiraga. Ntibitangaje rero kuba kimwe mu bintu Imana isaba abagaragu bayo, harimo no “gukunda kugwa neza.”—Mika 6:8.

Hari umugani wo mu Burasirazuba bw’isi ugira uti “ijambo ryiza rishobora kukumara imbeho mu gihe cy’amezi atatu y’itumba.” Nk’uko uwo mugani ubigaragaza, igikorwa cyoroheje cyo kugira neza gishobora kugira akamaro cyane. Mu gihe umuntu agize neza abikuye ku mutima, cyane cyane abitewe n’urukundo akunda Imana, ineza ye isusurutsa imitima y’abo ayigiriye bose. Ndetse n’iyo abantu batagushimira ineza ubagiriye, ntibivuga ko uba waruhiye ubusa kuko iyo neza ifite agaciro mu maso y’Imana. Bibiliya itwizeza ko iyo tugiriye abantu neza tuba ‘tugurije Yehova’ (Imigani 19:17). Ngaho rero shakisha uko wagirira neza abo muri kumwe.