Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKINTU CYA 4

Kwita ku bintu

Kwita ku bintu

KWITA KU BINTU BISOBANURA IKI?

Abantu bita ku bintu usanga biringirwa. Iyo hari icyo basabwe gukora, bagikora neza kandi bakakirangiza ku gihe cyagenwe.

Nubwo abana badashobora gukora ibintu byose, bashobora gutozwa kwita ku bintu bakiri bato cyane. Hari igitabo cyagize kiti: “Kuva umwana afite umwaka n’amezi atatu, aba ashobora gukora icyo ababyeyi be bamusabye gukora cyose. Iyo amaze kugira umwaka n’amezi atandatu, aba yifuza kwigana ibyo ababyeyi be bakora. Mu duce twinshi, iyo abana bamaze kugira imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi, ababyeyi batangira kubigisha gukora imirimo imwe n’imwe yo mu rugo, kandi bayikora neza.”—Parenting Without Borders.

KUKI KWITA KU BINTU ARI NGOMBWA?

Mu duce tumwe na tumwe, hari igihe abana bamaze gukura bajya kwibana, ariko byabananira bakagaruka kubana n’ababyeyi. Ibyo bikunze guterwa n’uko baba bataratojwe hakiri kare gukoresha neza amafaranga, gukora imirimo yo mu rugo cyangwa kwikorera ibyo bakenera buri munsi.

Ubwo rero, byaba byiza utoje umwana wawe kujya yita ku bintu uhereye ubu, kugira ngo bitazamugora amaze gukura. Hari igitabo cyagize kiti: “Si byiza ko abana bagera ku myaka cumi n’umunani ukibakorera akantu kose, kuko nyuma yaho bishobora kubagora.”—How to Raise an Adult.

UKO WATOZA UMWANA WAWE UWO MUCO

Jya ubaha imirimo.

IHAME RYA BIBILIYA: “Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu.”—Imigani 14:23.

Abana baba bifuza gufasha ababyeyi babo imirimo. Ubwo rero, ushobora kuboneraho uburyo bwo kubaha imirimo bakora mu rugo.

Hari ababyeyi barinda abana babo imirimo bumva ko ari ukubagora kuko n’amasomo aba ataboroheye.

Icyakora, abana bakora imirimo iwabo, bakunze kugira amanota meza ku ishuri, kuko iyo mirimo ibatoza gukora ibyo basabwe kugeza babirangije. Cya gitabo cyongeyeho kiti: “Iyo twanze ko abana bacu badufasha bakiri bato kandi babishaka, bituma bumva ko gufasha abandi nta cyo bimaze . . . Bishobora no gutuma bumva ko abandi ari bo bagomba kubakorera byose.”—Parenting Without Borders.

Nk’uko icyo gitabo cyabivuze, gukora imirimo yo mu rugo bitoza abana kugira icyo batanga aho kwiyicarira ngo bahabwe gusa. Gukora imirimo yo mu rugo, bifasha abana kumva ko na bo bafite agaciro mu muryango kandi bakumva ko hari ibyo basabwa.

Toza umwana wawe kwirengera amakosa akora.

IHAME RYA BIBILIYA: “Jya wumvira inama kandi wemere impanuro, kugira ngo mu gihe kizaza uzabe umunyabwenge.”—Imigani 19:20.

Mu gihe umwana wawe akoze amakosa, wenda akangiza iby’abandi, ntukwiriye kumuhishira. Ahubwo yagombye kwirengera ingaruka z’ibyo yakoze, agasaba imbabazi, byaba na ngombwa akishyura ibyo yangije.

Iyo abana bemera amakosa yabo, bibafasha

  • kuvugisha ukuri no kwemera ko bakosheje

  • kwirinda kugereka amakosa ku bandi

  • kwirinda gutanga impamvu z’urwitwazo

  • gusaba imbabazi mu gihe ari ngombwa