Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKINTU CYA 3

Kwihangana

Kwihangana

KWIHANGANA NI IKI?

Iyo umuntu wihangana ahuye n’ibibazo, ntiyemera ko bimuherana. Umuntu agenda agira uwo muco buhorobuhoro. Iyo umwana yiga kugenda, abanza kugwa kenshi. Mu buryo nk’ubwo, ibibazo umuntu ahura na byo bimutoza kwihangana.

KUKI KWIHANGANA ARI NGOMBWA?

Iyo abana bamwe na bamwe bahuye n’ikibazo, ntibagere ku cyo bifuza cyangwa se hakagira ubanenga, bacika intege. Abandi bo bahita bazinukwa burundu. Icyakora baba bakeneye gusobanukirwa ibi bintu:

  • Ibintu twifuza gukora si ko buri gihe tubigeraho.​—Yakobo 3:2.

  • Twese duhura n’ibibazo.​—Umubwiriza 9:11.

  • Iyo utemera gukosorwa nta cyo ugeraho mu buzima.​—Imigani 9:9.

Kwihangana bizafasha umwana wawe kwivana mu bibazo azahura na byo.

UKO WATOZA UMWANA WAWE UWO MUCO

Mu gihe umwana wawe atageze ku cyo yifuza.

IHAME RYA BIBILIYA: “Nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza.”​—Imigani 24:16.

Jya ufasha umwana wawe kumenya niba ikibazo ahanganye na cyo gikomeye cyangwa cyoroheje. Urugero, yakora iki aramutse atsinzwe ku ishuri? Hari ushobora guhita yanga ishuri akavuga ati: “Ubundi se hari ikintu kizima nakora!”

Niba ushaka gutoza umwana wawe kwihangana, mufashe kumenya uko ubutaha yarushaho gukora ibintu neza. Ibyo bizatuma agerageza gukemura ikibazo ahuye na cyo, aho kwemera ko kimutsinda.

Nanone kandi uge wirinda gukemurira umwana wawe ikibazo cyose ahuye na cyo, ahubwo umufashe gushaka uko yakikemurira. Urugero, niba umwana wawe yatsinzwe ikizamini, ushobora kumubaza uti: “Wakora iki kugira ngo ubutaha utazongera gutsindwa?”

Mu gihe ahuye n’ibibazo.

IHAME RYA BIBILIYA: ‘Ntimuzi uko ejo ubuzima bwanyu buzaba bumeze.’​—Yakobo 4:14.

Iby’isi ni gatebe gatoki. Umuntu ashobora kuba akize uyu munsi, ejo agakena; ashobora kuba afite amagara mazima uyu munsi, ejo akarwara. Bibiliya igira iti: ‘Abazi kwiruka si bo batsinda isiganwa, kandi intwari si zo zitsinda urugamba, kuko ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose.’​—Umubwiriza 9:11.

Kubera ko uri umubyeyi, ukora uko ushoboye ngo urinde umwana wawe akaga ashobora guhura na ko. Ariko tuvugishije ukuri, ntushobora kurinda umwana wawe ibibazo byose ashobora guhura na byo.

Ni byo koko, ubu hari ibibazo umwana wawe atakumva, urugero nko kwirukanwa ku kazi, kuko bitaramubaho. Nubwo bimeze bityo ariko, ushobora kumufasha guhangana n’ibindi bibazo, urugero nko kubura inshuti cyangwa gupfusha umuntu wo mu muryango. *

Mu gihe hari usabye umwana wawe kwikosora.

IHAME RYA BIBILIYA: “Jya wumvira inama . . . kugira ngo mu gihe kizaza uzabe umunyabwenge.”​—Imigani 19:20.

Iyo umuntu akugiriye inama ntaba akwanze, ahubwo aba ashaka ko ukosora ibitagenda neza.

Iyo utoje umwana wawe kwemera gukosorwa, mwembi bibagirira akamaro. Umubyeyi witwa John yaravuze ati: “Umwana udakosorwa nta cyo ashobora kumenya. Ahora akora makosa, nawe ugahora ukemura ibibazo yateje. Ibyo bigira ingaruka zibabaje ku mwana no ku babyeyi.”

Wakora iki ngo inama umwana wawe ahabwa zimugirire akamaro? Niba hagize ukosora umwana wawe, haba ku ishuri cyangwa ahandi, uzirinde kuvuga ko ari ukumurenganya. Ahubwo ushobora kumubaza uti:

  • “Utekereza ko ari iki cyatumye agukosora?”

  • “Ni iki wakora ngo wikosore?”

  • “Ni iki uzakora ubutaha nibyongera kukubaho?”

Zirikana ko gukosora umwana bimugirira akamaro muri iki gihe no mu gihe azaba amaze kuba mukuru.

^ par. 21 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Uko wafasha umwana wawe kwihanganira agahinda,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 2008.