Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKINTU CYA 2

Kwicisha bugufi

Kwicisha bugufi

KWICISHA BUGUFI BISOBANURA IKI?

Abantu bicisha bugufi bubaha abandi. Ntibiyemera kandi ntibaba biteze ko abandi babona ko ari ibitangaza. Ahubwo umuntu wicisha bugufi yita ku bandi by’ukuri kandi akaba yiteguye kugira icyo abigiraho.

Hari abantu batekereza ko kwicisha bugufi ari ubugwari. Icyakora, baba biyibagije ko kugira ngo umuntu yemere amakosa ye cyangwa ko hari ibyo adashoboye, bisaba ubutwari.

KUKI KWICISHA BUGUFI ARI NGOMBWA?

  • Kwicisha bugufi bituma abantu babana neza. Hari igitabo cyagize kiti: “Akenshi abantu bicisha bugufi babona inshuti mu buryo bworoshye, kandi bakabana neza n’abandi.”​—The Narcissism Epidemic.

  • Kwicisha bugufi bifasha umwana wawe no mu gihe amaze gukura. Gutoza umwana wawe kwicisha bugufi, biramufasha muri iki gihe no mu gihe azaba amaze gukura, wenda agiye nko gushaka akazi. Dogiteri Leonard Sax yaranditse ati: “Iyo umuntu yiyemera ntiyibuke ko ubushobozi bwe bufite aho bugarukira, bishobora gutuma atabona akazi. Ariko wa wundi ushishikazwa no kumenya icyo umukoresha amwitezeho, ni we ukunze kukabona.” *

UKO WATOZA UMWANA WAWE UWO MUCO

Jya utoza umwana wawe kutiyemera.

IHAME RYA BIBILIYA: “Umuntu natekereza ko hari icyo ari cyo kandi ari nta cyo ari cyo, aba yishuka.”​—Abagalatiya 6:3.

  • Jya wirinda kubwira umwana wawe ibintu bidashyize mu gaciro. Kubwira abana ko ibyo bifuza byose bazabigeraho cyangwa ko bazaba icyo bifuza kuba cyo cyose, bishobora gusa n’aho ari byo byabatera inkunga; ariko inshuro nyinshi si ko bigenda mu buzima. Iyo abana bawe bishyiriyeho intego zishyize mu gaciro kandi bagakora uko bashoboye ngo bazigereho, ni bwo bagira icyo bageraho mu buzima.

  • Jya umushimira ikintu gifatika yakoze. Iyo ubwira umwana wawe ko ari igitangaza kandi nta kintu gifatika yakoze, ntuba umutoza kwicisha bugufi.

  • Ntukemere ko umwana amara igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga. Akenshi imbuga nkoranyambaga zituma umuntu yishyira imbere, akagaragaza ibintu bihambaye yakoze cyangwa yagezeho, kandi rwose ibyo bihabanye no kwicisha bugufi.

  • Jya utoza umwana wawe gusaba imbabazi. Jya ufasha umwana wawe kumenya ikosa yakoze no kuryemera.

Jya utoza umwana wawe gushimira.

IHAME RYA BIBILIYA: “Mujye muba abantu bashimira.”​—Abakolosayi 3:15.

  • Gushimira Yehova kubera ibyo yaremye. Ababyeyi bagomba gutoza abana kwishimira ibyaremwe kandi bakababwira ko bitariho natwe tutabaho. Dukeneye umwuka wo guhumeka, amazi yo kunywa n’ibyokurya. Jya wifashisha izo ngero kugira ngo ufashe abana bawe kwishimira ibyaremwe no gushimira Yehova.

  • Kwishimira ibyo abandi bakora. Jya wibutsa umwana wawe ko hari icyo abandi bamurusha kandi ko aho kubagirira ishyari, yagombye kubishimira kandi akagira ibyo abigiraho.

  • Gushimira. Jya utoza abana bawe gushimira babikuye ku mutima. Gushimira bidufasha kuba abantu bicisha bugufi.

Jya ufasha umwana wawe kumva ko gukorera abandi bigira akamaro.

IHAME RYA BIBILIYA: “Mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta, mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.”​—Abafilipi 2:3, 4.

  • Jya utoza umwana wawe gukora imirimo. Iyo ubuza umwana wawe gukora imirimo yo mu rugo, bishobora gutuma yumva ko ari umuntu ukomeye ku buryo atakora iyo mirimo. Umwana yagombye kubanza gukora imirimo yo mu rugo akabona kujya gukina. Jya umwereka ko gukora iyo mirimo bigirira abandi akamaro kandi ko bizabashimisha, bakabimwubahira.

  • Jya umufasha kumva ko gukorera abandi ari byiza. Ibyo bizatuma amenya ubwenge. Ubwo rero, jya ufasha umwana wawe kumenya abakeneye gufashwa. Muge murebera hamwe uko yabafasha. Umwana wawe nagira icyo akorera abandi, uge umushimira kandi umushyigikire.

^ par. 8 Byavuye mu gitabo The Collapse of Parenting.