Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

ubukene

ubukene

Nubwo ikibazo cy’ubukene cyahagurukiwe, hirya no hino ku isi haracyari abakene babarirwa muri za miriyoni.

Umukene yakora iki ngo agire ibyishimo?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Abantu benshi batekereza ko kugira ibyishimo no kunyurwa biterwa no gukira, kandi ko kugira amafaranga menshi ahanini ari byo bigaragaza ko umuntu abayeho neza. Nanone bavuga ko abakene badashobora kugira ibyishimo cyangwa kubaho neza, kuko baba batarize kandi bakaba batagira ubushobozi bwo kwivuza n’ibindi nk’ibyo.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya ivuga ko kugira ibyishimo nyakuri bidaterwa n’ibyo umuntu atunze, ahubwo ko biterwa no kumenya Umuremyi wacu no kugirana ubucuti na we. Igira iti “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3). Abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, baba abakene cyangwa abakire, bashakisha uko bamenya ibyo Imana ishaka kandi bakiga ukuri ko muri Bibiliya, ari na byo bituma bagira umutuzo n’umutekano. Ngiryo ibanga ryo kugira ibyishimo nyabyo.

Abantu bakurikiza inama zo muri Bibiliya baba bafite ubushobozi bwo guhangana n’ubukene. Izo nama zifasha abantu kwirinda ingeso mbi, urugero nko kunywa itabi no gusinda. Izo ngeso zituma abantu bapfusha amafaranga ubusa, kandi amaherezo bikazatuma batakaza amafaranga menshi bivuza.Imigani 20:1; 2 Abakorinto 7:1.

Nanone Bibiliya irwanya umururumba no gukunda ubutunzi (Mariko 4:19; Abefeso 5:3). Ibyo bishobora gufasha abantu kwirinda gupfusha ubusa amafaranga bakina urusimbi, ikanabafasha kwirinda “gukunda amafaranga,” kuko Bibiliya ivuga ko “ari umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose” (1 Timoteyo 6:10). Nanone igira iti “niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze” (Luka 12:15). Kandi koko, nta cyo watanga ngo ugure ubuzima. Gukurikiza inama zo muri Bibiliya bituma umuntu yishimira ubuzima kandi akumva anyuzwe by’ukuri.

Nubwo abakene bahatana kugira ngo babone ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, bagira ibyishimo iyo bitoje kunyurwa, bagashimisha Umuremyi wabo kandi bagakora ibyo ashaka. Bemera isezerano ryo muri Bibiliya rigira riti “umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire, kandi nta mibabaro awongeraho.”Imigani 10:22.

UMURONGO W’INGENZI. “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.Matayo 5:3.

Ese ubukene buzashira?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Nubwo abantu bananiwe gukemura ikibazo cy’ubukene, mu gihe gikwiriye Imana izagikemura igihereye mu mizi, ikureho ingeso y’ubwikunde n’ubutegetsi burangwa no kwikubira (Umubwiriza 8:9). Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu burangwa n’ubwikunde, ibusimbuze Ubwami bwayo. Ubwo Bwami buzaha abazaba batuye isi bose ibyo bakeneye nta kurobanura. Bibiliya isezeranya ko Umwami w’ Ubwami bw’Imana azagirira impuhwe abakene akabitaho. Igira iti “azakiza umukene utabaza, azagirira impuhwe uworoheje n’umukene, kandi azakiza ubugingo bw’abakene.”Zaburi 72:12-14.

Isi izahinduka paradizo kandi buri wese azaba afite ibyokurya n’inzu ye bwite. Imana yatanze isezerano ibinyujije ku muhanuzi Yesaya, igira iti “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. . . . Abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo” (Yesaya 65:21, 22). Aho kubaho twumva ko tugomba kurondereza uduke dufite, twese tuzarya “ibyokurya by’akataraboneka” n’ibindi bintu byiza Yehova azaduha.Yesaya 25:6.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI.

Gutekereza ku isezerano ry’Imana ry’uko hazabaho isi itarangwamo ubukene, bihumuriza abakandamizwa, bikabereka ko Imana itabibagiwe kandi ko bagiye kuruhuka iyo miruho. Ibyo byiringiro bishobora gufasha umuntu guhangana n’ingorane zo muri ibi bihe bigoye.

UMURONGO W’INGENZI. “Kuko azakiza umukene utabaza, . . . Azagirira impuhwe uworoheje n’umukene, kandi azakiza ubugingo bw’abakene.”Zaburi 72:12, 13.