Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Mu gihe umwana wawe akora ibikorwa byo kwibabaza

Mu gihe umwana wawe akora ibikorwa byo kwibabaza

AHO IKIBAZO KIRI

Umaze kumenya ko umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu akora ibikorwa byo kwibabaza. Ushobora kwibaza uti “ibi ni ibiki koko? Ese aho ntiyaba ashaka kwiyahura?”

Akenshi icyo si cyo aba agamije. Icyakora niba umwana wawe yibabaza, * ibyo bisobanura ko akeneye ubufasha. Wamufasha ute? Intambwe ya mbere, ni ukumenya ikibimutera. *

IKIBITERA

Ese babikora bitewe n’agahararo? Mu by’ukuri, hari urubyiruko rwadukwaho n’ingeso yo kwibabaza bitewe n’uko rwumvise ko hari abandi babikora. Nubwo bimeze bityo ariko, hari abatabiterwa n’agahararo. None se abo bantu batandukaniye he? Ubusanzwe umuntu wibabaza ntaba ashaka ko abandi babimenya kandi bimutera ipfunwe. Umukobwa w’imyaka 20 witwa Celia, * yaravuze ati “sinifuzaga ko hagira umenya ibyo nakoraga. Nahishaga inkovu nabaga mfite kugira ngo hatagira ubitahura.”

Ese baba bagira ngo abandi babiteho mu buryo bwihariye? Hari ababikora ari icyo bagamije. Icyakora abantu bibabaza bavugwa muri iyi ngingo, bagerageza guhisha ibyo bakora, kandi ntibikebagura cyangwa ngo bikomeretse kugira ngo abandi babatangarire. Ariko kandi, umukobwa wigeze gukora ibikorwa byo kwibabaza, yavuze ko yumvaga yifuza ko hagira umuntu ubona ibikomere bye, kugira ngo ikibazo yari afite kijye ahagaragara, bityo afashwe mu maguru mashya.

None se kuki abantu bakora ibikorwa byo kwibabaza? Impamvu ni nyinshi; ariko impamvu iza mu mwanya wa mbere ni uko abakiri bato baba bafite agahinda batabona uko basobanura mu magambo. Mu gitabo inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe yitwa Steven Levenkron yanditse, yasobanuye iby’umuntu wibabaza agira ati “aba yumva ko kwibabaza bishobora kumumara agahinda.”​—⁠Cutting.

Kwibabaza ni igikorwa cyo kwigirira nabi, wikebagura, wikomeretsa, wikubitagura cyangwa ukoresheje ubundi buryo.

Mubyeyi, wakora iki niba wumva ko ari wowe nyirabayazana? Aho gukomeza kwicira urubanza wumva ko hari amakosa wakoze yatumye umwana wawe yibabaza, ukwiriye kureba uko wasohoza inshingano yawe ya kibyeyi kugira ngo umufashe kubireka.

ICYO WAKORA

Saba umwana wawe akubwire ikimuhangayikishije. Inama zikurikira zishobora kugufasha:

Muhumurize. Niba umwana wawe akubwiye ko yibabaza, uzirinde kumwereka ko bigukuye umutima cyangwa ngo umere nk’ukubiswe n’inkuba. Ahubwo ujye umuvugisha utuje, kandi mu ijwi rimuhumuriza.​​—⁠Ihame rya Bibiliya: 1 Abatesalonike 5:​14.

Jya umubaza ibibazo bitamutera ubwoba. Urugero, ushobora kumubwira uti “nzi rwose ko hari igihe wumva utameze neza; ariko se ni iki kiguhangayikisha kurusha ibindi?” Cyangwa uti “wumva nakumarira iki mu gihe uhangayitse cyangwa wihebye?” Mutege amatwi nta kumuca mu ijambo.​​—⁠Ihame rya Bibiliya: Yakobo 1:​19.

Fasha umwana wawe kwishimira imico myiza afite. Kubera ko abantu bibabaza bakunze kwibanda ku ntege nke zabo, ushobora gutera umwana wawe inkunga yo kwita ku mico ye myiza. Ushobora no kumusaba kwandika nibura imico itatu afite yishimira. Umukobwa witwa Briana yaravuze ati “kwandika ibintu nshoboye, byamfashije kubona ko hari imico myiza mfite.” *

Jya umutera inkunga yo gusenga Yehova Imana. Bibiliya igira iti “muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho” (1 Petero 5:​7). Lorena yaravuze ati “nitoje kubwira Yehova Imana uko niyumva, cyane cyane iyo nabaga numva nshaka kwibabaza. Ibyo byamfashije gukora uko nshoboye kugira ngo mbireke.”​—⁠Ihame rya Bibiliya: 1 Abatesalonike 5:​17.

[Amagambo ari kumwe n’ifoto yo ku ipaji 4]

Niba wifuza izindi nama zigenewe umuryango, jya kuri www.pr418.com/rw

^ par. 5 Umuntu wibabaza agaragaza agahinda atabona uko asobanura mu magambo

^ par. 5 Nubwo muri iyi ngingo twakoresheje ingero z’abana b’abakobwa, ishobora no gufasha ab’abahungu.

^ par. 7 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

^ par. 15 Akenshi kwibabaza bigaragaza ko umuntu yihebye cyangwa ko afite ubundi burwayi bwo mu mutwe. Icyo gihe aba agomba kujyanwa kwa muganga. Igazeti ya Nimukanguke! ntitanga amabwiriza arebana n’ubuvuzi. Icyakora Abakristo bagombye kureba niba uburyo ubwo ari bwo bwose bakoresha bivuza budahabanye n’amahame yo muri Bibiliya.