Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE

Uko twafasha abakiri bato bihebye

Uko twafasha abakiri bato bihebye

ANNA * yaravuze ati “iyo nihebye numva nta kintu nshaka gukora, n’iyo cyaba ari ikintu nsanzwe nkunda. Mba nshaka kwiryamira gusa. Nishyiramo ko nta muntu unkunda, ko nta cyo maze kandi ko mbereyeho kurushya abandi.”

Julia yaravuze ati “numvaga nakwiyahura. Mu by’ukuri sinifuzaga gupfa; ariko nari ndambiwe kubaho muri ubwo buzima. Ubusanzwe ndi umuntu wita ku bandi. Ariko iyo nihebye, nta muntu nitaho.”

Anna na Julia barwaye indwara yo kwiheba bakiri bato. Nubwo n’abandi bana bajya bumva bacitse intege rimwe na rimwe, Anna na Julia bo bashoboraga kumara ibyumweru cyangwa amezi menshi bihebye. Anna yaravuze ati “numvaga meze nk’umuntu uri mu mwobo muremure wijimye, yabuze uko yawuvamo. Iyo wihebye, uba wumva wataye umutwe, mbese utakiri wa wundi.”

Anna na Julia si bo bonyine barwaye indwara yo kwiheba. Umubare w’abakiri bato barwaye iyo ndwara urimo uriyongera bikabije. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, ryagaragaje ko “kwiheba ari byo ahanini bitera uburwayi n’ubumuga abana bari hagati y’imyaka 10 na 19.”

Ibimenyetso byo kwiheba bishobora gutangira kugaragara mu gihe abana batangiye kuba ingimbi n’abangavu. Bimwe muri byo ni nko kudasinzira, kudashaka kurya no kunanuka. Nanone harimo kutarangwa n’icyizere, umujinya no kumva nta cyo umaze. Ibindi bimenyetso ni nko kwigunga, kwibagirwa, kuterekeza ibitekerezo hamwe, gushaka kwiyahura cyangwa kubikora n’ibindi abaganga batazi. Iyo muganga aketse ko umuntu arwaye indwara yo kwiheba, asuzuma ibimenyetso bigaragaza ko ayirwaye n’ingaruka bimugiraho.

IMPAMVU ZITERA ABAKIRI BATO INDWARA YO KWIHEBA

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ryagaragaje ko “umuntu ashobora kurwara indwara yo kwiheba bitewe n’uko abandi bamufata, imihangayiko n’umuryango akomokamo.” Reka tubisuzume.

Umuryango n’imiterere y’umubiri. Kimwe na Julia, umuntu ashobora kurwara indwara yo kwiheba ayikomoye ku babyeyi. Ibindi bintu bishobora kuyitera ni indwara z’umutima, imisemburo yo mu mubiri ihindagurika n’ibiyobyabwenge. Gukoresha ibiyobyabwenge igihe kirekire na byo bishobora gutera indwara yo kwiheba cyangwa bikayongera. *

Imihangayiko. Nubwo hari igihe guhangayika biba ari ngombwa, iyo ingimbi cyangwa abangavu bakunda kurwaragurika hakiyongeraho no guhangayika bikabije cyangwa bakamara igihe kirekire bahangayitse, bishobora kubatera indwara yo kwiheba. Ibyo bigaragaza ko indwara yo kwiheba iterwa n’ibintu bitandukanye kandi bitazwi neza.

Mu bintu bishobora gutera abana indwara yo kwiheba, harimo gutana kw’ababyeyi cyangwa kwahukana, gupfusha, guhohoterwa, gufatwa ku ngufu, impanuka ikomeye, uburwayi, cyangwa ubumuga, cyane cyane iyo butuma umwana yumva ko atitaweho. Iyo abana batageze ku ntego ababyeyi bifuza, urugero nko kugira amanota meza ku ishuri, na byo bishobora kubatera kwiheba. Nanone ishobora guterwa no kunnyuzurwa, guterwa ubwoba n’ibizaba, kwangwa n’umubyeyi wahungabanye cyangwa ababyeyi bahindagurika mu byiyumvo. None se mu gihe urwaye iyo ndwara, wahangana na yo ute?

JYA WITA KU BUZIMA BWAWE

Ubusanzwe, indwara yo kwiheba ivurwa n’imiti cyangwa inama zitangwa n’inzobere mu birebana n’indwara zo mu mutwe. * Yesu yaravuze ati “abafite imbaraga si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye” (Mariko 2:17). Umuntu ashobora gufatwa n’indwara zo mu mutwe cyangwa izindi zisanzwe. Nanone kugira ibyo duhindura mu mibereho yacu bishobora kudufasha, kubera ko ubwenge bwacu n’umubiri wacu bikorana.

Niba urwaye indwara yo kwiheba, jya wita ku buzima bwawe. Urugero, jya urya indyo yuzuye, uruhuke bihagije kandi ukore siporo buri gihe. Gukora siporo bituma wumva umerewe neza, ukagira imbaraga kandi ugasinzira neza. Jya ugerageza gutahura ibyatuma urwara indwara yo kwiheba n’ibimenyetso bigaragaza ko uyirwaye, maze ugire icyo ukora mu maguru mashya. Jya ubwira incuti yawe uko umerewe. Incuti n’abavandimwe bashobora kugufasha guhangana n’ubwo burwayi. Kimwe na Julia twigeze kuvuga, jya ugira aho wandika uko wiyumva. Ikiruta byose, jya ugira gahunda nziza yo kwiyigisha Ijambo ry’Imana. Ibyo bishobora gutuma uhindura uko wabonaga ibintu. Yesu Kristo yagize ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.

Jya urya neza, ukore siporo kandi uruhuke bihagije

Ibikorwa bifitanye isano no kuyoboka Imana bishobora kuguhumuriza

Julia na Anna bemera ko ibyo Yesu yavuze ari ukuri. Anna agira ati “guhugira mu bikorwa bifitanye isano no kuyoboka Imana bituma nita ku bandi, aho kwita ku bibazo byanjye. Ibyo si ko buri gihe binyorohera, ariko iyo nabishoboye numva nishimye.” Julia na we iyo asenze kandi agasoma Bibiliya biramuhumuriza. Agira ati “iyo maze kubwira Imana ibiri mu mutima wanjye, numva ntuje.” Yongeyeho ati “gusoma Bibiliya bimfasha kubona ko mfite agaciro mu maso y’Imana kandi ko inyitaho. Nanone bituma ngira icyizere cy’ejo hazaza.”

Yehova Imana ni we waturemye. Azi neza uko duteye n’ibyatubayeho kuva tukiri bato kandi azi ko bishobora kutugiraho ingaruka. Ni yo mpamvu ashobora kudufasha kandi akaduhumuriza, akoresheje undi muntu wishyira mu mwanya wacu kandi ushobora kutwumva. Nanone, mu gihe kizaza Imana izadukiza indwara zose, zaba izo mu mubiri n’izo mu byiyumvo. Muri Yesaya 33:24 hagira hati “nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”

Bibiliya ivuga ko Imana ‘izahanagura amarira yose ku maso yacu, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi’ (Ibyahishuwe 21:4). Ayo magambo arahumuriza rwose! Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’umugambi Imana ifitiye isi n’abantu, jya kuri jw.org/rw. Kuri urwo rubuga uzahasanga Bibiliya n’ingingo zivuga ibintu bitandukanye, hakubiyemo n’izivuga ibirebana n’indwara yo kwiheba.

^ par. 3 Amazina yarahinduwe.

^ par. 10 Indwara, imiti n’ibiyobyabwenge byinshi, bishobora gutuma umuntu ahinduka mu byiyumvo. Mu gihe bibayeho, ni ngombwa kujya kwa muganga.

^ par. 14 Igazeti ya Nimukanguke! ntihitiramo abantu uburyo bwo kwivuza.