Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABABYEYI

Mu gihe umwana wawe w’umwangavu ahangayitse

Mu gihe umwana wawe w’umwangavu ahangayitse

AHO IKIBAZO KIRI

Umwana wawe w’umukobwa akubwiye ko ahangayitse. Biragushobeye maze uribaza uti “umwana nk’uyu w’imyaka 13 ahangayika ate?” Ariko mbere yo kugira icyo umubwira, banza usuzume zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umwana w’umwangavu ahangayika.

IKIBITERA

Imihindagurikire y’umubiri. Iyo umukobwa amaze kuba umwangavu, imikurire ye ishobora kumuhangayikisha, cyane cyane mu gihe yavumbutse cyangwa akagwingira. Anna * ubu ufite imyaka 20, yaravuze ati “nari umwe mu bakobwa ba mbere b’urungano rwanjye bambaye isutiye, kandi numvaga imbangamiye cyane. Iyo narebaga bagenzi banjye, numvaga nteye ukwanjye, mbese nkumva ndi ikimanuka.”

Imihindagurikire y’ibyiyumvo. Karen ubu ufite imyaka 17, yaravuze ati “nababazwaga cyane n’ukuntu nabaga nishimye ku manywa, ariko byagera nijoro ngatangira kurira, kugeza igihe amarira akamiye. Nibazaga ikibazo mfite kikanyobera. Numvaga ntashobora kwifata ngo ntegeke ibyiyumvo byanjye.”

Kujya mu mihango. Umukobwa witwa Kathleen yaravuze ati “nubwo mama yari yaramfashije kumenya uko byari kuzangendekera, imihango ya mbere yarantunguye. Niyuhagiraga kenshi ku munsi kuko buri gihe numvaga ko mpumanye. Nanone basaza banjye batatu bakuru bahoraga banserereza. Bumvaga ko kuba narajyaga mu mihango ari ibintu bishekeje.”

Amoshya y’urungano. Marie ubu ufite imyaka 18 yaravuze ati “igihe nari mfite hagati y’imyaka 12 na 14, nahuraga n’amoshya y’urungano akomeye. Umwana wagaragazaga ko atandukanye n’abandi ku ishuri yabaga ahuye n’akaga.” Anita ufite imyaka 14 yaravuze ati “umuntu uri mu kigero cyanjye  aba yumva kwemerwa n’incuti ze ari iby’ingenzi cyane, zamuha akato akumva ubuzima burahagaze.”

ICYO WAKORA

Jya utera umwana wawe inkunga yo kuvuga ikimuhangayikishije. Mu mizo ya mbere, ashobora gutinya kugira icyo avuga. Ariko uzihangane, ukurikize inama yo muri Bibiliya igira iti ‘jya wihutira kumva ariko utinde kuvuga.’—Yakobo 1:19.

Ntugapfobye ibyo umukobwa wawe akubwira. Ujye wibuka ko atari inararibonye mu buzima nkawe. Imibabaro ahura na yo nta kindi ayigereranya na cyo kandi ntaragira ubushobozi bwo guhangana na yo.—Ihame rya Bibiliya: Abaroma 15:1.

Ntukamuhe akazi kenshi nyuma y’amasomo. Hari igitabo kivuga ibirebana no kwigisha abana (Teach Your Children Well), cyavuze ko iyo urubyiruko rufite imirimo myinshi “akenshi rugaragaza ibimenyetso byo guhangayika, cyane cyane nko kurwara umutwe n’igifu.”—Ihame rya Bibiliya: Abafilipi 1:9, 10.

Jya ufasha umukobwa wawe kuruhuka bihagije. Akenshi abakiri bato ntibaruhuka. Ariko kandi, iyo umukobwa wawe ataruhutse neza, ubushobozi bwe bwo gutekereza n’ubwo kurwanya imihangayiko buragabanuka.—Ihame rya Bibiliya: Umubwiriza 4:6.

Fasha umukobwa wawe kumenya uburyo bwiza bwo kugabanya imihangayiko. Siporo ifasha abakobwa bamwe na bamwe kugabanya imihangayiko. Bibiliya igira iti “imyitozo y’umubiri igira umumaro” (1 Timoteyo 4:8). Hari abandi babonye ko kugira aho bandika uko biyumva bibafasha kugabanya imihangayiko. Brittany ufite imyaka 22 yaravuze ati “nkiri muto, nandikaga ibibazo byabaga byananiye gukemura. Ibyo byamfashaga gusobanukirwa uko niyumvaga, maze kubikemura cyangwa kubyirengagiza bikanyorohera.”

Jya umuha urugero. Wowe uhangana ute n’imihangayiko? Ese waba ukora ibintu byinshi udashobora kurangiza, maze byakurenga ugatangira guhangayika? Waba se wirundumurira mu kazi, ukirengagiza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi mu buzima? Mu Bafilipi 4:5 hagira hati “gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose.” Ujye wibuka ko umukobwa wawe akwitegereza kandi agakurikiza urugero rwawe, rwaba rwiza cyangwa rubi.

^ par. 6 Muri iyi ngingo, amazina yarahinduwe.