Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ubuzima

Ubuzima

Ese Imana ishishikazwa n’uko twita ku buzima bwacu?

“Ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi, no hagati y’abanyandanini bakunda kurya inyama.”—Imigani 23:20.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI.

Bibiliya si igitabo cy’ubuvuzi, kandi ntitanga amabwiriza kuri buri kantu kose kajyanye n’imyifatire y’abantu. Ariko kandi, kumenya uko Imana ibona ibirebana n’ubuzima nk’uko Bibiliya ibigaragaza, bishobora kutugirira akamaro.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Hari imirongo itandukanye yo muri Bibiliya igaragaza ko Imana ishishikazwa n’ibyo dukora twita ku buzima bwacu. Bibiliya yamagana ibikorwa byo gushayisha, urugero nk’ubusinzi n’inda nini (Imigani 23:20). Mu Mategeko Imana yahaye Isirayeli ya kera, harimo n’amabwiriza yo kwirinda indwara cyangwa gutuma zidakwirakwira. Nanone ayo mategeko yari akubiyemo amabwiriza asobanutse yari agamije kubarinda impanuka (Gutegeka kwa Kabiri 22:8). Biragaragara rero ko Bibiliya idutera inkunga yo kwita ku buzima bwacu no gufata ingamba zifatika kugira ngo tuburinde.

 Ni iki gituma turwara?

‘Icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rwinjira mu isi binyuze ku cyaha.’—Abaroma 5:12.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Abantu benshi bumva ko kurwara ari ibintu bitugwirira. Abandi batekereza ko imbaraga ndengakamere, urugero nk’imyuka mibi, ari zo zituma abantu barwara.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya ivuga ko kuba turwara biterwa n’umuntu wa mbere wigometse ku Mana (Abaroma 5:12). Mbere y’uko ababyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva bigomeka, bari bafite ubuzima buzira umuze. Bari bazi ko nibaramuka banze gukomeza kwitabwaho n’Imana irangwa n’urukundo, bagombaga gupfa (Intangiriro 2:16, 17). Ariko bihinduye abanzi bayo, maze batakaza ubutungane. *

Ababyeyi bacu ba mbere bamaze kwigomeka, baturaze kudatungana. Ku bw’ibyo, nubwo abantu bakora ibishoboka byose ngo bakureho indwara, turacyarwara.

ICYO WAKORA.

Bibiliya igaragaza ko niwiyunga n’Imana ukumvira amahame yayo arangwa n’ubwenge, uzagira ubuzima butunganye muri paradizo ku isi (Yesaya 33:24). Imana yatanze isezerano ry’uko izavanaho burundu imibabaro, indwara n’urupfu.—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Ese Bibiliya ibuza abantu kwivuza?

“Abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.”Matayo 9:12.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Hari abumva ko mu gihe umuntu arwaye, batagomba kumujyana kwa muganga, ahubwo ko bagomba kumusengera kugira ngo akire.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Mu bihe bya Bibiliya, Imana yemeraga ko mu bwoko bwayo habamo abaganga (Intangiriro 38:28; Abakolosayi 4:14). Muri Bibiliya, nta hantu na hamwe hagaragaza ko Imana yangaga ko bakoresha imiti y’ibyatsi, amavuta, ibiribwa cyangwa ubundi buryo bwo kuvura. N’ikimenyimenyi, Yesu yaravuze ati “abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.”—Matayo 9:12.

Ariko kandi, Bibiliya ntishyigikira uburyo bwose bwo kwivuza. Urugero, ntishyigikira uburyo bwo gusengera abantu ngo bakire. Nanone Imana ntiyemera uburyo bwo kuvurwa bufitanye isano n’ubupfumu (Abagalatiya 5:19-21). Uretse uburyo bwo kwivuza Bibiliya iciraho iteka, mu gihe umuntu arwaye yagombye kujya kwa muganga, akavurwa mu buryo bukwiriye.

^ par. 10 Muri iyi ngingo, ijambo “ubutungane” ryerekeza ku buzima buzira umuze Imana yaremanye abantu ba mbere; ntibashoboraga kurwara cyangwa gupfa.