Soma ibirimo

Ese Umukristo ashobora kwivuza?

Ese Umukristo ashobora kwivuza?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yego. Yesu yumvikanishije ko abigishwa be bagombye kwivuza igihe yavugaga ati “abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye” (Matayo 9:12). Nubwo Bibiliya atari igitabo cy’ubuvuzi, irimo amahame yayobora abantu bifuza gushimisha Imana.

Ibibazo ushobora kwibaza

 1. Ese nsobanukiwe uburyo ngiye kuvurwamo? Bibiliya itugira inama yo gushakisha amakuru yizewe, aho ‘kwizera ijambo ryose rivuzwe.’​—Imigani 14:15.

 2. Ese nagombye kugisha inama abandi baganga ngo nizere ko ibyo uwa mbere yavuze ari ukuri? “Abajyanama benshi” bashobora kukugirira akamaro, cyane cyane iyo ubuzima bwawe buri mu kaga.​—Imigani 15:22.

 3. Ese ahari ubu buryo bwo kwivuza ntibwaba buhabanye n’itegeko rya Bibiliya ryo ‘kwirinda amaraso’?​—Ibyakozwe 15:20.

 4. Ese uburyo bwo kunsuzuma cyangwa kumvura, bwaba bufitanye isano n’ubupfumu? Bibiliya iciraho iteka ibikorwa by’“ubupfumu” (Abagaratiya 5:19-21). Kugira ngo umenye niba uburyo wivuzamo bufitanye isano n’ubupfumu, suzuma ibibazo bikurikira:

  •   Ese umuntu umvura akoresha ubupfumu?

  •   Ese uburyo mvurwamo bushingiye ku myizerere ivuga ko indwara ziterwa no kubabaza imana cyangwa ko ari ibitererano?

  •   Ese bizaba ngombwa ko ntanga amaturo, bakamvugiraho imitongero cyangwa indi mihango ijyana n’ubupfumu kugira ngo mvurwe?

 5. Ese nkabya guhangayikishwa n’ubuzima bwanjye? Bibiliya itanga inama igira iti “gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose” (Abafilipi 4:5). Gushyira mu gaciro bizagufasha guhangayikishwa n’“ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,” ni ukuvuga ibintu byo mu buryo bw’umwuka.​—Abafilipi 1:10; Matayo 5:3.