Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Wakora iki niba umwana wawe ashaka kwiyahura?

Wakora iki niba umwana wawe ashaka kwiyahura?

 Mu myaka ya vuba aha, hirya no hino ku isi umubare w’abana b’ingimbi n’abangavu biyahura wariyongereye cyane. Biterwa n’iki? Ese umwana wawe yaba ajya atekereza kwiyahura?

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Kuki ababyeyi bagomba guhangayikishwa n’abakiri bato bafite ibitekerezo byo kwiyahura?

 Kuva mu mwaka wa 2009 kugera 2019, abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bafite ibimenyetso by’indwara yo kwiheba bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biyongereye ho 40 ku ijana. Muri icyo gihe umubare w’abiyahura nawo wariyongereye cyane. a

 “Urubyiruko rwo muri iki gihe rufite ibibazo byihariye . . . Ikibabaje cyane kurushaho ni uko ibyo bibazo byangiza cyane ubuzima bwabo bwo mu mutwe.”​—Byavuzwe na Vivek H. Murthy, Umuganga mukuru w’abasirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 Ihame ryo muri Bibiliya: “Umutima wihebye utuma umuntu acika intege.”—Imigani 17:22.

 Wabwirwa n’iki niba umwana wawe ashaka kwiyahura?

 Suzuma ibi bikurikira.

  •   Ibyamubayeho. Ese umukobwa b wawe yaba yarahuye n’ibintu bibabaje, urugero nko kuba abandi bana batamukunda, gutandukana n’uwo bakundanaga, gutsindwa cyangwa gupfusha umuntu yakundaga? Niba ari byo se, byaba byaramugizeho ingaruka zikomeye kuruta uko wabitekerezaga?

  •   Imyitwarire. Ese umwana wawe yaba yararetse kwifatanya n’incuti ze, abagize umuryango cyangwa se yaba yararetse gukora ibintu ubusanzwe yakundaga gukora? Ese haba hari ibintu yakundaga cyane mwamuhaye ariko akabyanga?

  •   Ibyo avuga. Ese umukobwa wawe yaba akunda kuvuga ku rupfu cyangwa akavuga amagambo nk’aya ngo: “Byari kuba byiza iyo ntavuka?” Ese yaba akunda kubabwira ko atifuza kubabera umutwaro?

     Rimwe na rimwe ashobora kujya avuga “amagambo aterekeranye” (Yobu 6:3). Ariko hari igihe ashobora kuvuga amagambo yumvikanisha ko akeneye ubufasha. Ubwo rero, mu bintu byose umwana wawe avuga byerekeranye no gushaka kwiyahura ntihakagire icyo wirengagiza.

 Niba umwana wawe akubwiye ko yigeze kubitekereza, ushobora kumubaza uti:” Nonese watekereje uko uzabikora n’aho uzabikorera?” Uko azagusubiza bizakwereka uburemere bw’ikibazo afite.

 “Ababyeyi, ntidukwiriye kwanga kubaza abana bacu ibibazo dutinya ibyo bazadusubiza. Niba ibyo avuga bigaragaza uko yiyumva, kubimenya aba ari ingenzi”—Sandra.

 Ihame ryo muri Bibiliya: “Ibitekerezo by’umuntu bigera kure nk’amazi y’inyanja, nyamara ushishoza abishyira ahagaragara.”—Imigani 20:5, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

 Wakora iki niba umwana wawe ajya atekereza kwiyahura?

  •   Gerageza kumenya ibyo umwana wawe atekereza n’uko yiyumva. Jya umushimira ko akubwiza ukuri. Maze wongereho uti: “Nifuza kumenya neza ibyakubayeho n’uko wiyumva. Ese watubwira uko byagenze cyangwa uti: ‘Ese wambwira igituma wiyumva utyo?’”

     Jya utega amatwi witonze mu gihe umwana wawe ari kugusubiza. Ntukihutire kumubwira ko uko yiyumva ari ibisanzwe cyangwa ngo wihutire kumubwira icyo yakora ngo akemure ikibazo afite.

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara.”—Yakobo 1:19.

  •   Gerageza gutuma yumva atekanye. Fasha umwana wawe gutahura ibintu bikurikira kandi agire aho abyandika:

     Ibimenyetso. Ni ibihe bintu cyangwa ibitekerezo biranga umuntu ushaka kwiyahura?

     Icyo yakora. Ni ibihe bintu yakora bikamugabanyiriza imihangayiko cyangwa bigatuma adakomeza gutekereza kwiyahura?

     Abamufasha. Ese umwana wawe afite abantu yisanzuraho ashobora kwaka ubufasha? Muri abo harimo umuntu mukuru yizera, umuganga w’indwara zo mu mutwe cyangwa ibigo bifasha abantu bagira ibitekerezo byo kwiyahura.

    Gerageza gutuma yumva atekanye

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu.”—Imigani 21:5.

  •   Komeza kuba maso. Jya ukomeza gucungira hafi umwana wawe nubwo yaba asa n’aho ameze neza.

     “Igihe umuhungu wanjye yambwiraga ko atagitekereza ibyo kwiyahura, nahise numva ko ikibazo yari afite cyarangiye. Ariko naribeshyaga cyane. Mu buryo butunguranye umuntu ashobora guhura n’ikibazo akaba yakongera gutekereza ibyo kwiyahura.”—Daniel.

     Fasha umwana wawe gushyira mu gaciro ku birebana n’uko yiyumva, umwereka ko ibibazo bitazahoraho. Igitabo cyitwa The Whole-Brain Child cyavuze ko ibibazo “bimeze nk’igicu, icyakora imvura iramutse iri kugwa tukayihagararamo twibwira ko itaratunyagira twaba twishuka. Nanone byaba ari ubupfapfa tuvuze ko izuba ritazongera kurasa.”

  •   Jya umwizeza ko umuri hafi: Jya ubwira umukobwa wawe ko umukunda kandi ko agomba kwizera ko buri gihe uba witeguye kumufasha. Ushobora no kumubwira uti: “Nzakora uko nshoboye kose kugira ngo ngufashe mu bibazo.”

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”​—Imigani 17:17.

a Abenshi mu barwaye indwara yo kwiheba si ko biyahura. Icyakora byaragaragaye ko abantu benshi biyahuye, babaga barigeze kurwara indwara yo kwiheba.

b Nubwo iyi ngingo yibanze k’umwana w’umukobwa, amahame ayikubiyemo areba n’abana b’abahungu.