Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO

Uko wategeka uburakari

Uko wategeka uburakari

 Reka tuvuge ko uwo mwashakanye akoze ikintu kikakurakaza, ariko ukiyumanganya ngo atabimenya. Icyakora na we abonye ko wahindutse atangira kuguhata ibibazo. Ibyo bitumye urushaho kurakara. Wakora iki ngo utegeke uburakari ufite?

 Icyo wagombye kumenya

  •   Kurakara cyane bishobora kwangiza ubuzima bwawe. Ubushakashatsi bwagaragaje ko uburakari butagira rutangira bushobora gutuma umuntu agira umuvuduko ukabije w’amaraso, akarwara umutima, akiheba kandi akagira ibibazo by’igogora. Nanone uburakari bushobora gutuma umuntu adasinzira, agahangayika cyane, akarwara indwara z’uruhu kandi agaturika imitsi yo mu bwonko. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti: ‘Reka uburakari kuko bwakugwa nabi.’—Zaburi 37:8, Bibiliya Ntagatifu.

  •   Guhisha uburakari na byo bishobora kukwangiza. Gukomeza kurakara ni nko kurwara indwara igenda ikwangiza buhoro buhoro. Urugero, bishobora gutuma uba umurakare cyangwa ugahora unenga uwo mwashakanye. Iyo myifatire ishobora kukwangiza kandi igatuma ubana nabi n’uwo mwashakanye.

 Icyo wakora

  •   Jya wita ku mico myiza y’uwo mwashakanye. Andika ibintu bitatu ukundira uwo mwashakanye. Ubutaha nurakara bitewe n’ibyo uwo mwashakanye yakoze cyangwa yavuze, uge utekereza kuri bya bintu umukundira. Ibyo bizagufasha gutegeka uburakari.

     Ihame rya Bibiliya:Mujye muba abantu bashimira.”—Abakolosayi 3:15.

  •    Jya wihatira kubabarira. Jya ubanza wiyumvishe uko uwo mwashakanye abona ibintu. Ibyo bizagufasha ‘kwishyira mu mwanya we’ (1 Petero 3:8). Uge wibaza uti: “Ese ikintu cyandakaje kirakomeye cyane ku buryo ntamubabarira?”

     Ihame rya Bibiliya: “Kwirengagiza igicumuro ni bwo bwiza.”—Imigani 19:11.

  •    Jya uvuga ibikuri ku mutima mu bugwaneza kandi ufite amakenga. Urugero, aho kuvuga uti: “Iyo utanterefonnye ngo umbwire aho uri, binyereka ko utanyitaho,” uge uvuga uti: “Iyo utinze gutaha kandi ntazi ikibazo wahuye na cyo, ndahangayika cyane.” Kuvuga ibikuri ku mutima mu bugwaneza bishobora gutuma utegeka uburakari.

     Ihame rya Bibiliya: “Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu.”—Abakolosayi 4:6.

  •    Jya utega amatwi uwo mwashakanye kandi umwubahe. Numara kuvuga uko wiyumva, uge ureka n’uwo mwashakanye avuge kandi ntumuce mu ijambo. Narangiza kuvuga, uge usubiramo muri make ibyo yavuze kugira ngo umenye niba wumvise neza ibyo yavuze. Gutega amatwi bishobora kugufasha gutegeka uburakari bwawe.

     Ihame rya Bibiliya: ‘Uge wihutira kumva ariko utinde kuvuga.’—Yakobo 1:19.