Soma ibirimo

Bibiliya ivuga iki ku bihereranye no gutwika umurambo?

Bibiliya ivuga iki ku bihereranye no gutwika umurambo?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Nta mabwiriza yihariye Bibiliya itanga ku bihereranye no gutwika umurambo. Nta tegeko riboneka muri Bibiliya rivuga ko umurambo w’umuntu wapfuye wagombye gushyingurwa cyangwa gutwikwa.

 Hari inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ko hari abagaragu b’Imana bashyinguye abantu babo bari bapfuye. Urugero, Aburahamu yakoze urugendo rurerure ashaka ahantu ho gushyingura umugore we Sara.—Intangiriro 23:2-20; 49:29-32.

 Nanone Bibiliya ivuga ko hari abagaragu b’Imana bagiye batwika imirambo y’abantu babaga bapfuye. Urugero, igihe umwami wa Isirayeli witwaga Sawuli n’abahungu be bicirwaga ku rugamba, imirambo yabo yabanje kumara igihe mu maboko y’abanzi babo kandi barayishinyagurira. Igihe abisirayeli b’indahemuka babyumvaga, havuyemo abagabo b’intwari baragenda bafata umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be barayitwika, ibisigaye barabishyingura (1 Samweli 31:8-13). Bibiliya igaragaza ko ibyo bakoze byari bikwiriye.—2 Samweli 2:4-6.

Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no gutwika imirambo

 Ikinyoma: Gutwika umurambo bigaragaza ko utawubashye.

 Ukuri: Bibiliya ivuga ko iyo umuntu apfuye asubira mu mukungugu kandi ibyo ni ko bigenda iyo umurambo umaze kubora (Intangiriro 3:19). Gutwika umurambo bihita biwuhindura ivu cyangwa umukungugu.

 Ikinyoma: Mu bihe bya Bibiliya, hatwikwaga imirambo y’abantu Imana yanga gusa.

 Ukuri: Imirambo y’abantu batabaye indahemuka, urugero nka Akani n’umuryango we, yaratwitswe (Yosuwa 7:25). Icyakora, ibyo si ko byari bisanzwe bigenda (Gutegeka 21:22, 23). Nk’uko twabibonye, hari imirambo y’abantu babereye Imana indahemuka yatwitswe, urugero nk’uwa Yonatani umuhungu w’Umwami Sawuli.

 Ikinyoma: Gutwika umurambo w’umuntu byatuma Imana itazamuzura.

 Ukuri: Nta bwo ubushobozi Imana ifite bwo kuzura bwakomwa mu nkokora no kuba umurambo w’umuntu warahambwe, waratwitswe, waraburiye mu nyanja cyangwa warariwe n’inyamaswa (Ibyahishuwe 20:13). Imana Ishoborabyose, ishobora kongera kurema umubiri w’umuntu.—1 Abakorinto 15:35, 38.