Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Intangiriro 1:1—“Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.”—Bibiliya yera

Intangiriro 1:1—“Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.”—Bibiliya yera

 “Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.”—Intangiriro 1:1, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya.

Icyo umurongo wo mu Ntangiriro 1:1 usobanura

 Ayo magambo abimburira Bibiliya, agaragaza ibintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere, agaragaza ko “ijuru n’isi,” cyangwa isanzure, byagize intangiriro. Icyakabiri, ni uko byaremwe n’Imana.—Ibyahishuwe 4:11.

 Bibiliya ntisobanura igihe Imana yamaze irema isanzure, cyangwa uko yariremye. Icyakora isobanura ko yaremye isanzure ikoresheje “imbaraga nyinshi n’ubushobozi n’ububasha.”—Yesaya 40:26.

 Ijambo rivuga ngo “yaremye” ryahinduwe rivanywe ku nshinga y’Igiheburayo yerekeza gusa ku gikorwa Imana yakoze. a Muri Bibiliya, Yehova b ni we wenyine uvugwaho ko ari Umuremyi.—Yesaya 42:5; 45:18.

Imimerere umurongo wo mu Ntangiriro 1:1 wanditswemo

 Uwo murongo ubimburira igitabo cy’Intangiriro, ni wo utangira uvuga inkuru y’irema iboneka mu gice cya 1 n’icya 2 byo mu Ntangiriro. Kuva mu Ntangiriro 1:1 kugeza mu 2:4, Bibiliya ivuga muri make ibyo Imana yakoze igihe yaremaga isi n’ibiyiriho, harimo n’umugabo n’umugore ba mbere. Nyuma yo kuvuga muri make uko byagenze, Bibiliya ivuga mu buryo burambuye uko uwo mugabo n’umugore baremwe.—Intangiriro 2:7-25.

 Igitabo k’Intangiriro gisobanura ko igikorwa cyo kurema cyamaze igihe kiswe “iminsi” itandatu. Iyo si iminsi isanzwe y’amasaha 24, ahubwo ni igihe kitazwi neza uko kireshya. Ibyo bigaragaza ko iryo jambo “umunsi” rishobora kwerekeza ku gihe kirenze amasaha 24. Ibyo bigaragara mu Ntangiriro 2:4, aho ijambo “umunsi” rihuje ibisobanuro n’ijambo “igihe,” kuko humvikanisha ko ibyo Imana yaremye byose mu minsi itandatu, ari nk’aho byaremwe mu “munsi” umwe.

Ibyo abantu bakunze kwibeshya ku murongo wo mu Ntangiriro 1:1

 Ikinyoma: Hashize imyaka mike ibarirwa mu bihumbi Imana iremye isanzure.

 Ukuri: Bibiliya ntigaragaza igihe isanzure ryaremewe. Amagambo yo mu Ntangiriro 1:1, ntavuguruza ibyo abahanga bavuga bagenekereje ko isanzure ryaba rimaze imyaka ibarirwa muri za miriyari ribayeho. c

 Ikinyoma: Amagambo yo mu Ntangiriro 1:1 agaragaza ko Imana ari ubutatu, kuko ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe muri uwo murongo rivuga ngo “Imana” riri mu bwinshi.

 Ukuri: Izina ry’icyubahiro “Imana” rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo ’Elo·himʹ ryo mu bwinshi, rigaragaza icyubahiro no gukomera; si umubare runaka. Hari inkoranyamagambo yagaragaje ko kuba iryo jambo riri mu bwinshi ’Elo·himʹ mu Ntangiriro 1:1 ari “imvugo isanzwe yo kubaha, aho gukoresha ngenga ya mbere y’ubumwe, hakoreshwa ngenga ya mbere y’ubwinshi.”—New Catholic Encyclopedia, Second Edition, Umubumbe wa 6, ipaji ya 272.

Soma mu Ntangiriro igice cya 1 n’ibisobanuro by’ahagana hasi ku ipaji n’imirongo ifitanye isano n’iyo muri icyo gice.

a Ku birebana n’iryo jambo, hari Bibiliya yagize iti: “Inshinga y’Igiheburayo yakoreshejwe muri uwo murongo ari yo bara’, isobanura ‘kurema;’ nta na hamwe ikoreshwa yerekeza ku gikorwa cy’abantu. Ubwo rero, ijambo bara’ byerekeza gusa ku byo Imana yakoze.”—HCSB Study Bible, ipaji ya 7.

b Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Zaburi 83:18.

c Hari igitabo cyagize icyo kivuga ku mvugo y’Igiheburayo yakoreshejwe igaragaza igihe, ari yo “mu ntangiriro” igira iti: “Imvugo yakoreshejwe muri uwo murongo ntigaragaza uko icyo gihe kireshya.”—The Expositor’s Bible Commentary, Revised Edition, Umubumbe wa I, ipaji ya 51.