Soma ibirimo

Uko Abahamya ba Yehova babona uburezi

Uko Abahamya ba Yehova babona uburezi

 Uko tubona uburezi biba bishingiye ku mahame yo muri Bibiliya. Buri Muhamya wese akoresha umutimanama we watojwe na Bibiliya kugira ngo amenye uko akurikiza amahame y’Imana, urugero nk’aya akurikira. a

 Kwiga bigira akamaro

 Kwiga bituma umuntu agira ‘ubwenge n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu’ kandi Bibiliya ivuga ko iyo mico itugirira akamaro (Imigani 2:10, 11; 3:21, 22). Nanone Yesu yasabye abigishwa be kwigisha abantu ibyo yabategetse (Matayo 28:19, 20). Ubwo rero, dushishikariza abayoboke bacu kumenya ibintu runaka, urugero nko kumenya gusoma, kwandika, gushyikirana n’abandi, b kugira icyo bamenya ku yandi madini n’imico y’abandi bantu.—1 Abakorinto 9:20-22; 1 Timoteyo 4:13.

 Nanone leta ibona ko kwiga bigirira abantu akamaro, ni yo mpamvu akenshi isaba abantu kwiga amashuri abanza n’ayisumbuye. Twubahiriza ibyo leta idusaba kuko Bibiliya igira iti: “Umuntu wese agandukire abategetsi bakuru,” cyangwa abayobozi (Abaroma 13:1). Dushishikariza abana bacu kujya kwiga kandi bagakora uko bashoboye kose ngo bagire amanota meza. c Ijambo ry’Imana ritugira inama igira iti: “Ibyo mukora byose mubikorane ubugingo bwanyu bwose nk’abakorera Yehova, mudakorera abantu.”—Abakolosayi 3:23.

 Kwiga bituma dushobora kwita ku miryango yacu. Bibiliya ivuga ko “Iyo umuntu adatunga abe, cyanecyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ukwizera, kandi aba ari mubi cyane hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Kwiga bidufasha gusohoza iyo nshingano Imana yaduhaye yo kwita ku miryango yacu. Hari igitabo cyavuze ko intego y’ibanze yo kwiga ari “ukugira ngo uzagirire abandi akamaro . . . kandi witeze imbere” (The World Book Encyclopedia). Umuntu wize cyangwa ufite ubuhanga runaka, aba ashobora gutunga umuryango we mu buryo bworoshye.—Imigani 22:29.

 Nanone ababyeyi bagomba gufasha abana babo kuzavamo abantu bakuru bashoboye, kandi kubashyira mu ishuri bibigiramo uruhare rukomeye (2 Abakorinto 12:14). Dushishikariza ababyeyi kujyana abana babo mu ishuri nubwo baba batuye mu duce kwiga bihenze, nta mashuri ari hafi aho cyangwa kwiga bitari mu muco wabo. d Nanone tugira ababyeyi inama zo gufasha abana babo mu masomo yo ku ishuri. e

 Abantu bagombye kubona ko kwiga ari byiza

 Duhitamo amashuri twiga tubyitondeye. Bibiliya iravuga ngo: “Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze” (Imigani 14:15). Dukurikiza iryo hame ryo muri Bibiliya dusuzuma twitonze amashuri twiga turangije ayisumbuye, tukareba icyo bizadusaba n’icyo tuzunguka. Urugero, amashuri y’imyuga aduha ubumenyi dukeneye kandi ntamara igihe kirekire.

 Ubwenge buva ku Mana ni bwo bufite agaciro kenshi kuruta ubwo mu ishuri. Ubwenge dukura mu ijambo ry’Imana buzadufasha kubona ubuzima bw’iteka kandi ibyo ntibitangwa n’ubwenge dukura mu ishuri (Yohana 17:3). Nanone butuma tumenya ‘icyo gukiranuka n’ubutabera no kuba inyangamugayo ari cyo, tukamenya imigenzereze myiza yose’ (Imigani 2:9). Intumwa Pawulo yize icyo twakwita kaminuza zo muri iki gihe, nyamara yabonye ko “ubumenyi bwerekeye Kristo Yesu Umwami” ari bwo bufite “agaciro gahebuje” (Abafilipi 3:8; Ibyakozwe 22:3). Muri iki gihe hari Abahamya ba Yehova bize amashuri menshi, nyamara na bo biboneye ko ubwenge buva ku Mana ari bwo bwabagiriye akamaro. f

Ubwenge buva ku Mana butuma tugira imico myiza

 Kwiga kaminuza bishobora gutuma umuntu agira imyifatire mibi kandi ntakomeze gukunda Imana

 Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 22:3). Abahamya ba Yehova babona ko muri za kaminuza ubwiyandarike buba bwogeye kandi ibyo bishobora gutuma umuntu adakomeza kuba indakemwa. Ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova benshi bahitamo kutajya muri ayo mashuri cyangwa ngo boherezeyo abana babo. Nanone bazi ko muri ayo mashuri higishwamo bimwe mu bintu bitari ukuri urugero nk’ibi bikurikira:

  •   Ikinyoma: Amafaranga ni yo atuma tugira ibyishimo n’umutuzo

     Akenshi amashuri ya kaminuza ashishikariza abantu kugira akazi gahemba neza. Ibyo bituma abanyeshuri benshi bayiga kugira ngo bazabone amafaranga menshi. Hari bamwe bumva amafaranga azatuma bagira ibyishimo n’umutuzo; nyamara Bibiliya ivuga ko ibyo ari ubusa (Umubwiriza 5:10). Ikiruta byose, Bibiliya itwigisha ko “gukunda amafaranga ari umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose” kandi ko akenshi atuma abantu babura ukwizera (1 Timoteyo 6:10). Abahamya ba Yehova bakora uko bashoboye kose bakirinda kugwa mu mutego w’“imbaraga zishukana z’ubutunzi.”—Matayo 13:22.

  •   Ikinyoma: Kwiga kaminuza bituma abantu bakubaha

     Urugero, Nika Gilauri wahoze ari minisitiri w’intebe wa Jeworujiya yanditse ko mu gace yakuriyemo abantu baha agaciro ibyo kwiga kaminuza. Yagize ati: “Akenshi muri Jeworujiya kugira impamyabumenyi ya kaminuza bituma abantu babona ko uri umuntu ukomeye. . . . [Kera] abakiri bato batari bafite izo mpamyabumenyi bafatwaga nk’aho nta gaciro bafite.” g Nyamara, Bibiliya yo itubuza guharanira kuba abantu bakomeye muri iyi si. Yesu yabwiye abayobozi b’amadini bo mu gihe ke baharaniraga kuba abantu bakomeye ati: “Mwakwizera mute kandi buri wese yishakira icyubahiro ahabwa na mugenzi we” (Yohana 5:44)? Kwiga kaminuza bishobora gutuma umuntu aba umwibone kandi ibyo Imana irabyanga.—Imigani 6:16, 17; 1 Petero 5:5.

  •   Ikinyoma: Buri wese agomba kwishyiriraho amahame agenga ikiza n’ikibi

     Abahamya ba Yehova bemera ko amahame y’Imana ari yo agenga ikibi n’ikiza (Yesaya 5:20). Icyakora, dukurikije uko byavuzwe mu kinyamakuru kimwe “abanyeshuri benshi bo muri za kaminuza bashishikariza bagenzi babo gufata imyanzuro bagendeye ku byo bifuza aho gushingira ku mahame agenga ikiza n’ikibi” h (Journal of Alcohol and Drug Education). Ibyo bihuje n’ihame ryo muri Bibiliya rigira riti: “Ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza” (1 Abakorinto 15:33). Mu mashuri menshi ya kaminuza, usanga abantu bakora ibintu Imana yanga, urugero nko gusinda, gukoresha ibiyobyabwenge n’ubusambanyi kandi bagashishikariza abandi kubikora.—1 Abakorinto 6:9, 10; 2 Abakorinto 7:1.

  •   Ikinyoma: Kwiga kaminuza ni byo bizatuma isi itera imbere

     Hari abantu biga kaminuza batagamije kuba abakire, gushaka icyubahiro cyangwa kwinezeza mu buryo budakwiriye; ahubwo bagamije kwiteza imbere no guhindura isi nziza. Mu by’ukuri baba bafite intego nziza ariko Abahamya ba Yehova bo si uko babibona. Babona ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzatuma isi iba nziza kandi uko ni ko na Yesu yabibonaga (Matayo 6:9, 10). Icyakora, ntitwiyicarira gusa ngo dutegereje ko Ubwami bw’Imana buzakemura ibibazo biri ku isi. Dutangaza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ ku isi hose, kandi buri mwaka dufasha abantu babarirwa mu bihumbi amagana kugira ubuzima bufite intego nk’uko Yesu yabigenzaga. iMatayo 24:14.

a Abahamya bakiri bato bakiba mu rugo bakurikiza inama bahabwa n’ababyeyi babo ku birebana n’amashuri bagomba kwiga, igihe cyose bitanyuranyije n’amategeko y’Imana.—Abakolosayi 3:20.

b Twacapye udutabo turenga miriyoni 11 twigisha abantu gusoma no kwandika, urugero nk’akitwa Iga gusoma no kwandika. Nanone twigishije abantu bo hirya no hino ku isi gusoma no kwandika mu ndimi zigera ku 120. Guhera mu mwaka wa 2003 kugeza mu wa 2017 twigishije abantu basaga 70.000 gusoma no kwandika.

c Reba ingingo ivuga ngo: “Ese ndeke ishuri?

d Urugero, tugira ababyeyi inama yo kujyana abana babo mu ishuri baba ari abahungu cyangwa abakobwa. Reba ingingo ivuga ngo: “Mbese umwana wanjye yagombye kujya mu ishuri?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 2003.

e Reba ingingo ivuga ngo: “Uko wafasha umwana wawe kugira amanota meza.”

f Reba ingingo ziri ku rubuga rwa jw.org zifite umutwe uvuga ngo: “Icyo bamwe bavuga ku nkomoko y’ubuzima.”

g Byavuye mu gitabo kitwa “Practical Economics: Economic Transformation and Government Reform in Georgia 2004—2012, ipaji ya 170.

h Umubumbe wa 61, No. 1, Mata 2017, ipaji ya 72.

i Reba ku rubuga rwa jw.org ingingo zivuga ngo: “Bibiliya ihindura imibereho” urebe ukuntu imbaraga z’Ijambo ry’Imana n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami byafashije abantu kugira ubuzima bufite intego.