Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

alfa27/stock.adobe.com

GUTUMIRA ABANTU MU RWIBUTSO

Yesu azavanaho ubugizi bwa nabi

Yesu azavanaho ubugizi bwa nabi

 Yesu asobanukiwe neza uko umuntu yiyumva iyo agiriwe nabi cyangwa iyo arenganyijwe. Igihe yari hano ku isi yashinjwe ibinyoma, akubitwa azira ubusa, acirwa urubanza, anashinjwa ibyaha hadakurikijwe amategeko kandi yicwa urw’agashinyaguro. Nubwo nta cyaha yari yakoze, yemeye “gutanga ubuzima bwe ngo bube incungu ya benshi” (Matayo 20:28; Yohana 15:13). Vuba aha, azakoresha ububasha afite nk’Umwami w’Ubwami bw’Imana maze azane ubutabera ku isi hose, akureho ubugizi bwa nabi burundu.—Yesaya 42:3.

 Bibiliya igaragaza uko ibintu bizaba bimeze igihe Yesu azaba ategeka isi. Igira iti:

  •   “Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho. Uzitegereza aho yabaga, umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi. Bazishima cyane kuko bazaba bafite amahoro menshi.”—Zaburi 37:10, 11.

 Twagaragaza dute ko dushimira kubera ibintu byose Yesu yadukoreye n’ibyo azadukorera mu gihe kizaza? Muri Luka 22:19, Yesu yasabye abigishwa be kujya bibuka urupfu rwe. Ni yo mpamvu buri mwaka, Abahamya ba Yehova bateranira hamwe kugira ngo bibuke urupfu rwa Yesu. Turagutumiye ngo uzaze kwifatanya natwe mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu, ruzaba ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe uyu mwaka.

Shakisha aho Urwibutso ruzabera