Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

AspctStyle/stock.adobe.com

GUTUMIRA ABANTU MU RWIBUTSO

Yesu azakuraho intambara

Yesu azakuraho intambara

 Igihe Yesu yari hano ku isi, yagaragaje ko akunda abantu cyane, kugeza aho yatanze ubuzima bwe ku bwabo (Matayo 20:28; Yohana 15:13). Vuba aha, nanone azongera agaragaze ko akunda abantu, akoresha ububasha afite nk’Umwami w’Ubwami bw’Imana maze ‘akureho intambara kugeza ku mpera z’isi.’—Zaburi 46:9.

 Reba uko Bibiliya ivuga ibyo Yesu azakora:

  •   “Azakiza abakene batabaza, akize aboroheje, n’abandi bantu bose batagira kirengera. Azagirira impuhwe aboroheje n’abakene, kandi azakiza abakene. Azabakiza urugomo no gukandamizwa.”—Zaburi 72:12-14.

 Twagaragaza dute ko dushimira Yesu kubera ibintu byose yadukoreye ndetse n’ibyo azadukorera mu gihe kizaza? Muri Luka 22:19, Yesu yabwiye abigishwa be ko bagombaga kuzajya bibuka urupfu rwe. Ni yo mpamvu buri mwaka, Abahamya ba Yehova bateranira hamwe kugira ngo bibuke urupfu rwa Yesu. Turagutumiye ngo uzaze kwifatanya natwe mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Ruzaba ku Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2024.

Shaka aho Urwibutso ruzabera