Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Yohana Umubatiza yabayeho koko?

Ese Yohana Umubatiza yabayeho koko?

 Mu mavanjiri havugwamo inkuru y’umugabo witwaga Yohana Umubatiza, wabwirizaga iby’Ubwami bw’Imana mu karere ka Yudaya. Ese koko uwo mugabo yabayeho? Reka tubisuzume.

  •   Bibiliya igira iti: “Yohana Umubatiza yaraje, abwiriza mu butayu bwa Yudaya avuga ati “nimwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru bwegereje’” (Matayo 3:1, 2). Ese abahanga mu by’amateka na bo bemera ko ibivugwa muri iyo mirongo ari ukuri? Cyane rwose.

     Urugero, umuhanga mu by’amateka wo mu kinyejana cya mbere witwaga Flavius Josèphe, yavuze ko “Yohana Umubatiza yashishikarizaga Abayahudi kuba abakiranutsi, kwiyegurira Imana no kubatizwa.”—Jewish Antiquities, Book XVIII.

  •   Bibiliya ivuga ko Yohana yacyashye Herode Antipa wategekaga intara ya Galilaya na Pereya. Herode yari Umuyahudi wavugaga ko yakurizaga Amategeko ya Mose, nyamara yari yaracyuye umugore witwaga Herodiya, akaba yari umugore w’umuvandimwe we. Yohana yahoraga abimucyahira (Mariko 6:18). Ibyo na byo abahanga mu by’amateka barabyemeza.

     Wa muhanga mu by’amateka witwa Josèphe yavuze ko “Herode antipa yakunze Herodiya ndetse agatinyuka no kumusaba ko babana.” Herodiya yarabyemeye ata umugabo we ajya kwibanira na Antipa.

  •   Bibiliya ivuga ko ‘abantu b’i Yerusalemu n’i Yudaya hose n’abo mu turere dukikije Yorodani bose basangaga [Yohana] akababatiriza mu ruzi rwa Yorodani.’—Matayo 3:5, 6.

     Josèphe na we yemeje ko ibyo byabayeho. Yaranditse ati: “Abantu benshi bajyaga kumva inyigisho za Yohana kandi zarabashimishaga cyane.”

 Biragaragara rero ko umuhanga mu by’amateka witwa Josèphe yemeraga ko Yohana Umubatiza yabayeho. Ubwo rero, natwe ntitwabishidikanyaho.