Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

HÅKAN DAVIDSSON | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO

Nifatanyije mu guteza imbere ukuri ko muri Bibiliya

Nifatanyije mu guteza imbere ukuri ko muri Bibiliya

 Navukiye muri Suwede kandi ni ho nakuriye. Nkiri muto nari naratwawe n’ibitekerezo by’abantu batemera Imana. Ubwo rero igihe mama na papa na mushiki wanjye muto batangiraga kwiga Bibiliya, njye ntibyahise binshishikaza.

 Icyakora papa amaze kuntumira inshuro nyinshi nageze aho ndemera, nza kumva uko bamwigishaga Bibiliya. Natangajwe n’ukuntu Bibiliya ivuga ukuri iyo ivuga ibijyanye na siyansi. Hashize igihe naje kwemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, ko Abahamya ba Yehova bigisha ukuri kandi ko bakurikiza amahame yo muri Bibiliya mu mibereho yabo. Nabatijwe mu mwaka wa 1970 kandi nabatirijwe umunsi umwe na papa. Hashize imyaka mike nyuma yaho mama na bashiki banjye babiri na bo barabatijwe.

 Abenshi mu rungano rwanjye bishimiraga gusa guhora mu birori. Mvugishije ukuri igihe nari mfite imyaka 17 nanjye numvaga nabaho muri ubwo buzima bwo kwishimisha. Ariko umugabo n’umugore banyigishaga Bibiliya na bo nabonaga bishimiye umurimo w’igihe cyose bakoraga, ku buryo nanjye numvise nawukora. Amaherezo nawutangiye mfite imyaka 21.

Nabatirijwe rimwe na papa (uri ibumoso bwanjye)

 Umurimo w’ubupayiniya waranshimishije cyane ku buryo nicujije impamvu ntawutangiye kare. By’umwihariko nashimijwe no kubwiriza ku cyambu cya Göteborg, aho nabwirizaga abantu bavuga indimi zitandukanye babaga bari mu bwato butwara imizigo.

 Mu gihe cy’imyaka irenga 50 ishize, nashimishijwe no kubwiriza ubutumwa bwiza abantu bavuga indimi zitandukanye. Reka mbabwire uko ibyo byose byatangiye.

Nkoresha porogaramu ya MEPS

 Nakoraga akazi k’igihe gito ko kwandikisha imashini kugira ngo mbone uko nkora ubupayiniya. Icyo gihe uburyo bwo gucapa bwagendaga buhinduka. Aho gucapa bakoresheje utwuma twabaga twanditseho inyuguti, bari basigaye bakoresha uburyo bugezweho bwo gucapa bakoresheje amafoto. Ubwo rero nize gukoresha uburyo bushya bwo kwandikisha imashini ya mudasobwa kugira ngo dutegure umwandiko maze ujye mu icapiro.

Ku munsi w’ubukwe bwacu

 Mu mwaka wa 1980, nashakanye na Helene, wari umupayiniya w’igihe cyose kandi wakundaga abantu bo mu bihugu byo hirya no hino ku isi, akifuza kumenya imico itandukanye nk’uko nanjye byari bimeze. Twari twarishyiriyeho intego yo kuziga ishuri rya Gileyadi kugira ngo tuzabe abamisiyonari.

 Kubera ko nari nzi kwandikisha imashini, njye na Helene twatumiriwe kujya gukora kuri Beteli yo muri Suwede. Umuryango wa Yehova wifuzaga gukoresha ikoranabuhanga rishya kugira ngo barusheho gucapa neza ibitabo. Ni yo mpamvu mu mwaka wa 1983, twoherejwe kuri Beteli y’i Wallkill muri leta ya New York mu mahugurwa yo gukoresha porogaramu nshya ya MEPS, a abavandimwe bari barimo bakora.

Dukora imirimo ijyanye na porogaramu ya MEPS, muri Hong Kong, Megizike, Nijeriya no muri Esipanye

 MEPS ni porogaramu ya mudasobwa ifasha abantu gukora umwandiko mu ndimi zitandukanye, ugashyirwa ku mapaji kandi ugahuzwa n’amafoto. Ubwo rero inshingano yacu yari iyo gufasha abavandimwe gukora inyuguti zari gukoreshwa muri porogaramu ya MEPS maze hakajya hacapwa umwandiko mu ndimi nyinshi. Ubu hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo ibyo bibaye, kandi ibyo byatumye Abahamya ba Yehova bageza ubutumwa bwiza ku bantu mu ndimi zirenga igihumbi.

 Nyuma yaho, njye na Helene twoherejwe muri Aziya kubafasha kongera izindi ndimi muri porogaramu ya MEPS. Twari twiteguye gufasha kugira ngo ubutumwa bwiza buboneke mu ndimi nyinshi.

Twitoje kumenyera imico itandukanye

 Mu mwaka wa 1986, njye na Helene twagiye mu Buhinde. Umuco waho wari utandukanye cyane n’uwo twari tumenyereye. Igihe twari tugeze i Bombay ubu hakaba hitwa Mumbai, twahangayikishijwe n’ibintu twahasanze tutari tumenyereye. Umuco wo muri Suwede n’uwo mu Buhinde birahabanye cyane. Mu cyumweru cya mbere twashatse kwisubirira iwacu kandi twari dukomeje.

 Nyuma y’icyumweru kimwe, twageze ku mwanzuro w’uko tutagomba gucika intege kuko kuva kera twifuzaga kuba abamisiyonari. Icyo gihe rero twari tubonye inshingano idusaba gukorera mu gihugu cy’amahanga. None se ubwo twari gutinyuka kuyanga dute? Ubwo rero, ntitwagombaga gucika intege ahubwo twagombaga gukora uko dushoboye tugatsinda inzitizi zose.

 Aho kugira ngo tuve muri icyo gihugu, twahisemo kwitoza kumenyera ubuzima bwo mu Buhinde nubwo bwari butandukanye cyane n’ubwo twari tumenyereye. Igihe ibyo twabikoraga, byatumye dukunda icyo gihugu cyane. Twahise twiga indimi ebyiri zo muri icyo gihugu ari zo Ikigujarati n’Igipunjabi.

Tujya muri Miyanimari

Twambaye imyenda yo muri Miyanimari, turi ku Nzu y’Ubwami

 Mu mwaka wa 1988, twoherejwe muri Miyanimari, igihugu kiri hagati y’u Bushinwa, u Buhinde na Tayilande. Muri icyo gihugu hari umutekano muke kandi igihugu hafi ya cyose cyari kiyobowe n’igisirikare. Porogaramu ya MEPS ntiyashoboraga gukoresha inyuguti zitari Ikiromani zakoreshwaga muri Miyanimari kandi nta n’indi porogaramu yashoboraga kubikora. Ubwo rero twabanje gukora inyuguti nshya kugira ngo dukore umwandiko mushya hanyuma tubyohereza i Wallkill kugira ngo babihuze na porogaramu ya MEPS.

 Ku kibuga cy’indege Helene yari atwaye za nyuguti twari twakoze mu isakoshi umuntu atwara mu ntoki. Kubera ko muri icyo gihugu hari umutekano muke, twari dufite ubwoba ko bashobora kudufunga, iyo badusaka bagasanga dufite umwandiko wo mu rurimi rwo muri icyo gihugu. Ariko igihe Helene bamusakaga yazamuye amaboko ayazamurana na ya sakoshi ku buryo nta muntu wayibonye ngo ayisake.

MEPS yadufashije kurushaho gusohora ibitabo bikoze neza

 Abahinduzi bo muri Miyanimari ntibabonye umwandiko mushya gusa ahubwo bahawe na za mudasobwa, imashini zicapa ndetse babatoza gukoresha MEPS. Abenshi muri bo, ni bwo bwa mbere bari babonye mudasobwa ariko bari biteguye kwiga ibintu bishya. Ubwo rero, ntibari bagikeneye gukoresha uburyo bwa kera bwo gucapa bakoresheje intoki. Ibyo byatumye duhita dutangira gusohora ibitabo bimeze neza.

Tujya muri Nepali

 Mu mwaka wa 1991, njye na Helene twoherejwe gufasha muri Nepali, igihugu giherereye mu misozi ya Himalaya. Icyo gihe muri icyo gihugu hari itorero rimwe kandi habonekaga ibitabo bike mu rurimi rw’Ikinepali.

 Ariko nyuma yaho gato, Abahamya bahinduye ibitabo byinshi kandi babigeza ku bantu benshi muri icyo gihugu. Muri iki gihe muri Nepali hari Abahamya ba Yehova bagera ku 3.000 bari mu matorerero arenga 40 kandi abantu barenga 7.500 bateranye Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo, rwo mu mwaka wa 2022.

Agatabo kasohotse mu rurimi rw’Ikilahu

 Hagati mu myaka ya 1990, abamisiyonari bo mu mujyi wa Chiang Mai, muri Tayilande, batangiye kubwiriza abantu bavuga ururimi rw’Ikilahu, rukaba ruvugwa n’abantu batuye ku mupaka w’u Bushinwa, Laos, Miyanimari, Tayilande na Viyetinamu. Ariko icyo gihe nta gitabo na kimwe cyabonekaga muri urwo rurimi.

 Hari umusore wigishwaga Bibiliya n’abamisiyonari wahinduye agatabo kitwa “Dore Byose Ndabihindura Bishya” mu rurimi rw’Ikilahu. Yagahinduye akavanye mu Gitayilandi. Nyuma yaho we n’abandi baturage bavuga urwo rurimi bafashe ako gatabo, bateranya n’amafaranga maze babyohereza ku biro by’ishami. Babyohereje biherekejwe n’ibaruwa ivuga ko bifuza ko abantu bose bavuga urwo rurimi bamenya ukuri nk’uko na bo bakumenye igihe basomaga ako gatabo.

 Hashize imyaka mike, njye na Helene twahawe inshingano yo gutoza abahinduzi b’ururimi rw’Ikilahu gukoresha porogaramu ya MEPS. Umwe muri abo bahinduzi ni umuvandimwe wari ubatijwe vuba wakoraga ku biro by’ubuhinduzi byari mu gace ka Chiang Mai. Twatangajwe no kumenya ko ari wa musore wari warahinduye agatabo “Dore, Byose ndabihindura Bishya” mu rurimi rw’Ikilahu.

 Mu mwaka wa 1995, njye na Helene twasubiye mu Buhinde, tugiye gukorana n’abahinduzi bakoreraga ku biro by’ishami kugira ngo tubafashe bamenye neza gukoresha porogaramu ya MEPS, maze bakore neza umurimo wabo. Muri iki gihe, hari ibitabo byinshi bihinduye mu ndimi zivugwa muri icyo gihugu bifasha abantu kwiga Bibiliya maze bakabatizwa.

Twabonye ingororano

 Njye na Helene twakoze ku biro by’ishami byo mu Bwongereza guhera mu mwaka wa 1999. Dukorana n’itsinda rishinzwe porogaramu ya MEPS ku cyicaro gikuru. Nanone dushimishwa no kumara igihe kinini tubwiriza abantu bo mu mu mujyi wa Londres bavuga ururimi rw’Ikigujarati n’Igipunjabi. Iyo hagize ururimi rushya ruboneka kuri jw.org, dukora uko dushoboye tukabwiriza abaruvuga bari mu gace tubwirizamo.

 Nishimira ukuntu nishyiriyeho intego zo gukorera Yehova nkiri muto, aho gukurikira abenshi mu rungano rwanjye babagaho binezeza. Iyo njye na Helene dusubije amaso inyuma, ntitwigera twicuza ko twahisemo gukora umurimo w’igihe cyose. Twishimiye gusura ibihugu birenga 30, kandi twiboneye ukuntu ubutumwa bwiza bwagiye bugera ku bantu bo mu bihugu byinshi n’amoko menshi n’indimi nyinshi.—Ibyahishuwe 14:6.

a Porogaramu ya MEPS nanone ikoreshwa mu gusohora ibitabo byo mu rwego rwa elegitoronike.