Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?

Abahamya ba Yehova bari ku isi hose, mu moko yose no mu mico yose. Ni iki cyafashije abo bantu b’ingeri zose kunga ubumwe

Ibyo Imana ishaka

Imana yifuza ko ibyo ishaka bimenyekana ku isi hose. Ibyo ishaka ni ibihe, kandi se ni ba nde babibwira abandi?

AMASOMO 1

Abahamya ba Yehova ni bantu ki?

Uzi Abahamya ba Yehova bangana iki? Utuziho iki mu by’ukuri?

AMASOMO 2

Kuki twitwa Abahamya ba Yehova?

Suzuma impamvu eshatu zatumye twitwa iryo zina.

AMASOMO 3

Ni mu buhe buryo ukuri ko muri Bibiliya kongeye kuvumburwa?

Twakwizera dute ko dusobanukiwe neza inyigisho za Bibiliya?

AMASOMO 4

Kuki twahinduye Bibiliya yitwa Ubuhinduzi bw’isi nshya?

Ni iki gituma ubu buhinduzi bw’Ijambo ry’Imana buba ubuhinduzi bwihariye?

AMASOMO 5

Nuza mu materaniro yacu uzahabona iki?

Duteranira hamwe kugira ngo twige Ibyanditswe kandi duterane inkunga. Nujya mu materaniro uzahabwa ikaze!

AMASOMO 6

Guteranira hamwe n’Abakristo bagenzi bacu bitugirira akahe kamaro?

Ijambo ry’Imana ritera Abakristo inkunga yo guteranira hamwe. Menya icyo ayo materaniro yakumarira.

AMASOMO 7

Amateraniro yacu aba ameze ate?

Ese wigeze wibaza uko amateraniro yacu aba ameze? Nta gushidikanya ko uzashishikazwa n’inyigisho zishingiye kuri Bibiliya uzahaherwa.

AMASOMO 8

Kuki twambara neza igihe tugiye mu materaniro

Ese uko twambara bishobora gushimisha Imana cyangwa bikayibabaza? Menya amahame ya Bibiliya dugenderaho iyo duhitamo imyambaro n’uko twirimbisha.

AMASOMO 9

Twakwitegura dute amateraniro?

Gutegura amateraniro mbere y’igihe bituma twunguka byinshi.

AMASOMO 10

Gahunda y’iby’umwuka mu muryango ni iki?

Menya uko iyo gahunda yabafasha kwegera Imana no gutuma abagize umuryango wunga ubumwe.

AMASOMO 11

Kuki tujya mu makoraniro?

Buri mwaka tugira amakoraniro atatu adasanzwe. Ayo makoraniro afite akahe kamaro?

AMASOMO 12

Umurimo wo kubwiriza Umwami ukorwa ute?

Dukurikiza itegeko Yesu yatanze akiri ku isi. Bumwe mu buryo dukoresha tubwiriza ni ubuhe?

AMASOMO 13

Umupayiniya ni muntu ki?

Buri kwezi, bamwe mu Bahamya bamara amasaha 30, 50, cyangwa arenga babwiriza. Ni iki kibibashishikariza?

AMASOMO 14

Abapayiniya bahabwa izihe nyigisho?

Ni izihe nyigisho zihariye zihabwa abapayiniya biyemeje kumara igihe kirekire babwiriza iby’Ubwami?

AMASOMO 15

Abasaza bafasha itorero bate?

Abasaza ni abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bayobora itorero. Bafasha itorero bate?

AMASOMO 16

Abakozi b’itorero basohoza izihe nshingano?

Abakozi b’itorero bafasha itorero kugira ngo gahunda zigende neza. Menya uko imirimo bakora igirira akamaro abagize itorero bose.

AMASOMO 17

Abagenzuzi b’uturere badufasha bate?

Kuki abagenzuzi b’uturere basura amatorero? Wakora iki ngo uruzinduko rwabo rukugirire akamaro?

AMASOMO 18

Dufasha dute abavandimwe bacu bahuye n’ingorane?

Iyo hadutse ibiza, hahita bashyiraho gahunda yo gufasha abahuye na byo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Babafasha bate?

AMASOMO 19

Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge ni nde?

Yesu yatanze isezerano ry’uko yari kuzashyiraho Umugaragu kugira ngo ajye atanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka ku gihe. Ibyo bikorwa bite?

AMASOMO 20

Inteko Nyobozi ikora ite muri iki gihe?

Itsinda ry’abagabo bake bakuze mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere ni bo bari bagize inteko nyobozi. Na ho muri iki gihe?

AMASOMO 21

Beteli ni iki?

Beteli ni ahantu hihariye kandi hakorerwa umurimo w’ingenzi cyane. Menya neza iby’abahakora.

AMASOMO 22

Ku biro by’ishami hakorerwa iki?

Abantu bose bemerewe kuza gusura amashami yacu. Nawe uratumiwe

AMASOMO 23

Uko ibitabo byacu byandikwa n’uko bihindurwa mu zindi ndimi

Twandika ibitabo mu ndimi zisaga 900. Kuki dushyiraho imihati ingana ityo?

AMASOMO 24

Amafaranga dukoresha ava he?

Ku birebana n’amafaranga dukoresha, umuryango wacu utandukaniye he n’andi madini?

AMASOMO 25

Impamvu twubaka Amazu y’Ubwami n’uko yubakwa

Kuki twita aho duteranira Amazu y’Ubwami? Menya akamaro ayo mazu yoroheje afitiye amatorero yacu.

AMASOMO 26

Uko twakwita ku Nzu y’Ubwami

Inzu y’Ubwami ifite isuku kandi yitabwaho ihesha Imana ikuzo. Inzu y’Ubwami y’iwanyu yitabwaho ite?

AMASOMO 27

Uko twakoresha neza ububiko bw’ibitabo bwo mu Nzu y’Ubwami

Ese wifuza gukora ubushakashatsi kugira ngo wongere ubumenyi bwawe kuri Bibiliya? Uzasure ububiko bw’ibitabo bwo mu Nzu y’Ubwami!

AMASOMO 28

Ni iki uzasanga ku rubuga rwacu rwa interineti

Ushobora kumenya byinshi ku birebana n’abo turi bo, imyizerere yacu n’ibisubizo by’ibibazo bishingiye kuri Bibiliya waba ufite.

Ese wiyemeje gukora ibyo Yehova ashaka?

Yehova Imana aragukunda. Wagaragaza ute ko wifuza kumushimisha mu mibereho yawe?