Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cy’Abacamanza

Ibice

1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21

Ibirimo

  • 1

    • Aho umuryango wa Yuda n’uwa Simeyoni batsinze (1-20)

    • Abayebusi baguma i Yerusalemu (21)

    • Abakomoka kuri Yozefu bafata i Beteli (22-26)

    • Abisirayeli ntibirukanye Abanyakanani burundu (27-36)

  • 2

    • Umuburo watanzwe n’umumarayika wa Yehova (1-5)

    • Yosuwa apfa (6-10)

    • Hashyirwaho abacamanza bo gukiza Isirayeli (11-23)

  • 3

    • Yehova agerageza Abisirayeli (1-6)

    • Otiniyeli, umucamanza wa mbere (7-11)

    • Umucamanza Ehudi yica umwami Eguloni wari ubyibushye (12-30)

    • Umucamanza Shamugari (31)

  • 4

    • Yabini umwami w’i Kanani akandamiza Abisirayeli (1-3)

    • Umuhanuzikazi Debora n’umucamanza Baraki (4-16)

    • Yayeli yica umugaba w’ingabo Sisera (17-24)

  • 5

    • Indirimbo yo gutsinda ya Debora na Baraki (1-31)

      • Inyenyeri zirwanya Sisera (20)

      • Umugezi wa Kishoni wuzura (21)

      • Abakunda Yehova bameze nk’izuba (31)

  • 6

    • Abamidiyani bakandamiza Abisirayeli (1-10)

    • Umumarayika yizeza umucamanza Gideyoni ko Imana imushyigikiye (11-24)

    • Gideyoni asenya igicaniro cya Bayali (25-32)

    • Umwuka w’Imana ukorera kuri Gideyoni (33-35)

    • Ikimenyetso cy’ubwoya (36-40)

  • 7

    • Gideyoni n’abasirikare be 300 (1-8)

    • Abasirikare ba Gideyoni batsinda Abamidiyani (9-25)

      • “Intambara ni iya Yehova na Gideyoni!” (20)

      • Abamidiyani basubiranamo bakicana (21, 22)

  • 8

    • Abakomoka kuri Efurayimu batongana na Gideyoni (1-3)

    • Gideyoni akurikira abami b’Abamidiyani akabica (4-21)

    • Gideyoni yanga kuba umwami (22-27)

    • Incamake y’ubuzima bwa Gideyoni (28-35)

  • 9

    • Abimeleki aba umwami i Shekemu (1-6)

    • Umugani wa Yotamu (7-21)

    • Ubutegetsi bubi bwa Abimeleki (22-33)

    • Abimeleki atera i Shekemu (34-49)

    • Umugore akomeretsa Abimeleki; Abimeleki apfa (50-57)

  • 10

    • Umucamanza Tola na Yayiri (1-5)

    • Abisirayeli bigomeka hanyuma bakihana (6-16)

    • Abamoni bitegura kurwana n’Abisirayeli (17, 18)

  • 11

    • Umucamanza Yefuta bamwirukana hanyuma bakamugira umuyobozi (1-11)

    • Yefuta aha ibisobanuro umwami w’Abamoni (12-28)

    • Umuhigo wa Yefuta; umukobwa we (29-40)

      • Umukobwa wa Yefuta areka gushaka (38-40)

  • 12

    • Yefuta ajya impaka n’abakomoka kuri Efurayimu (1-7)

      • Shiboleti cyangwa siboleti? (6)

    • Umucamanza Ibusani, Eloni na Abudoni (8-15)

  • 13

    • Umumarayika aza kureba Manowa n’umugore we (1-23)

    • Samusoni avuka (24, 25)

  • 14

    • Umucamanza Samusoni ajya gushaka umugore mu Bafilisitiya (1-4)

    • Umwuka wa Yehova ufasha Samusoni kwica intare (5-9)

    • Samusoni abwira abantu igisakuzo mu bukwe bwe (10-19)

    • Umugore wa Samusoni bamushyingira undi mugabo (20)

  • 15

    • Samusoni yihorera ku Bafilisitiya (1-20)

  • 16

    • Samusoni i Gaza (1-3)

    • Samusoni na Delila (4-22)

    • Samusoni yihorera hanyuma agapfa (23-31)

  • 17

    • Imana za Mika n’umutambyi we (1-13)

  • 18

    • Abakomoka kuri Dani bashaka aho gutura (1-31)

      • Bafata imana za Mika bagafata n’umutambyi we (14-20)

      • Umujyi wa Layishi ufatwa ukitwa Dani (27-29)

      • Ab’i Dani basenga ikigirwamana (30, 31)

  • 19

    • Ababenyamini bakorera icyaha cy’ubusambanyi i Gibeya (1-30)

  • 20

    • Abisirayeli batera Ababenyamini (1-48)

  • 21

    • Icyakozwe ngo umuryango wa Benyamini udashira (1-25)