Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ni iki cyafasha abana gukunda Imana?

Jya wifashisha ibyaremwe kugira ngo ufashe umwana wawe kumenya Imana no kuyikunda

Abana bawe bashobora kwitoza gukunda Imana, ari uko gusa bafite ibimenyetso bibemeza ko ibaho kandi ko ibakunda. Kugira ngo bayikunde, bagomba kuyimenya (1 Yohana 4:8). Urugero, bakeneye kumenya ibisubizo by’ibibazo bigira biti “ni uwuhe mugambi Imana yari ifite igihe yaremaga abantu? Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho? Ni iki Imana izakorera abantu mu gihe kizaza?”​—Soma mu Bafilipi 1:9.

Kugira ngo ufashe abana bawe gukunda Imana, ugomba kubanza kubereka ko nawe uyikunda. Nibabibona, bashobora kuzakurikiza urugero rwawe.​—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5-7; Imigani 22:6.

Wakora iki ngo ugere abana bawe ku mutima?

Ijambo ry’Imana rifite imbaraga (Abaheburayo 4:12). Ku bw’ibyo, ujye ufasha abana bawe kumenya inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Kugira ngo Yesu agere abantu ku mutima, yababazaga ibibazo, akabatega amatwi maze akabasobanurira Ibyanditswe. Niba wifuza kugera abana bawe ku mutima, uzakurikize uburyo Yesu yakoreshaga yigisha.​—Soma muri Luka 24:15-19, 27, 32.

Nanone kandi, inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibyo Imana yagiye igirira abantu, zishobora gufasha abana bawe kuyimenya no kuyikunda. Nujya ku rubuga rwa www.pr418.com/rw, uzahasanga ibitabo byagufasha kugera kuri iyo ntego.​—Soma muri 2 Timoteyo 3:16.