Soma ibirimo

Ese Imana ni imbaraga zitagira kamere?

Ese Imana ni imbaraga zitagira kamere?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Isanzure ryuzuye imbaraga z’Imana zitagira akagero. Ibyo bigaragarira mu buryo yaremye inyenyeri zibarirwa muri za miriyari. Bibiliya igira iti “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya byose? Ni we ugaba ingabo zabyo akurikije umubare wabyo, byose akabihamagara mu mazina. Kubera ko afite imbaraga nyinshi akagira ubushobozi n’ububasha, nta na kimwe kizimira.”​—Yesaya 40:25, 26.

 Ariko kandi, Imana si imbaraga izi zisanzwe. Bibiliya ivuga ko igira ibyiyumvo urugero nko gukunda no kwanga (Zaburi 11:5; Yohana 3:16). Nanone kandi, ihishura ko ibyo abantu bakora bigira ingaruka ku biyishimisha cyangwa bikayibabaza.​—Zaburi 78:40, 41.