Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

“Abantu benshi baranyangaga”

“Abantu benshi baranyangaga”
  • IGIHE YAVUKIYE: 1978

  • IGIHUGU: SHILI

  • KERA: NAGIRAGA URUGOMO RUKABIJE

IBYAMBAYEHO:

Nakuriye mu gace k’umurwa mukuru wa Shili, ari wo Santiago, kari kuzuyemo ibiyobyabwenge, ubugizi bwa nabi n’urugomo. Data yishwe mfite imyaka itanu. Nyuma yaho, mama yashatse undi mugabo wari umunyamahane. Yaduhozaga ku nkoni, ku buryo n’ubu iyo mwibutse mpahamuka.

Maze kuba mukuru, ibyambayeho byatumye numva ko ngomba kuba umunyarugomo. Numvaga umuzika w’akahebwe, nkanywa inzoga nyinshi kandi nkajya nyuzamo ngakoresha ibiyobyabwenge. Sinasibaga kurwana n’abacuruzaga ibiyobyabwenge bahoraga bashaka kunyica. Hari igihe agatsiko k’abagizi ba nabi twari duhanganye kaguriye umuntu wari uzwiho kuba umunyarugomo ngo anyice, ariko twarahanganye nuko muva mu nzara mfite igikomere kimwe gusa. Ikindi gihe, hari abacuruzi b’ibiyobyabwenge bamfatiyeho pisitori bashaka kunyica.

Mu wa 1996, nakunze umukobwa witwaga Carolina, nuko dushyingiranwa mu wa 1998. Umuhungu wacu w’imfura amaze kuvuka, nari mfite impungenge z’uko ubugome nari mfite bwari gutuma mpinduka nka wa mugabo wa mama, nanjye nkajya mpohotera abagize umuryango wanjye. Ibyo byatumye njya kugisha inama ku bitaro byo hafi y’iwacu. Bampaye imiti bangira n’inama, ariko biba iby’ubusa. Nakomeje kujya ndakazwa n’ubusa, kugeza ubwo numvise ko amazi yari yararenze inkombe. Nakoraga uko nshoboye kose kugira ngo ntahutaza umuryango wanjye, ariko nkanga nkagira ibitekerezo bibi, ku buryo hari n’igihe nagerageje kwiyahura nibwira ko ari wo muti. Igishimishije ni uko ntabigezeho.

Nubwo nari maze imyaka myinshi ntemera Imana, nifuzaga guhindura iyo mitekerereze. Ibyo byatumye nifatanya n’idini ry’ivugabutumwa. Hagati aho ariko, umugore wanjye we yigishwaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Nangaga Abahamya, kandi akenshi narabatukaga. Icyakora natangazwaga n’uko bo bansubizaga bitonze.

Igihe kimwe, Carolina yansabye gusoma Zaburi ya 83:18 muri Bibiliya yanjye. Uwo murongo ugaragaza neza ko izina ry’Imana ari Yehova. Natangajwe no kumenya ko mu idini ryanjye banyigishaga ibyerekeye imana, ariko ntibanyigishe ibyerekeye Yehova. Ahagana mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, nanjye natangiye kwiga Bibiliya mbifashijwemo n’Abahamya.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Uko nagendaga niga Bibiliya, namenye ko Yehova ari Imana igira impuhwe kandi ibabarira. Urugero, mu Kuva 34:6, 7, havuga ko Yehova ari “Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri, igaragariza abantu ineza yuje urukundo kugeza ku bo mu bisekuru ibihumbi. Ni Imana ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha.”

Nubwo byari bimeze bityo ariko, gukurikiza ibyo nigaga ntibyanyoroheye. Numvaga ko ntazigera nshobora gutegeka uburakari bwanjye. Igihe cyose iyo nabaga ncitswe, Carolina yangiraga inama mu buryo bwuje urukundo. Yanyibutsaga ko Yehova azirikana imihati nshyiraho. Inama yangiraga zanyongereraga imbaraga, bigatuma nihatira gushimisha Yehova, nubwo jye numvaga ko nta cyo nshobora kugeraho.

Nibuka ko umunsi umwe, Alejandro wanyigishaga Bibiliya yansabye gusoma mu Bagalatiya 5:22, 23. Iyo mirongo ivuga ko imbuto z’umwuka w’Imana ari “urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata.” Alejandro yambwiye ko imbaraga zanjye atari zo zizatuma ngira iyo mico, ko ahubwo nzabifashwamo n’umwuka wera w’Imana. Ayo magambo yatumye mpindura imitekerereze.

Nyuma yaho nagiye mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova. Gahunda nabasanganye, isuku n’ukuntu babana nk’abavandimwe, byanteye kumva ko nabonye idini ry’ukuri (Yohana 13:34, 35). Nabatijwe muri Gashyantare 2001.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Yehova yatumye ndeka urugomo, mpinduka umunyamahoro. Ni nk’aho yankuye mu isayo nari narafatiwemo. Abantu benshi baranyangaga, ariko sinabarenganya. Icyakora ubu nshimishwa no kuba nkorera Yehova mfatanyije n’umugore wanjye n’abahungu bacu babiri.

Bene wacu n’abahoze ari incuti zanjye ntibiyumvisha ukuntu nahindutse. Ibyo byatumye bamwe muri bo bashishikazwa no kwiga ukuri ko muri Bibiliya. Nanone nashimishijwe no kuba narafashije abandi kumenya Yehova. Nshimishwa cyane no kuba nariboneye ukuntu ukuri ko muri Bibiliya kwagiye guhindura imibereho yabo.