Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gukorera Imana ni wo muti we

Gukorera Imana ni wo muti we

Igihe abapayiniya babiri bo muri Kenya babwirizaga maze nyir’inzu akabaha ikaze, batangajwe no kubona umugabo muto cyane wari uryamye ku buriri. Yari afite igihimba gito cyane n’utuboko tugufi. Igihe bamubwiraga isezerano ry’Imana ry’uko “ikirema kizasimbuka nk’impala,” yahise amwenyura yishimye cyane.—Yes 35:6.

Abo bapayiniya bamenye ko uwo mugabo witwa Onesmus, ubu uri mu kigero cy’imyaka hafi 40, yavukanye indwara ituma amagufwa yoroha cyane, ku buryo avunika ubusa. Kubera ko nta muti w’iyo ndwara uriho, Onesmus yumvaga ko azagira ububabare ubuzima bwe bwose kandi akazahora agendera mu igare ry’abamugaye.

Onesmus yemeye kwiga Bibiliya. Icyakora, nyina ntiyamwemereye kujya mu materaniro kuko yumvaga ko byari gutuma amagufwa ye avunika kandi bikamwongerera ububabare. Ku bw’ibyo, abavandimwe bafataga amajwi y’ibyavugirwaga mu materaniro, Onesmus akabyumvira mu rugo. Onesmus amaze amezi atanu yiga Bibiliya, yiyemeje kujya mu materaniro nubwo byashoboraga kumuteza akaga.

Ese kujya mu materaniro byongereye Onesmus ububabare? Oya rwose. Onesmus yaravuze ati “iyo nabaga ndi mu materaniro numvaga ububabare bwagabanutse.” Atekereza ko ibyiringiro bishya yagize ari byo byatumaga yumva yorohewe. Nyina wa Onesmus amaze kubona ukuntu umuhungu we yari asigaye afite ibyishimo, byaramushimishije, na we yemera kwiga Bibiliya. Yaravuze ati “gukorera Imana ni wo muti w’umwana wanjye.”

Bidatinze Onesmus yabaye umubwiriza. Nyuma yaho yarabatijwe, kandi ubu ni umukozi w’itorero. Nubwo Onesmus adashobora gukoresha amaguru ye yombi na kumwe mu maboko ye, yifuzaga gukora uko ashoboye kose mu murimo wa Yehova. Yashakaga gukora ubupayiniya bw’ubufasha, ariko agatinya kubisaba. Kubera iki? Ni ukubera ko yari azi ko igihe cyose yari gukenera umuntu wo kumusunika mu igare rye. Igihe yabwiraga Abakristo bagenzi be impungenge yari afite, bamwijeje ko bari kumushyigikira. Ibyo ni byo bakoze, bafasha Onesmus gukora ubupayiniya bw’ubufasha.

Igihe Onesmus yifuzaga kuba umupayiniya w’igihe cyose, nabwo yagize impungenge nk’iza mbere. Ariko umunsi umwe isomo ry’umunsi ryamuteye inkunga yari akeneye. Ryari muri Zaburi ya 34:8, hagira hati “nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza.” Onesmus amaze gutekereza kuri uwo murongo w’Ibyanditswe, yafashe umwanzuro wo kuba umupayiniya w’igihe cyose. Ubu abwiriza iminsi ine mu cyumweru, kandi hari abantu yigisha Bibiliya bafite amajyambere mu buryo bw’umwuka. Mu mwaka wa 2010 yize Ishuri ry’Abapayiniya. Onesmus yishimiye cyane ko uwamwigishije muri iryo shuri yari umwe muri ba bavandimwe babiri bamubwirije bwa mbere.

Ubu ababyeyi ba Onesmus barapfuye, ariko abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero bamwitaho buri munsi. Ashimira Yehova ku bw’imigisha yose afite muri iki gihe, kandi ategereje igihe ‘nta muturage uzaba uvuga ati “ndarwaye.”’—Yes 33:24.