Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imico y’Imana ni iyihe?

Imico y’Imana ni iyihe?

Uko tugenda tumenya imico y’umuntu, ni ko turushaho kumumenya neza kandi tukarushaho kuba inshuti. Ni na ko bimeze kuri Yehova. Uko turushaho kumenya imico ye ni na ko turushaho kumumenya neza maze tukaba inshuti. Imana ifite imico myinshi myiza cyane, ariko iy’ingenzi muri yo ni imbaraga, ubwenge, ubutabera n’urukundo.

IMANA IFITE IMBARAGA

“Mwami w’Ikirenga Yehova! Ni wowe waremye ijuru n’isi ukoresheje imbaraga zawe nyinshi.”​YEREMIYA 32:17.

Ibyo Imana yaremye bigaragaza ko ifite imbaraga. Urugero, iyo uhagaze hanze ku zuba ku manywa y’ihangu, wumva iki ku mubiri wawe? Wumva ubushyuhe bw’izuba. Iryo zuba ni Yehova wariremye. None se, izuba rifite imbaraga zingana zite? Ubushyuhe bwo mu nda y’izuba bugera kuri dogere miriyoni 15. Buri sogonda, izuba ritanga ingufu zingana n’ingufu zishobora kuboneka haturikijwe ibisasu bya kirimbuzi bibarirwa muri za miriyoni amagana n’amagana.

Icyakora izuba ni rito ugereranyije n’izindi nyenyeri ziri mu isanzure zibarirwa muri za miriyari. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko imwe mu nyenyeri nini cyane yitwa UY Scuti ifite umurambararo ungana n’uw’izuba uwukubye inshuro 1.700. Iyo nyenyeri ni nini cyane ku buryo iramutse iri mu mwanya izuba ririmo, yatwikira umubumbe wa Merikire, Venusi, isi na Marisi kandi ikarenga n’inzira umubumbe wa Yupiteri unyuramo. Ibyo bituma twiyumvisha neza ibyo Yeremiya yavuze agaragaza ko Yehova Imana yaremye ijuru n’isi akoresheje imbaraga ze.

Kuba Imana ifite imbaraga bidufitiye akahe kamaro? Dukenera ibyo Imana yaremye urugero nk’izuba n’ibindi byinshi biri ku isi kugira ngo tubeho. Nanone Imana ikoresha imbaraga zayo kugira ngo ifashe umuntu ku giti ke. Urugero nko mu kinyejana cya mbere Imana yahaye Yesu ububasha bwo gukora ibitangaza. Bibiliya igira iti: “Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa” (Matayo 11:5). Byifashe bite se muri iki gihe? Bibiliya igira iti: “Ni we uha unaniwe imbaraga.” Nanone igira iti: “Abiringira Yehova bazasubizwamo imbaraga” (Yesaya 40:29, 31). Imana ishobora kuduha “imbaraga zirenze izisanzwe” zikadufasha gushikama mu bigeragezo cyangwa guhangana n’ibindi bibazo duhura na byo (2 Abakorinto 4:7). Nta gushidikanya ko twifuza kuba inshuti z’Imana nk’iyo idukunda cyane kandi ikoresha imbaraga zayo nyinshi ngo idufashe mu gihe duhanganye n’ibibazo.

IMANA IFITE UBWENGE

“Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ari myinshi! Yose wayikoranye ubwenge.”ZABURI 104:24.

Uko tugenda tumenya byinshi ku bintu Imana yaremye ni ko dutangazwa n’ubwenge bwayo buhambaye. Usanga hari abashakashatsi bitegereza cyane ibyaremwe maze bakabyigana, bakanonosora ibyo bakoze. Ibyo byatumye bakora utuntu duto bagera nubwo bakora ibintu binini nk’indege.

Ijisho ry’umuntu ni kimwe mu bintu bitangaje Imana yaremye

Ukuntu umubiri wacu uremwe mu buryo butangaje bigaragaza ubwenge bw’Imana. Tekereza wenda nk’ukuntu umwana akurira mu nda ya nyina. Ubuzima bwe butangirira ku ngirabuzimafatizo imwe ibaho nyuma y’uko intanga ngore ihuye n’intanga ngabo. Iyo ngirabuzimafatizo iba irimo amakuru yose azaba akenewe mu mikurire y’umwana. Hanyuma iyo ngirabuzimafatizo yigabanyamo izindi nyinshi zose zisa. Ariko nyuma y’igihe, izo ngirabuzimafatizo ntiziba zigisa. Icyo gihe zitangira gukora ibintu bitandukanye, zimwe zikaba iz’amaraso, izindi zikaba iz’imikaya n’iz’amagufwa. Nyuma y’igihe gito ibice by’umubiri biragaragara kandi bigatangira gukora. Mu gihe cy’amezi ikenda gusa, ya ngirabuzimafatizo imwe gusa iba yaravuyemo umwana ufite ibice byose by’umubiri, ugizwe n’ingirabuzimafatizo zibarirwa muri za miriyari. Iyo abantu babonye ukuntu umuntu aremanywe ubuhanga butangaje, bunga mu ry’umwanditsi wa Bibiliya wavuze ati: “Nzagusingiza kuko naremwe mu buryo butangaje buteye ubwoba.”—Zaburi 139:14.

Ubwenge bw’Imana budufitiye akahe kamaro? Umuremyi wacu azi ibyo dukeneye kugira ngo tubeho twishimye. Kubera ko Imana ifite ubwenge butangaje, iduha inama nziza ikoresheje Ijambo ryayo Bibiliya. Urugero Bibiliya itugira inama igira iti: “Mukomeze . . . kubabarirana rwose” (Abakolosayi 3:13). Ese iyo nama ni iy’ubwenge? Cyane rwose. Abashakashatsi babonye ko umuntu ukunda kubabarira bimurinda kubura ibitotsi kandi bikaba byamurinda kurwara indwara y’umuvuduko w’amaraso. Nanone bishobora kumurinda indwara y’ihungabana n’izindi. Imana imeze nk’inshuti yawe irangwa n’ubwenge kandi idahwema kugufasha no kukugira inama z’ingirakamaro (2 Timoteyo 3:16, 17). Ese ntiwifuza kugira inshuti nk’iyo?

IMANA IKUNDA UBUTABERA

“Yehova akunda ubutabera.”ZABURI 37:28.

Buri gihe Imana ikora ibikwiriye. Bibiliya igira iti: “Ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi, n’Ishoborabyose ngo igire uwo irenganya” (Yobu 34:10). Umwanditsi wa zaburi yagaragaje ko Imana ica imanza zitabera igihe yabwiraga Yehova ati: “Uzacira abantu bo mu mahanga urubanza rukiranuka” (Zaburi 67:4). Kubera ko ‘Yehova areba mu mutima,’ afite ubushobozi bwo kumenya ukuri ku buryo nta muntu ushobora kumuryarya. Ibyo rero bituma aca imanza zihuje n’ukuri (1 Samweli 16:7). Nanone Imana izi ibikorwa byose by’akarengane n’ibindi bibi bikorerwa kuri iyi si, kandi yasezeranyije ko vuba aha “ababi bazakurwa mu isi.”—Imigani 2:22.

Icyakora Imana si umucamanza mubi uhora ashishikajwe no guhana. Irababarira mu gihe ibona ko bikwiriye. Bibiliya igaragaza ko ‘Yehova ari umunyambabazi kandi akagira impuhwe’ ku buryo ababarira n’abantu babi iyo bihannye by’ukuri. Ese ibyo ntibigaragaza ko afite ubutabera?—Zaburi 103:8; 2 Petero 3:9.

Kuba Imana ikunda ubutabera bidufitiye akahe kamaro? Intumwa Petero yavuze ko ‘Imana itarobanura ku butoni, ahubwo ko muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ari we yemera’ (Ibyakozwe 10:34, 35). Kuba Imana irangwa n’ubutabera bitugirira akamaro, kuko itajya irobanura abantu ku butoni cyangwa ngo igire uwo ibera. Dushobora kwemerwa na yo kandi tukaba abagaragu bayo ititaye ku bwoko bwacu, igihugu dukomokamo, amashuri twize cyangwa urwego rw’imibereho.

Imana ntirobanura ku butoni, ubwo rero ntitwagombye gutinya kuyegera bitewe wenda n’ubwoko bwacu cyangwa urwego rw’imibereho turimo

Imana yaduhaye umutimanama kuko ishaka ko dusobanukirwa ubutabera bwayo kandi bukatugirira akamaro. Bibiliya ivuga ko umutimanama ari nk’amategeko ‘yanditswe mu mitima yacu ahamanya na twe’ ko twakoze ikiza cyangwa ikibi (Abaroma 2:15). Umutimanama udufasha ute? Iyo umutimanama wacu utojwe neza ushobora gutuma twirinda gukora ibibi. Nanone iyo twakoze amakosa udushishikariza kwihana no kwikosora. Koko rero, gusobanukirwa ubutabera bw’Imana bituma tuba inshuti zayo.

IMANA NI URUKUNDO

“Imana ni urukundo.”1 YOHANA 4:8.

Imana ifite imbaraga, ubwenge n’ubutabera ariko Bibiliya ntivuga ko Imana ari imbaraga, ubwenge cyangwa ubutabera. Ahubwo ivuga ko Imana ari urukundo. Kubera iki? Ni uko imbaraga z’Imana zituma igira icyo ikora na ho ubutabera n’ubwenge byayo bikagena uko igikora. Icyakora ibyo Imana ikora byose ibiterwa n’urukundo.

Nubwo nta kintu Yehova abuze, urukundo rwatumye arema abamarayika baba mu ijuru n’abantu baba ku isi kugira ngo babe inshuti ze kandi abiteho. Nanone yatunganyije isi ayigira nziza cyane kugira ngo abantu bayibeho. Ikindi kigaragaza ko akunda abantu ni uko “atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Matayo 5:45.

Ikindi kandi, “Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu akaba n’umunyambabazi” (Yakobo 5:11). Akunda cyane abantu bifuza kumumenya no kuba inshuti ze. Imana yita kuri abo bantu, buri wese ku giti ke. Ubwo rero Imana ‘ikwitaho.’—1 Petero 5:7.

Kuba Imana idukunda bidufitiye akahe kamaro? Twese dukunda akazuba ka kiberinka. Dushimishwa no kubona umwana adusekera kandi dushimishwa no kugira umuryango udukunda. Nubwo ibyo bintu tutabifite twabaho, ariko bituma ubuzima burushaho kuryoha.

Ikindi kintu kidufitiye akamaro kigaragaza ko Imana idukunda ni isengesho. Bibiliya igira iti: “Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.” Kimwe n’umubyeyi udukunda, Imana yifuza ko tuyibwira ibiduhangayikishije byose kugira ngo idufashe. Ni yo mpamvu idusezeranya ko izaduha ‘amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.’—Abafilipi 4:6, 7.

Ese kuba usobanukiwe muri make imico y’ingenzi y’Imana ari yo imbaraga, ubwenge, ubutabera n’urukundo ntibyagufashije kumenya Imana neza? Niba wifuza kurushaho kumenya ko Imana igukunda, reba ingingo zikurikira zigaragaza ibyo yakoze kera n’ibyo iteganya gukora.

IMICO Y’IMANA NI IYIHE? Yehova afite imbaraga, ubwenge n’ubutabera kurusha undi muntu uwo ari we wese. Ariko umuco mwiza kuruta indi yose afite ni urukundo