Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imana ‘yumva amasengesho’ kandi iyo tuyisenze birayishimisha.​—ZABURI 65:2

Jya usenga buri gihe

Jya usenga buri gihe

Imana yaduhaye impano nziza yo kuyisenga tukayibwira ibidushimishije n’ibitubabaje. Umuhanuzi Dawidi yasenze Imana avuga ati: “Wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri” (Zaburi 65:2). None se twakora iki ngo Imana yumve ibyo tuyisaba kandi iduhe imigisha?

JYA UYIBWIRA IBIKURI KU MUTIMA KANDI WIYOROHEJE

Mu gihe usenga Imana, jya ‘usuka imbere yayo ibiri mu mutima wawe,’ mbese uyibwire ibyawe byose (Zaburi 62:8). Iyo dusenze Imana tukayibwira ibituri ku mutima, birayishimisha.

JYA USENGA IMANA UYIVUZE MU IZINA

Imana igira amazina menshi agaragaza ubushobozi bwayo, ariko ifite izina rimwe ishaka ko tumenya. Yaravuze iti: “Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye” (Yesaya 42:8). Iryo zina riboneka mu Byanditswe Byera inshuro zigera ku 7.000. Abahanuzi benshi basengaga Imana bavuga izina ryayo. Aburahamu yaravuze ati: ‘Yehova, ndakwinginze undeke ngire icyo [nkubwira]’ (Intangiriro 18:30). Natwe mu gihe dusenga Imana, tugomba kuvuga izina ryayo ari ryo Yehova.

JYA USENGA MU RURIMI RWAWE

Imana yumva ibyo tuyibwira, ururimi rwose twaba tuvuga. Ijambo ryayo riravuga ngo: ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’—Ibyakozwe 10:34, 35.

Ariko niba dushaka ko Imana iduha imigisha, hari ibindi tugomba gukora. Mu bice bikurikira turareba ibindi bintu twakora.