Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Igare ryari ritwaye umutware w’Umunyetiyopiya igihe yahuraga na Filipo ryari rimeze rite?

IJAMBO ry’umwimerere ryahinduwemo “igare” muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, rishobora gusobanura ubwoko butandukanye bw’ibinyabiziga (Ibyak. 8:28, 29, 38). Icyakora birashoboka ko igare ryari ritwaye uwo Munyetiyopiya ryari rinini, kurusha iryakoreshwaga mu ntambara cyangwa mu masiganwa. Reka turebe impamvu tuvuze dutyo.

Uwo Munyetiyopiya yari umutware ukomeye kandi yari yaragiye mu rugendo rwa kure. Bibiliya ivuga ko ‘yategekeraga Kandake, umwamikazi w’Abanyetiyopiya, akaba ari na we wacungaga ubutunzi bwe bwose’ (Ibyak. 8:27). Etiyopiya ya kera yari igizwe na Sudani yo muri iki gihe, ndetse n’igice kinini cy’amajyepfo ya Egiputa yo muri iki gihe. Birashoboka ko uwo Munyetiyopiya atakoresheje igare rimwe muri urwo rugendo rwose, kandi ashobora kuba yari afite n’ibintu byinshi yari yitwaje muri urwo rugendo rurerure. Amwe mu magare yatwaraga abagenzi mu kinyejana cya mbere, yabaga afite amapine ane, afite n’ahantu ho gutwara imizigo. Hari igitabo gisobanura Ibyakozwe n’intumwa cyavuze ko “ayo magare yabaga afite ahantu hanini washyira ibintu, ukagenda wicaye neza kandi birashoboka ko yafashaga abantu gukora ingendo ndende.”

Filipo yasanze uwo Munyetiyopiya arimo gusoma. Iyo nkuru ikomeza ivuga ko ‘Filipo yirutse akagenda iruhande rw’iryo gare, akumva uwo mugabo asoma mu ijwi riranguruye igitabo cy’umuhanuzi Yesaya’ (Ibyak. 8:30). Uko ayo magare yari ateye, byatumaga agenda gahoro. Kuba ryaragendaga gahoro, byatumye uwo Munyetiyopiya agenda asoma kandi byorohera na Filipo kwiruka akarishyikira.

Uwo Munyetiyopiya ‘yinginze Filipo ngo yurire yicarane na we’ (Ibyak. 8:31). Ubusanzwe amagare yakoreshwaga mu isiganwa, uwaritwaraga yabaga ahagaze. Ariko iryo gare ry’Umunyetiyopiya ryo ryari rifite umwanya abagenzi bicaragamo, akaba ari na ho we na Filipo bari bicaye.

Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe n’Intumwa igice cya 8 hamwe n’ibindi bintu bivugwa mu mateka, vuba aha mu bitabo byacu twahinduye amafoto agaragaza uko igare ryari ritwaye uwo Munyetiyopiya ryari rimeze. Ubu tugaragaza ko ari rinini kuruta iryakoreshwaga mu ntambara no mu masiganwa.