Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya idufasha gutuza

Bibiliya idufasha gutuza

Bibiliya itugira inama yo kwirinda ibintu byakwangiza ubwenge bwacu, ikadushishikariza gukora ibyatugirira akamaro.

NTUKIHUTIRE KURAKARA

IHAME RYA BIBILIYA: “Utinda kurakara aruta umunyambaraga.”—Imigani 16:32.

ICYO BISOBANURA: Kumenya kwifata bitugirira akamaro cyane. Nubwo hari igihe tuba dufite impamvu zo kurakara, iyo tudategetse uburakari bishobora kuduteza ingorane. Abashakashatsi bagaragaje ko iyo umuntu arakaye ashobora kuvuga cyangwa agakora ibintu azicuza.

ICYO WAKORA: Jya utegeka uburakari mbere y’uko bukuganza. Nubwo abantu benshi bazi ko umuntu ugaragaza uburakari aba ari intwari, mu by’ukuri aba afite intege nke. Wibuke ko Bibiliya ivuga ngo: “Umuntu utagira rutangira mu mutima we ameze nk’umugi waciwemo ibyuho, utagira inkuta” (Imigani 25:28). Ubwo rero kubanza kumenya neza uko ibintu byagenze, bizatuma twirinda kurakara. Mu Migani 19:11 hagira hati: “Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara.” Tugomba gutega amatwi twitonze tukumva uko ikibazo cyagenze ku mpande zombi, kuko ibyo bizatuma dushishoza kandi tugatuza.

JYA USHIMIRA

IHAME RYA BIBILIYA: “Mujye muba abantu bashimira.”—Abakolosayi 3:15.

ICYO BISOBANURA: Byaragaragaye ko umuntu ukunda gushimira ari we ugira ibyishimo. Abantu batakaje ibyabo cyangwa bagapfusha ababo na bo bemeza ko ibyo ari ukuri. Bavuga ko icyatumye badaheranwa n’agahinda ari uko bibanze ku byo bafite aho kwibanda ku byo batakaje.

ICYO WAKORA: Buri munsi uge ukora urutonde rw’ibintu byiza ushimira Imana. Si ngombwa ko biba ari ibintu bihambaye. Jya utekereza ku bintu niyo byaba byoroheje, urugero nk’akazuba k’agasusuruko, kuganira n’inshuti yawe cyangwa se kuba ubyutse ugihumeka. Iyo ufashe akanya ukabitekerezaho kandi ukabishimira Imana, bishobora gutuma udaheranwa n’agahinda.

Nanone ushobora gutekereza ibintu byiza washimira abagize umuryango wawe n’inshuti zawe. Mu gihe umaze kubibona ushobora kubibabwira cyangwa ukabandikira cyangwa se ukaboherereza ubutumwa bugufi. Ibyo bizakomeza ubucuti mufitanye, kandi ugire ibyishimo kuko gutanga bihesha ibyishimo.​—Ibyakozwe 20:35.

ANDI MAHAME YO MURI BIBILIYA YAGUFASHA

Ushobora kuvana ku rubuga rwa jw.org Bibiliya yafashwe amajwi. Iboneka mu ndimi 40

JYA WIRINDA INTONGANYA.

“Intangiriro y’amakimbirane ni nk’umuntu ugomoroye amazi; bityo rero, ujye wigendera intonganya zitaravuka.”—IMIGANI 17:14.

JYA WIRINDA GUHANGAYIKIRA IBY’IGIHE KIZAZA.

“Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.”—MATAYO 6:34.

JYA UBANZA UTEKEREZE NEZA MBERE YO GUKORA IKINTU AHO KUYOBORWA N’IBYIYUMVO GUSA.

“Ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu buzakurinda, kandi ubushishozi na bwo buzakurinda.”—IMIGANI 2:11.