Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Umubiri w’umuntu wisana

Umubiri w’umuntu wisana

KIMWE mu bintu bituma tubaho, ni ubushobozi bw’umubiri wacu bwo kongera kwisubiranya mu gihe wakomeretse. Iyo umuntu akomeretse, umubiri uhita utangira kwisubiranya.

Suzuma ibi bikurikira: Kugira ngo igikomere gikire kandi umubiri usubirane, bica mu nzira nyinshi kandi zihambaye zikurikira:

  • Udufashi tw’amaraso tubanza gufata ku ruhu, tukazenguruka ahari igikomere, maze tugatangira gukora urukoko no gusana imiyoboro y’amaraso yangiritse.

  • Nyuma yaho, umubiri utangira kurinda ahantu hakomeretse kugira ngo hatinjiramo mikorobe no gusohora imyanda yatewe n’igikomere.

  • Nyuma y’iminsi mike, umubiri utangira gusimbuza uturemangingo twangiritse no gusana imiyoboro y’amaraso, maze igikomere kikagenda cyegerana.

  • Hanyuma inkovu igenda ikira n’ahakomeretse hakagenda hakomera.

Abashakashatsi batangiye gukora ibintu bya plasitiki bishobora kwisana igihe byangiritse, bakurikije uburyo amaraso avura ntakomeze kuva. Ibyo bikoresho biba bifite uduheha duteganye turimo ibintu byo mu rwego rwa shimi by’ubwoko bubiri, bihita bitangira gutemba iyo igikoresho cyangiritse. Ibyo bintu birivanga bikamera nk’amavuta, nuko bigakwirakwira ahangiritse ari na ko bipfuka ahantu hatobotse n’ahari udusharu. Ayo mavuta aruma agakomera, bigatuma ahari hangiritse hasubirana. Hari umushakashatsi wagize ati “ibintu turimo dukora bifite ubushobozi bwo kwisana tubyigira ku bindi byari bisanzwe ku isi.”

Ubitekerezaho iki? Ese umubiri ufite ubushobozi bwo kongera kwisana, wabayeho biturutse ku bwihindurize, cyangwa wararemwe?