Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IKIGANIRO | GUILLERMO PEREZ

Umuganga w’inzobere mu kubaga asobanura imyizerere ye

Umuganga w’inzobere mu kubaga asobanura imyizerere ye

Dogiteri Guillermo Perez uherutse kujya mu kiruhuko cy’iza bukuru, yari umuyobozi w’urwego rushinzwe kubaga mu bitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 700 byo muri Afurika y’Epfo. Yamaze igihe kirekire yemera ubwihindurize, ariko nyuma yaho yaje kwemera ko umuntu yaremwe n’Imana. Igazeti ya Nimukanguke! yaganiriye na we, imubaza ibirebana n’imyizerere ye.

Ese watubwira impamvu wemeraga ubwihindurize?

Nubwo nakuriye mu muryango w’Abagatolika, nashidikanyaga ko Imana ibaho. Urugero, sinashoboraga kwemera Imana kuko bavugaga ko itwikira abantu mu muriro. Ku bw’ibyo, igihe abarimu bo muri kaminuza banyigishaga ko ibinyabuzima bitaremwe n’Imana ahubwo ko byabayeho biturutse ku bwihindurize, nemeye iyo nyigisho kuko numvaga ifite ishingiro. Nanone kandi, idini ryanjye ntiryahakanaga ubwihindurize, ahubwo ryavugaga ko Imana yaremye yifashishije ubwihindurize.

Ni iki cyatumye ushishikazwa na Bibiliya?

Abahamya ba Yehova batangiye kwigisha Bibiliya umugore wanjye witwa Susana. Bamweretse ko Imana itababariza abantu mu muriro w’iteka. * Nanone bamweretse isezerano Imana yatanze ry’uko iyi si izahinduka paradizo. * Amaherezo twari tubonye inyigisho zumvikana. Mu mwaka wa 1989, Umuhamya witwa Nick yatangiye kujya ansura. Mu kiganiro twagiranye ku byerekeye umubiri w’umuntu n’inkomoko yawo, nashishikajwe cyane n’amagambo yoroheje kandi yumvikana aboneka muri Bibiliya mu Baheburayo 3:4, hagira hati “buri nzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana.”

Ese kuba warize ibirebana n’umubiri w’umuntu byagufashije kwemera irema?

Yego rwose. Ukuntu umubiri wacu wisana bigaragaza ko uwabihanze yabikoranye ubuhanga. Urugero, kugira ngo umuntu akire igikomere, umubiri ubikora mu byiciro bine bigenda bikuranwa. Kubera ko ndi umuganga ubaga, ibyo byose byanyibutsaga ko burya akazi nkora ngafashwamo n’ubushobozi umubiri waremanywe bwo kwisana.

None se bigenda bite iyo umuntu akomeretse?

Mu masegonda make, icyiciro cya mbere gishinzwe guhagarika amaraso ngo adakomeza kuva, gihita gitangira akazi kacyo. Ibyo byose bikora neza kandi mu buryo buhambaye cyane. Ikindi nakongeraho ni uko ba injenyeri mu by’imiyoboro y’amazi bagombye gushishikazwa cyane n’imikorere y’urwungano nyamaraso rwacu, kuko rufite imiyoboro y’amaraso ireshya n’ibirometero  100.000, kandi rukaba rufite ubushobozi bwo kwisana no guhoma umuyoboro.

None se ni iki gikorwa mu cyiciro cya kabiri?

Mu masaha make amaraso aba amaze gukama, hanyuma umuntu agatangira kubyimbirwa. Ibyo na byo biba mu byiciro bitandukanye kandi mu buryo butangaje cyane. Mbere na mbere, imiyoboro y’amaraso iba yabanje kwiyegeranya kugira ngo igabanye amaraso ava, itangira gusa n’iyaguka. Uko kwaguka byongera umuvuduko w’amaraso atemberera aho igikomere giherereye. Hanyuma, umushongi ukungahaye kuri poroteyine, utuma ahantu hose hakomeretse hatangira kubyimba. Uwo mushongi ugira uruhare rukomeye mu kurwanya mikorobe zanduza, gufungura uburozi bugatakaza ubukana no gusohora ingirabuzimafatizo zangiritse. Kugira ngo buri cyiciro kigende neza, hakorwa molekile zihariye zibarirwa muri za miriyoni n’ingirabuzimafatizo zigira uruhare muri iyo mirimo itandukanye. Imwe muri iyo mirimo iba itegura icyiciro gikurikiraho, kuko iyo gitangiye ihita ihagarara.

Komeza utubwire uko bigenda nyuma yaho

Mu minsi mike, umubiri wacu utangira gukora uturemangingo twifashishwa mu gusana igikomere, ibyo bikaba bitangirana n’icyiciro cya gatatu kirangira nyuma y’ibyumweru bibiri. Ingirabuzimafatizo zivamo indodo zo gusana igisebe, zimukira mu gace kakomeretse maze zigatangira kwiyongera. Nanone hashibuka utuyoboro tw’amaraso duto cyane tugatangira gukura twerekeza aho igikomere kiri. Iyo tuhageze dutangira gusohora imyanda kandi tukohereza izindi ntungamubiri, mu gihe umubiri wisana ari na ko usohora imyanda. Mu kindi cyiciro cy’imirimo ikorwa mu buryo buhambaye, hari ingirabuzimafatizo zihariye zikorwa, zigafasha igikomere kugenda cyegerana.

Yewe, biratangaje koko! Ubwo se igikomere gikira hashize igihe kingana iki?

Icyiciro gisoza, ari na bwo umubiri wisubiranya, gishobora gutwara amezi runaka. Amagufwa yari yaravunitse arongera agafatana agasubirana imbaraga yari afite, naho indodo zari zariremye ku ngirabika yo ku gikomere zigasimburwa n’izindi zikomeye. Ibyo byiciro byose bigenda bikurikirana kugira ngo igikomere gikire, ni urugero rutangaje rugaragaza imikoranire ihambaye kandi ifite gahunda y’ibice bigize umubiri.

None se hari uwo wavuye agakira, ugatangazwa n’ukuntu umubiri we wisannye?

Iyo mbonye uko umubiri wisana birantangaza cyane

Yego. Ndibuka ko hari umukobwa w’imyaka 16 wagize impanuka y’imodoka nkamuvura agakira. Yari arembye cyane kuko urwagashya rwe rwari rwakomeretse bikabije kandi avira mu nda. Mu myaka yashize, twari kumubaga tukavura urwo rwagashya cyangwa tukarukuramo. Ariko muri iki gihe, abaganga bishingikiriza ku bushobozi bwo kwisana umubiri ufite. Icyo nakoze ni ukumuha imiti yo kurwanya mikorobe, imurinda gutakaza umushongi mwinshi, imurinda ikibazo cy’amaraso make n’imurinda ububabare. Nyuma y’ibyumweru bike, yaciye mu cyuma maze basanga urwagashya rwe rwarakize. Iyo mbonye uko umubiri wisana birantangaza cyane, kandi bikarushaho kunyemeza ko twaremwe n’Imana.

Abahamya ba Yehova wabakundiye iki?

Nasanze ari abantu bakundana, kandi ibibazo byose nababazaga babinsubizaga bifashishije Bibiliya. Nanone nashimishijwe cyane n’ukuntu bagira ishyaka mu murimo bakora wo kugeza ku bandi imyizerere yabo, n’uko babigisha Ijambo ry’Imana.

Ese kuba uri Umuhamya wa Yehova hari icyo byakumariye mu kazi kawe?

Byangiriye akamaro cyane. Icya mbere ni uko byamfashije guhangana n’ikibazo abaganga n’abafasha babo bahura na cyo cyo kutagira impuhwe, bitewe n’uko bahora babona abantu barembye cyangwa bakomeretse. Nanone iyo abarwayi babaga bifuza kuganira, nabasobanuriraga ibirebana n’isezerano ry’uko Umuremyi wacu azavanaho imibabaro n’indwara, * tukaba mu isi itarangwamo umuntu uvuga ati “ndarwaye.” *

^ par. 7 Yesaya 11:6-9.

^ par. 23 Ibyahishuwe 21:3, 4.

^ par. 23 Yesaya 33:24.