Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yakomeye ku myizerere ye

Yakomeye ku myizerere ye

Igihe Song Hee yari afite imyaka 11, nyina yaramwitegereje abona ameze nk’uwahetamye. Yamujyanye kwa muganga, bamusuzumye basanga arwaye indwara ifata uruti rw’umugongo rugahetama nk’inyuguti ya C cyangwa rukihotagura nk’inyuguti ya S. Yakomeje kuremba, ku buryo icyari gisigaye ari ukumubaga. Ariko Song Hee ntiyari kwemera guterwa amaraso. Dore ikiganiro yagiranye na Nimukanguke!

Abaganga bagusangana iyo ndwara, hari icyo bakumariye?

Namaze imyaka itatu nitabwaho n’abaganga babiri. Ariko uruti rw’umugongo rwagendaga rurushaho guhetama. Rwarahetamye cyane kugeza ubwo rutangiye kubyiga umutima n’ibihaha, bigatuma ntahumeka neza. Icyari gisigaye ni ukumbaga.

None se wemeye kubagwa?

Narebyemeye, ariko bambwira ko kumbaga bizagorana cyane. Icyo gihe nari ngeze habi kuko uruti rw’umugongo wanjye rwari rwarahetamye rukagera ku mfuruka ya dogere 116. Kumbaga byateje ikibazo gikomeye kuko ntemera guterwa amaraso * bitewe n’imyizerere yanjye ishingiye kuri Bibiliya.

Waje kubona umuganga wakwemera kukubaga se?

Jye na mama twabonye umuganga w’impuguke muri leta yacu ya Folorida muri Amerika. Ariko igihe namubwiraga ko ntazemera guterwa amaraso, yambwiye ko akurikije uburwayi mfite, nta muganga wakwemera kumbaga atanteye amaraso. Nanone yavuze ko nintabagwa, ntazarenza imyaka 20 nkiriho, kandi icyo gihe nari mfite imyaka 14.

Ese wamusobanuriye impamvu utemera guterwa amaraso?

Yego. Namubwiye ko iyo myizerere yanjye ishingiye kuri Bibiliya, musobanurira ko Imana ibona ko amaraso ari ayera, yaba ari ay’umuntu cyangwa ay’inyamaswa. * Namubwiye kandi ko kera, Umwisirayeli wahirahiraga akayarya yicwaga. * Nanone namweretse ibivugwa mu Byakozwe 15:19, 20. Uwo murongo usaba Abakristo ‘kwirinda amaraso.’ Ibyo byumvikanisha ko nta maraso ayo ari yo yose agomba kwinjira mu mubiri wacu, yaba anyujijwe mu kanwa cyangwa mu mitsi.

Uwo muganga yabyakiriye ate?

Yakomeje gutsimbarara avuga ko ngomba guterwa amaraso. Naje gutungurwa n’uko abayobozi b’ibitaro na bo bavuze ko ninemera guterwa amaraso bari bumbage ku buntu.

Ubwo se mwabyitwayemo mute?

Nubwo nta muganga wemeye kumbaga atanteye amaraso, twiyemeje gukomera ku myizerere yacu. Ubwo noneho ikibazo cyarushijeho kuba ingorabahizi kuko nari ntaruzuza imyaka y’ubukure. Ikibazo cyanjye cyafashe indi ntera ku buryo cyashyikirijwe urukiko. Twashimishijwe n’uko Umushinjacyaha Mukuru wa leta ya Folorida yaduhaye iminsi 30 yo gushakisha umuganga wari kuzubahiriza ibyifuzo byanjye.

Mwaje kumubona se?

Yego. Komite Ihuza Abarwayi n’Abaganga y’Abahamya ba Yehova yo muri ako gace, yavuganye n’umuganga w’impuguke mu kuvura indwara yanjye wo muri Leta ya New York. Uwo muganga yemeye kumvura nta mananiza, maze aza kundeba. Yabonetse ya minsi 30 itararangira. *

Waje kuva ku iseta amahoro se?

Byagenze neza rwose! Kugira ngo uruti rw’umugongo rukomere, umuganga w’inzobere witwa Dr. Robert M. Bernstein, yashyizemo utuntu tumeze nk’udukoni dushobora kwimurwa cyangwa gusimburwa. Nabazwe mu byiciro bibiri, ariko ku ncuro ya kabiri nabazwe hashize ibyumweru bibiri.

Kuki wabazwe mu byiciro bibiri?

Byatewe n’uko iyo nza gutakaza amaraso menshi ku ncuro ya mbere, iyo minsi iri hagati yari kumfasha kugaruza ayo nari natakaje mbere. Nabazwe neza kuko muri izo ncuro zombi ntatakaje amaraso menshi. Ibyo byatewe n’uko abaganga bambaze babanje kwitegura bihagije, kandi bakambaga babigiranye ubuhanga n’ubwitonzi. Nanone ibyo byatumye noroherwa vuba kandi bindinda ingorane ziterwa no guterwa amaraso. *

Umuganga wakubaze yabyakiriye ate?

Yarishimye cyane. Yaravuze ati “kuvura umurwayi si ukumubaga gusa.” Yavuze ko abaganga bagombye kwita ku murwayi mu buryo bwuzuye, hakubiyemo kuzirikana imyizerere ye n’amahame mbwirizamuco agenderaho. Abantu benshi batari Abahamya ba Yehova na bo ni uko babibona.

Abaganga bagombye kwita ku murwayi mu buryo bwuzuye

^ par. 7 Song Hee na nyina ni Abahamya ba Yehova. Song Hee yabatijwe mu wa 2012 afite imyaka 16.

^ par. 17 Komite Zihuza Abarwayi n’Abaganga zifasha abarwayi b’Abahamya kubona abaganga bashobora kubavura badatewe amaraso.

^ par. 21 Komisiyo y’Ubuzima muri leta ya Nouvelle-Galles du Sud muri Ositaraliya, yasohoye ingingo ivuga ibyerekeye ingaruka zo guterwa amaraso. Iyo ngingo igira iti “gutera umuntu amaraso ni nko kumuteraho urugingo rushya. Umubiri ukunda kwivumbura ukanga kwakira ikintu utamenyereye kiwinjiyemo kandi ibyo bigira ingaruka zikomeye.”