Soma ibirimo

Akenshi Abahamya barwaye bakira vuba

Akenshi Abahamya barwaye bakira vuba

OSITARALIYA: “Iyo Abahamya ba Yehova barwariye mu bitaro banze guterwa amaraso bitewe n’imyizerere yabo, mu by’ukuri bakira vuba kurusha abandi barwayi.”​—Ikinyamakuru The Sydney Morning Herald, cyo kuwa 2 Ukwakira 2012.

Icyo kinyamakuru cyasubiyemo amagambo yavuzwe na Porofeseri James Isbister, umwarimu muri kaminuza yigisha iby’ubuvuzi y’i Sydney. Cyaravuze kiti “Porofeseri Isbister yavuze ko Abahamya ba Yehova bavuwe neza n’abaganga bagerageza kubafasha kudatakaza amaraso menshi. Ibyo byatumye abapfa bagabanuka, abarwayi bakamara igihe gito mu bitaro kandi ntibakenere kwitabwaho cyane nk’abarwayi baterwa amaraso mu gihe babagwa.”

Dogiteri Isbister si we wenyine ubibona atyo. Ikinyamakuru cy’ubuvuzi cyo ku itariki ya 13-27 Kanama 2012, cyavuze ibirebana n’Abahamya bari barwaye umutima babazwe, kigira kiti “ibibazo bikomeye biterwa no kubagwa Abahamya bahura na byo, ni bike cyane kandi bamara mu bitaro igihe gito ugereranyije n’ababa batewe amaraso.”