Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ESE BYARAREMWE?

Ibaba ry’ikinyugunyugu

Ibaba ry’ikinyugunyugu

AMABABA y’ikinyugunyugu aroroshye cyane ku buryo iyo ivumbi rike cyangwa ibitonyanga bito cyane biyaguyeho, kiguruka bikigoye. Nyamara ayo mababa ahorana isuku kandi ntajya akanyarara. Ni irihe banga ikinyugunyugu gikoresha?

Ibaba ry’ikinyugunyugu ritwikiriwe n’utugaragamba duto cyane

Suzuma ibi bikurikira: Igihe abashakashatsi bo muri Kaminuza yo muri leta ya Ohio muri Amerika bakoraga ubushakashatsi ku kinyugunyugu kinini cy’ubururu (Morpho didius), baje kuvumbura ko nubwo iyo urebye ibaba ryacyo ubona rimeze nk’irisennye, burya ngo ritwikiriwe n’utugaragamba duto cyane tumeze nk’amategura asakaye igisenge cy’inzu. Iyo umwanda cyangwa udutonyanga tuguye kuri iryo baba, bihita bimanuka nta kibazo binyuze mu duhiro dufukuye kandi duteganye turi kuri iryo baba. Ba injenyeri barashaka kwigana iryo baba, bagakora utuntu two mu rwego rwo hejuru two gushyira ku bikoresho byo mu nganda n’ibyo kwa muganga, tubirinda umwanda cyangwa amazi.

Ibaba ry’ikinyugunyugu ni kimwe mu bindi bintu bigaragaza ukuntu abahanga muri siyansi bagerageza kwigana ibyaremwe. Umushakashatsi witwa Bharat Bhushan yaravuze ati “abantu bamaze imyaka ibarirwa mu magana bigana ibiremwa bihambaye, kuva ku bito kugeza ku binini cyane.”

Ubitekerezaho iki? Ese iryo baba ry’ikinyugunyugu ryabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa ryararemwe?