Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IKIGANIRO | FRÉDÉRIC DUMOULIN

Umushakashatsi asobanura imyizerere ye

Umushakashatsi asobanura imyizerere ye

Frédéric Dumoulin amaze imyaka irenga icumi akora ubushakashatsi ku miti, muri kaminuza ya Ghent mu Bubiligi. Nubwo atemeraga Imana, nyuma y’igihe yaje kwemera adashidikanya ko ari yo yaremye ibinyabuzima. Igazeti ya Nimukanguke! yagiranye ikiganiro na Frédéric ubu usigaye ari Umuhamya wa Yehova, imubaza ibirebana n’ubushakashatsi yakoze no kwizera kwe.

Ese ukiri muto, iwanyu bari abanyedini?

Yego. Mama yari Umugatolika. Ariko igihe nasomaga ibyerekeye intambara z’Abanyamisaraba n’Urukiko rwa Kiliziya Gatolika, numvise nzinutswe idini ku buryo numvaga nta ho nshaka guhurira na ryo. Nanone nasomye ibirebana n’amadini atari aya gikristo, ariko nsanga na yo nta kigenda. Igihe nari mfite imyaka 14, natekereje ko kuba amadini yarangiritse ari gihamya y’uko nta Mana ibaho. Ku bw’ibyo, igihe nigishwaga inyigisho y’ubwihindurize ku ishuri, nahise mfata umwanzuro ko ubuzima bwabayeho biturutse ku bwihindurize.

Ni iki cyatumye ukunda siyansi?

Mfite imyaka irindwi, bampaye mikorosikopi maze ndayikunda cyane. Mu bintu nakundaga kuyikoresha, harimo gupima udukoko dushishikaje, urugero nk’ibinyugunyugu.

Ni iki cyatumye ushishikazwa n’inkomoko y’ubuzima?

Mfite imyaka 22, nahuye n’umuhanga mu bya siyansi w’Umuhamya wa Yehova. Yemeraga ko Imana ari yo yaremye ibinyabuzima. Jye nabonaga ko ibyo bidashoboka. Nibwiraga ko nshobora kumwemeza mu buryo bworoshye ko ukwizera kwe nta ho gushingiye. Ariko natangajwe n’ukuntu yansubizaga neza cyane ibibazo namubazaga, maze ntangira gushishikazwa n’abantu bizera Imana.

Nyuma y’amezi make, nahuye n’undi Muhamya wari ufite ubumenyi ku byerekeye ubuvuzi. Igihe yansabaga ko yansobanurira imyizerere ye narabyemeye, kuko nifuzaga gusobanukirwa impamvu abantu bizera Imana. Nashakaga kumuvanamo ibyo binyoma.

 Ese washoboye kumunyomoza?

Bya he se? Natangiye gukora ubushakashatsi ku nyigisho zivuga iby’inkomoko y’ubuzima. Natangajwe n’uko hari abahanga mu bya siyansi b’ibyamamare, bavuze ko n’ingirabuzimafatizo yoroheje, ihambaye cyane ku buryo igomba kuba itarakomotse ku isi. Bamwe muri bo batekereza ko ingirabuzimafatizo nk’izo zakomotse ku yindi mibumbe. Abahanga benshi ntibavuga rumwe ku birebana n’inkomoko y’ubuzima.

Ese haba hari icyo bemeranyaho?

Ikintu gitangaje ni uko abahanga mu bya siyansi benshi bavuga ko mu rugero runaka ubuzima bwakomotse ku kintu kidafite ubuzima, binyuze ku bwihindurize. Natangiye kwibaza nti “niba bavuga ko Umuremyi atagize uruhare mu kurema, bakaba batazi neza uko ubuzima bwabayeho, bahera he basobanura uko byagenze?” Nguko uko natangiye gushakisha icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’inkomoko y’ubuzima.

None se wasanze Bibiliya ibivugaho iki?

Uko nagendaga menya ibikubiye muri Bibiliya, ni ko narushagaho kwemera ko ibyo ivuga ari ukuri. Urugero, vuba aha ni bwo abahanga mu bya siyansi bavumbuye ko isanzure ry’ikirere ryagize intangiriro. Nyamara umurongo ubimburira Bibiliya, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 3.500 wanditswe, ugira uti “mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.” * Nabonye kandi ko ikintu cyose Bibiliya ivuga ku birebana na siyansi, kiba ari ukuri.

Nabonye ko ikintu cyose Bibiliya ivuga ku birebana na siyansi kiba ari ukuri

Ese ibyo wize muri siyansi byatumye kwizera Imana bikugora?

Oya. Igihe nemeraga ko hariho Imana, nari maze imyaka itatu niga siyansi muri kaminuza. Kugeza ubu, uko ngenda niga imiterere y’ibinyabuzima, ni ko ngenda ndushaho kwemera ko hariho Umuremyi.

Ubu se waduha urugero?

Yego. Nakoze ubushakashatsi ku ngaruka imiti n’uburozi bigira ku binyabuzima. Ikintangaza ni ukuntu ubwonko bwacu burindwa za mikorobe n’ibindi bintu biteje akaga bishobora kubwangiza. Hari bariyeri ituma amaraso yacu ativanga n’ingirabuzimafatizo z’ubwonko.

None se ni iki gitangaje muri ibyo?

Mu myaka ijana ishize, abashakashatsi bavumbuye ko ibintu byinjiye mu maraso bigera mu bice byose by’umubiri wacu, uretse ubwonko n’uruti rw’umugongo. Ibyo byarantangaje kuko hari udutsi twinshi cyane tujyana amaraso mu ngirabuzimafatizo zose zigize ubwonko. Ingirabuzimafatizo zose zirasukurwa, zikagaburirwa kandi zigahabwa umwuka wa ogisijeni binyuze ku maraso. Ikintu gitangaje rero kandi cyamaze imyaka myinshi ari iyobera, ni ukuntu amaraso ativanga n’ingirabuzimafatizo z’ubwonko.

None se iyo bariyeri ituma amaraso atinjira mu bwonko ikora ite?

Imiyoboro y’amaraso itabonwa n’amaso si nk’impombo zituma ibiri inyuma yazo bitandukana n’ibiri imbere. Iyo miyoboro igizwe n’ingirabuzimafatizo, kandi mikorobe n’ibindi bintu byo mu rwego rwa shimi biba bishobora kwinjira muri izo ngirabuzimafatizo no gusohokamo. Icyakora ingirabuzimafatizo zigize imiyoboro y’amaraso yo mu bwonko bwacu zo si uko ziteye. Hari utuntu tugenda tuzihuza ku buryo zifatanye cyane. Izo ngirabuzimafatizo ubwazo n’utwo tuntu tuzihuza bikora mu buryo buhambaye cyane. Imikoranire yabyo ihambaye ni yo ituma ibintu bimwe na bimwe, urugero nk’umwuka wa ogisijeni, gazi karuboniki ndetse n’isukari binyura hagati y’amaraso n’ubwonko mu buryo buri kuri gahunda. Icyakora ibindi bintu, urugero nka poroteyine n’ingirabuzimafatizo, byo birakumirwa. Nguko uko iyo bariyeri ikora mu buryo butabonwa n’amaso, hifashishijwe bariyeri zigaragara, izo mu rwego rwa shimi n’ingufu z’amashanyarazi. Kuri jye, ibyo bintu ntibyashoboraga kubaho binyuze ku bwihindurize.