Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ESE BYARAREMWE?

Itara ry’agasimba bita akanyenyeri

Itara ry’agasimba bita akanyenyeri

AGASIMBA kihariye bita akanyenyeri, gafite urugingo rwaka rwagereranywa n’itara. Urwo rugingo rutwikiriwe n’amagaragamba atuma urumuri rwako rwiyongera. *

Amagaragamba

Suzuma ibi bikurikira: Abashakashatsi bavumbuye ko amagaragamba ari ku rugingo rwaka rw’udusimba two mu bwoko bw’akanyenyeri aba ameze nk’afite imiguno, mbese nk’uko batondeka amabati cyangwa amategura ku gisenge. Aho amagaragamba abiri ahuriye haba hafite umubyimba utageze no kuri kimwe cya makumyabiri cy’umubyimba w’agasatsi k’umuntu. Nyamara uwo mubyimba ni wo utuma urumuri rw’urwo rugingo rwiyongeraho hafi 50 ku ijana by’urumuri rwari kugira, iyo amagaragamba yarwo aza kuba aringaniye.

Ese ibyo bishobora kuzafasha abahanga kongera urumuri rw’udutara two mu bikoresho byo mu rwego rwa elegitoroniki? Kugira ngo abahanga mu bya siyansi barebe niba ibyo bishoboka, bafashe tumwe muri utwo dutara maze baduha ubuso bw’inyuma butaringaniye, busa n’ubufite imiguno. Bageze ku ki? Urumuri rw’utwo dutara rwiyongereyeho 55 ku ijana. Umuhanga mu bya fiziki witwa Annick Bay, yaravuze ati “ikintu cy’ingenzi cyane dukuye muri ubu bushakashatsi, ni uko kwitegereza ibyaremwe tubyitondeye bishobora gutuma tumenya byinshi.”

Ubitekerezaho iki? Ese utwo dusimba dufite urugingo rwaka twabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa twararemwe?

^ par. 3 Abahanga mu bya siyansi ntibarakora ubushakashatsi ku moko yose y’utwo dusimba.