Soma ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Ururenda rw’ifi imeze nk’inzoka

Ururenda rw’ifi imeze nk’inzoka

 Abahanga batangazwa cyane n’ururenda rw’iyo fi imeze nk’inzoka (Hagfish). Kuki rubatangaza? Basanze ururenda rw’iyo fi “ari kimwe mu bintu byorohereye kandi bikweduka cyane kurusha ibindi bintu bikoreshwa mu buvuzi muri iki gihe.”

 Suzuma ibi bikurikira: Iyo fi imeze nk’inzoka iba mu ndiba y’inyanja. Iyo hagize igishaka kuyirya ihita ivubura amatembabuzi. Ayo matembabuzi aba arimo poroteyine zituma aba ururenda, n’izindi poroteyine zikora utuntu twinshi cyane tumeze nk’utudodo tureture. Izo poroteyine zose zituma amazi ari hafi y’iyo fi, amatira. Urwo rurenda iyo fi imeze nk’inzoka ivubura ruhita ruziba amatwi y’ifi ishaka kuyirya igahita iyirekura kandi igahunga.

 Urwo rurenda rurihariye. Twa tudodo tuva muri poteyine ziba muri urwo rurenda, tuba ari duto cyane ku buryo umubyimba w’akadodo kamwe uwukubye inshuro ijana ari bwo wangana n’umubyimba w’agasatsi kamwe k’umuntu. Nanone kaba gakomeye cyane kuruta ubudodo bwa niro. Iyo rwa rurenda ruhuye na twa tuntu tumeze nk’utudodo, bikora ikintu kimeze nk’akayunguruzo gato ariko gahambaye cyane. Icyo kintu gishobora kujyamo amazi akubye inshuro 26.000 uburemere bwacyo. Urwo rurenda rujya kumera nk’amazi.

 Abahanga bananiwe kwigana ururenda rw’iyo fi. Hari umushakashatsi wavuze ati: “Imiterere y’urwo rurenda irahambaye cyane.” Icyakora abashakashatsi bashaka gukora poroteyine zikweduka cyane zizaba ziri muri jene, bifashishije za bagiteri. Intego yabo ni ugukora ikintu cyoroshye, kitacika ubusa, gikweduka kandi kitakwangirika. Bashobora kwigana imiterere y’izo poroteyine bagakora imyenda yo mu nganda cyangwa ibikoresho byo kwa muganga. Ibintu abantu bashobora gukora bahereye ku miterere y’urwo rurenda, ni byinshi cyane.

 Ubitekerezaho iki? Ese imiterere y’ururenda rw’ifi imeze nk’inzoka, rwabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa rwaremwe?