Soma ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Uruhu rutangaje rwa Kokombure yo mu nyanja

Uruhu rutangaje rwa Kokombure yo mu nyanja

 Kokombure yo mu nyanja, ni agasimba kaba mu ndiba y’inyanja no mu mabuye yo mu nyanja. Uruhu rw’ako gasimba ruriho utuntu tumeze nk’udushyundu n’utundi tumeze nk’uduhwa. Ako gasimba gashobora gutuma umubiri wako woroha cyane cyangwa ugakomera nk’ibuye kandi kakabikora mu minota mike cyane cyangwa mu masegonda make. Ibyo bituma ako gasimba gashobora kwinjira ahantu hato cyane kageramo kagatuma umubiri wako ukomera ukamera nk’ibuye, ku buryo ibindi bisimba bitagakuramo. Uruhu rwako rutangaje ni rwo rutuma gakora ibyo byose.

 Suzuma ibi bikurikira: Uruhu rw’ako gasimba rushobora gukomera cyane, koroha gahoro no koroha cyane. Ibyo biterwa n’uko gafite ubushobozi bwo gukomeza imitsi yako cyangwa kakayoroshya. Gakoresha poroteyine zitandukanye zituma gakomera cyangwa kakoroha.

 Poroteyine zituma gakomera zimera nk’uturaro duto duhuza imitsi bigatuma uruhu rw’ako gasimba rukomera cyane. Poroteyine zituma koroha zitandukanya imitsi bigatuma uruhu rworoha. Hari igihe uruhu rw’ako gasimba rworoha cyane ku buryo ubona rugiye gushonga.

 Abahanga mu bya siyansi barimo gukora ibikoresho bifite ubushobozi nk’ubw’uruhu rw’ako gasimba. Barashaka gukora utwuma bazajya bifashisha mu gihe babaga ubwonko. Utwo twuma tuzajya tuba dukomeye mu gihe barimo kubaga, ariko nyuma yaho tugende tworoha. Utwo twuma tuzatuma abaganga babaga neza.

 Ubitekerezaho iki? Ese ako gasimba gafite uruhu rukora rutyo kabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa kararemwe?