Soma ibirimo

BluePlanetArchive/Whale Watch Azores

ESE BYARAREMWE?

Uburyo Balene ifite umunwa usongoye kandi wihese yibira

Uburyo Balene ifite umunwa usongoye kandi wihese yibira

 Balene ifite umunwa usongoye kandi wihese ishobora kwibira mu mazi ikagera muri metero 2.992 z’ubujyakuzimu, n’iyo yaba iri ahantu amazi afite imbaraga nyinshi. Kandi iyi balene ishobora kumara igihe kirekire iri munsi y’amazi. Hari iyigeze kumarayo amasaha 3 n’iminota 42 ibona kuzamuka. None se bigenda bite kugira ngo iyo nyamabere ikenera umwuka, ibashe kumara igihe kingana gityo ahantu haba amazi afite imbaraga nyinshi kandi hari n’umwuka muke?

 Kimwe n’izindi nyamabere ziba mu mazi, imbavu za balene zirihina kandi ibihaha byazo bigasa n’ibyifunga. Hari abashakashatsi bavumbuye ko izo balene iyo zishaka gukoresha umwuka muke, umutima wazo utera gake kandi amaraso ya zo agatembera ava mu murizo no mu byubi, agana mu bwonko, mu mutima no mu mikaya.

 Nanone, izo balene zibika umwuka mu mikaya ya zo zikoresheje poroteyine zihariye zitwa myoglobin. Mu gihe yibiye mu mazi, iyo poroteyine irekura umwuka ukenewe gusa. Mu mikaya yazo habamo izo poroteyine nyinshi cyane kurusha iziba mu mikaya y’abantu cyangwa iy’izindi nyamabere ziba ku butaka.

 Hari umushakashatsi wagize icyo avuga kuri balene zifite umunwa usongoye kandi wihese, agira ati: “Iyo zibira, zigera hasi cyane mu buryo butangaje. Ushingiye ku byo abantu bamaze ku menya ku buryo umubiri w’inyamaswa ukora, izo balene zibira cyane kandi zikamara igihe kirekire munsi y’amazi, mu buryo burenze ubwo abantu bashobora gutekereza.” Abahanga mu bya siyansi bifuza kumenya neza uburyo izo balene zibira, kuko bizabafasha kunoza uburyo bwo kuvura, urugero nko kuvura ibihaha byagize ikibazo.

 Ubitekerezaho iki? Ese balene z’umunwa usongoye kandi wihese, zifite ubushobozi buhambaye, bwo kwibira cyane zikamara munsi y’amazi igihe kirekire, zabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa zararemwe?